× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Vumilia yasohoye indirimbo nshya "Izahabu" yari itegerejwe nk’intama yazimiye-VIDEO

Category: Artists  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Vumilia yasohoye indirimbo nshya "Izahabu" yari itegerejwe nk'intama yazimiye-VIDEO

Umuramyi Mfitimana Vumilia yasohoye indirimbo "Izahabu" yari itegerejwe na benshi nk’uko bakomeje kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Vumilia Mfitimana ni izina rimaze kugira ikicaro gihoraho mu bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kubera ubuhanga aririmbana no kuririmba indirimbo zimeze nk’ubuhanuzi.

Kuri ubu yasohoye indirimbo "Izahabu". Iyo umuntu avuze zahabu buri wese yumva ibuye ry’agaciro ry’imbonekarimwe, ritaboneka mu bihugu byinshi. Usanga ibihugu bifite iri buye bihagaze neza ku isoko mpuzamahanga ndetse n’ifaranga ry’iki gihugu rikagira agaciro kari hejuru.

"Izahabu" ni imwe mu ndirimbo zari zitegerezanyijwe amatsiko nk’uko benshi babigaragaje bakaba biganjemo ababa muri GRP ye bwite yitwa "Vumilia’s friend".

Ubwo yabazwaga na Paradise imvano y’iyi ndirimbo yagize ati: "Igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyakomotse muri njye indani! Hari ibibazo nibajije birangora mumutima bimbana byinshi ndibaza ndakomeza ndibaza umutima wanjye urahababarira kandi ntafite icyo nabikoraho.

Muri uko kwibaza birangira ntangiye kuririmba nti ’Yumva umutima wanjye niyo ntabasha gusobora ijambo asobanukirwa interuro zanditse mu bitonyanga by’amarira insuhuzumutima amenya ijambo mvuzeee. Iyo ndeba imbere nkareba inyuma ngaheba nabwo amenya icyo mvuga areba mu nguni z’umutima akamenya icyo nibwira".

Chrus1: Nubwo adahita asubiza ntibikuraho ko ari Imana y’imbaraga, nubwo adahita yitamurura ntibikuraho ko ari umunyabushobozi yanyigishije ko izahabu itaba nziza idaciye mu muriro kugira ngo inkamba zishireho nuko ibanza gucanirwa izahabu ntiyaba nziza itabanje gucanirwa mumuriro.

Iyo ngeragezwa agacecekasi urwango ruba rumwuzuye umutima, iyo nsenga sinsubizwe si uko amatwi ataba anyumvaaa anyifuzamo izahabu irabagirana ngo mprinduke Ubuhamyaaa!

Abasoma Bibiliya bazi imbaraga Dawidi yakoreshaga mu kurinda umukumbi w’intama wa se Yesai. Iyo inyamaswa y’inkazi yafataga imwe mu Ntama, ntiyitaga ku mbaraga ifite ahubwo yarayisimbukiraga akayikubita akayica akirengagiza ko nawe yashoboraga kuhasiga ubuzima.

N’ikimenyimenyi, ubwo yaganiraga na Sawuli amubaza imvano y’ibyiringiro byo gutsinda Goliati yagize ati: "1 Samweli 17:34, Dawidi asubiza Sawuli ati “Umugaragu wawe naragiraga intama za data, iyo zaterwaga n’intare cyangwa idubu zigakura umwana w’intama mu mukumbi, 1 Samweli 17:35.

Narahubukaga nkayikubita nkayiyambura mu kanwa kayo, yamvumbukana nkayicakira akananwa, nkayivutagura nkayica. 1 Samweli 17:36. Nuko ubwo umugaragu wawe yishe intare n’idubu, uwo Mufilisitiya utakebwe azapfa nk’imwe muri zo, kuko yasuzuguye ingabo z’Imana ihoraho.” 1 Samweli 17:37.

Dawidi arongera aravuga ati “Uwiteka wandokoye mu nzara z’intare n’idubu, azankiza no mu maboko y’uwo Mufilisitiya.” Nuko Sawuli abwira Dawidi ati “Ngaho genda, Uwiteka abane nawe.”

Integuza y’iyi ndirimbo yagaragazaga ko igomba gusohoka kuri uyu wa Kane le 04 Mutarama 2024. Ibi byatumye benshi biganjemo abo babana ku rubuga bayitegereza kugeza amasaha ya nijoro ndetse benshi bakaba bavugaga ko bataryama iyi ndirimbo itarajya ahagaragara.

Uko ni nako uyu muramyi Vumilia yajyaga ku mbuga nkoranyambaga akoresha akihanganisha abakunzi be abamenyesha ko hakirimo kunozwa ubwiza bw’iyi ndirimbo.

Mu gihe benshi bavugaga ko bababajwe no kuba baryama batayirebye, hari bagenzi babo bageragezaga kubahumuriza babasaba kwihanganira impinduka barimo uwitwa umusizi na David wagize ati: "Muhumure ntabwo Vumilia yicaye kandi zahabu nayo habaye ikibazo cya connection nta kindi ariko birakemuka to! Kuko Imana ikeneye ko ubwo butumwa butambuka".

Ngiyi intandaro yo kugereranywa n’intama yazimiye dore ko na Yesu Kristo yasize intama 99 ku bwacu. Benshi bakomeje kuvuga ko indirimbo "Izahabu" yakozwe na Eliel Filmz Production mu buryo bw’amashusho.

Nyigisha yambitse Vumilia umwambaro mwiza w’igikundiro ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni mu gihe cy’imyaka 2 imaze kuri YouTube. Ni imwe mu ndirimbo icurangwa cyane ku maradiyo Televiziyo hafi ya zose.

Uzasanga by’umwihariko iyi ndirimbo abari mu makuba bayikunda kubi bakagendana nayo iteka bakayitaramiraho nk’uko igihe cya Dawidi. Abari mu makuba bose n’abarimo imyenda bose n’abinubaga kuyoborwa na Sauli bose bateraniraga aho Dawidi ari, akaba umutware wabo. (Soma 1 Samuel 22:2).

Uyu muramyi Vumilia Mfitimana umuramyi ugezweho mu Badivantiste b’Umunsi wa Karindwi (SDA) aho atumirwa mu bitaramo hafi ya byose by’abaririmbyi bo muri iri torero, akaba anaherutse gutumirwa hanze y’u Rwanda mu gihugu cy’U Burundi.

Yize ibijyanye n’uburezi muri Kaminuza ya UTAB, amaze gukora indirimbo 25 akaba yaraherutse gusohora indirimbo yitwa "Kuri buri segonda" mu minsi ishize ubwo yabazwaga indirimbo ye akunda kurusha izindi zose yagize ati "ni iyitwa "Nyigisha" (Abenshi bakunze kuyita numpa umugisha Yesu ujye unyibutsa gushima).

Indirimbo ye ya mbere yageze hanze mu mwaka wa 2020 yitwa "Izabukuru" gusa nyuma y’iyi ndirimbo akaba yarakomeje kuruhura imitima mu ndirimbo nka Ibaga nta kinya, Nzahura, Winshengabaza, Mwami wanjye, Nibo, Impanda y’Imana n’izindi nyinshi.

Uyu muramyi ari mu baherutse gususurutsa abakunzi ba Gospel mu gitaramo cyateguwe na Furaha Berthe nawe uri mu baririmbyi bakunzwe cyane mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7.
doc10396|center>

Vumilia yasohoye indirimbo "Izahabu"

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "IZAHABU" YA VUMILIA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Iyi ndirimbo nayikunze. Irimo isomo ryankoze kumutima.
Umwanditsi nawe Imana Imwongerere impano.

Cyanditswe na: FURAHA BERTHE   »   Kuwa 05/01/2024 14:44