Mu butumwa bufite uburemere bwihariye ku buzima bwa gikirisitu, Pastor Christian Gisanura yasabye abantu gusuzuma imitima yabo bakibaza impamvu nyakuri ibatera gutanga, abibutsa ko gutanga bitagira agaciro iyo bidashingiye ku rukundo.
Aganira ku ijambo ry’Imana riboneka mu 1 Abakorinto 13:3, Pastor Gisanura yagarutse ku buryo abantu benshi bitanga, batanga ibyabo byose, ariko rimwe na rimwe bakabikora batabitewe n’urukundo. “Nubwo natanga ibyange byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira,” ni ryo jambo ryahaye umurongo inyigisho ye.
Ibintu bibiri umuntu atanga: ibifatika n’ibidafatika
Mu gusobanura impamvu abantu batandukanye batanga, Pastor Gisanura yagaragaje ko hari ibintu bibiri by’ingenzi umuntu ashobora gutanga:
• Ibifatika: nk’imyambaro, amafaranga, ibiryo n’ibindi bifatika tubona n’amaso.
• Ibidafatika: nk’urukundo, ubwenge, inama, ubunararibonye, amasengesho, n’inyigisho.
Yagize ati: “Ibifatika akenshi tubitanga kuko byatubanye byinshi, babidusabye, cyangwa kuko tudashaka ko bipfa ubusa. Ariko ibidafatika byo, ni yo soko y’iterambere rirambye.”
Pastor Gisanura yibukije ko hari abatanga ibidafatika bagamije kumenyekana, kugaragara neza mu maso y’abantu, cyangwa gushakisha urukundo rutari urwo nyarwo. Yavuze ati: “Iyo utanze utabitewe n’urukundo, byose biba imfabusa.”
Urukundo ntirugurishwa, ntirugurwa
Yasabye Abakristo kudatanga bagamije kugura urukundo cyangwa gukundwa n’abantu, ahubwo bakarangwa n’urukundo rwa nyarwo nk’urwa Yesu. Ati: “Umuntu wese ugukundira ibifatika yibagirwa vuba. Ariko umuntu ugukundira ibidafatika, azatera imbere.”
Yongeyeho ko umuntu uhabwa amafaranga cyangwa ibiryo ashobora kubikoresha ako kanya bigashira, ariko uhabwa ubwenge, inama nziza cyangwa urukundo nyakuri, ahinduka umuntu mushya ku buryo burambye.
Yesu ni urugero nyakuri rw’ugutanga ibidafatika
Pastor Gisanura yibukije abamukurikirana ko Yesu Kristo ari urugero ruhebuje mu gutanga ibidafatika. Yasobanuye ati: “Iyo Yesu ataduha urukundo, ubwenge n’ukwemera, tuba twaramusize. Ariko yaduhaye ibidahita bishira, aduha ubugingo buhoraho. Ni yo mpamvu tumukomeyeho.”
Yaburiye abakunda Imana ku nyungu z’ibifatika gusa, nk’abashaka umugisha, amafaranga cyangwa ibyo kurya, ko bashobora kujya bamwihakana igihe ibyo bintu batabibonye. Yabasabye gukundira Imana ubuntu bwayo, ubugingo bwayo, n’iby’ijuru bihoraho.
Inama n’isomo rikomeye: Tangana urukundo
Mu gusoza, Pastor Gisanura yahaye abumva inyigisho ye inama ikomeye: “Suzuma umutima wawe, umenye impamvu utanga. Tangana urukundo. Ntukagurishe urukundo, ntukagundire ibifatika. Iyo uherekeje ibyo utanga n’amagambo meza, amasengesho n’inyigisho, uba utanze byinshi kurushaho.”
Yasabye Abakristo gutanga nk’uko na Yesu atanga, atari ku nyungu bwite, ahubwo bitewe n’urukundo rutarondoreka. “Yesu akugirire neza, aguhe ubwenge, agutoze gutanga nk’uko na we atanga. Ntuzabure urukundo, ntuzagurishe urukundo.”
Shalom, Pastor Christian Gisanura