Mu nyigisho yuje ubuhanga n’impanuro, Dr. Apôtre Paul Gitwaza, umuyobozi mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center n’umushumba w’ihuriro Authentic Word Ministries, yatanze inyigisho ishingiye ku nkuru isekeje yakunzwe na benshi.
Yatanze urugero rw’umugabo wagurishije inzu ariko agasaba ko agasumari kamwe kari mu nzu kaguma ari ake, babyandika no mu masezerano. Uyu mugani wakoreshejwe nk’uburyo bwo kwigisha iby’umwuka, werekana ukuntu Satani ashobora kwinjira mu buzima bw’umukristo binyuze ku kantu gato umuntu yemeye kudandukana na ko.
Nk’uko byasobanuwe mu nyigisho, umugabo amaze kugurisha inzu, yaragarutse amanika impongo yapfuye kuri ka gasumari yari yemerewe. Uwayiguze yateye hejuru, amureze mu nkiko aratsindwa kuko mu masezerano hari handitse ko agasumari gakoreshwa na nyirako uko ashaka.
Impongo yatangiye kunuka, nyiri inzu arahava, maze uwari wagurishije asubirana inzu. Apôtre Gitwaza yaboneyeho gusobanura ko “agasumari” gasigaye mu buzima bw’umuntu – yaba ingeso mbi, icyaha cyihishwe cyangwa umuntu umwe twanze kurekura kandi atari uwo Imana yemera – kabamo icyuho Satani akoresha ngo yigarurire ubuzima bw’uwo muntu bwose.
“Wemeye gukizwa ariko ugira ingeso imwe uvuga ngo iyi yo ndacyayifite, ni agasumari wemereye Satani. Ni yo azajya amanikaho impongo ye yapfuye,” ni ko Gitwaza yabivuze mu nyigisho ye.
Uyu muvugabutumwa w’Umunyarwanda, uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga, akunze kuvuga ko ubuzima bw’Umukristo bukwiriye kuba ubwa Yesu wenyine. Iyo Satani ahawe icyuho – n’ubwo cyaba gito – ashobora kugikoresha mu kwangiza byose. Ibi byibutsa abo yakiriye ko gukizwa bisaba kwitandukanya n’ibishuko byose, n’ubwo byaba bisa n’aho bidafite ingaruka.
Dr. Apôtre Paul Gitwaza amaze imyaka irenga 20 ari ku isonga ry’ivugabutumwa muri Afurika no ku isi. Ni umuyobozi w’umurongo mugari wa Zion Temple, ufite amashami hirya no hino ku isi, kandi ni umwe mu bavugabutumwa bamenyekanye cyane mu Rwanda kubera inyigisho zijyanye no guhindura imitekerereze (transformation) y’Umukristo ndetse n’imiryango.
Icyo Abakristo basabwa
Gitwaza yasoje inyigisho asaba buri Mukristo kwisuzuma, akareba niba hari “agasumari ka Satani” kaba kari mu buzima bwe, yagasangamo akakarandura. “Hari ibyo wemereye Satani ubigira nk’ibidafite ingaruka. Ariko ibyo ni imiryango ifunguye. Yaba inzika, ubusambanyi wihishamo, ubunebwe, ibinyoma, cyangwa inshuti mbi, bigundukanywa na Yesu... byose ni imisumari izatuma Yesu adakomeza kuba umwami w’inzu yawe.”
Amagambo asoza ya Gitwaza agira ati: “Nyuma yo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza, intambwe ikurikiraho y’ingenzi Umukristo aba agomba kwitaho ni ukubohoka. Nta kubohoka, Umukristo ashobora kunanizwa na Satani kwinjira muri Kanani ye.”
Iyi nyigisho yakiriwe n’abantu benshi, aho bamwe bahamije ko Imana yatoranyije Gitwaza ngo abe Intumwa yayo (Apostle) yabanje kwitegereza.
– “Genda wa mugabo we uri igitangaza. Imana koko itoranya abahanga. Uri uwa mbere ukanikurikira.”
– Gitwaza uri umuhanuzi w’Imana, You are blessed man (Wahawe umugisha).
Inkuru yose, uko yabazwe n’Intumwa y’Imana Gitwaza: “Umugabo umwe yari afite inzu nziza imbere y’ishyamba. Yari nziza cyane. Yageze igihe arayigurisha, ariko abwira uyiguze ati: “Muri iyi nzu harimo agasumari. Mu masezerano tugirana, mbabarira ako gasumari karimo gakomeze kuba akange.” Uwari uyiguze yarabyemeye, ati: “Nge icyo nshaka ni inzu gusa, umusumari ni uwawe rwose, nta cyo nkushakaho.”
Bukeye, wa mugabo wagurishije inzu ajya guhiga mu ishyamba, yica impongo, ayizana ijojoba amaraso, yinjira muri ya nzu yagurishije, ajya kuri wa musumari, amanikaho iyo mpongo. Umugabo wayiguze yaramwihanangirije, amubaza impamvu yinjiye mu nzu ye akinjirana impongo yapfuye, hanyuma uwayigurishije ati: “Agasumari ni akange. Biri mu masezerano. Ngomba kugakoresha uko nshaka.”
Uwayiguze yagiye kurega mu nkiko, barebye ku masezerano banzura ko atsinzwe kuko uwayigurishije yari afite uburenganzira bwo gukoresha agasumari ke uko ashaka. Uwayiguze yatashye ababaye, ajya mu nzu ye, ariko impongo itangira kunuka. Yasize inzu, arigendera, uwayigurishije arayisigarana.
Uko ni ko bigenda iyo natwe hari ingeso twanze gucikaho cyangwa umuntu ukora ibibi twanze gukura mu nshuti, kandi twebwe twarakijijwe. Uwo muntu w’isi mukiri kumwe, iyo ngeso udacikaho, ni agasumari ka Satani. Ako yemerewe kumanikaho icyo ashaka, kandi byarangira wowe wese akwigaruriye.
Mwirinde ko Satani amanika udusumari muri mwe, kuko muri urusengero rw’Imana.”
Dr. Apôtre Paul Gitwaza akomeje gushimirwa uruhare agira mu gufasha abantu kuguma kuri Yesu