Vuzimpanda choir na Injili Bora, amakorali abiri abarizwa ku Itorero EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) yahuje imbaraga ategurana igitaramo cy’amateka bise "Urukundo Live Concert".
Iki gitaramo Urukundo Live Concert kizaba tariki 5 Ugushyingo 2023, kibere mu rusengero rwa EPR Remera, Paruwase ya Kicukiro. Cyateguwe na Vuzimpanda choir na Injili Bora choir. Aya makorali yomb ahuriye ku kuba yombi abarizwa muri EPR ndetse akaba ahorana udushya. Vuzimpand ibarizwa muri EPR Kamuhoza naho Injili Bora ibarizwa muri EPR Gikondo.
Hakizimana Jean Damascene, umuyobozi wa Vuzimpanda choir ni we muhuzabikorwa w’iki gitaramo "Urukundo Live Concert". Ni cyo gitaramo cya mbere mu Rwanda cyateguwe ku bufatanye bw’amakorali abiri yishyize hanze. Hakizimana yabwiye Paradise ko bateguye iki gitaramo bagamije ko abazacyitabira bazahembuka imitima, ni wo musaruro wa mbere bitezemo.
Uyu muyobozi usanzwe ari n’umucuruzi ukomeye w’imyenda, yavuze ko azaba ari n’umwanya mwiza ko kwegerenya inkunga yo gushyigikira ivugabutumwa Injili Bora igiye gukorera muri Kenya mu mpera z’uyu mwaka. Ati "Ni ugushakisha uburyo twashyigikira urugendo rw’ivugabutumwa inshuti zacu ziri kwitegura kujyamo muri Kenya kuwa 8/12/2023".
Vuzimpanda choir ikorera umurimo w’Imana muri EPR Kamuhoza
Injili Bora ikorera umurimo w’Imana muri EPR Gikondo
"Urukundo Live Concert" niryo zina ryiswe igitaramo cya Vuzimpanda na Injili Bora