× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Victors band igiye gutaramana na Papi Clever na Dorcas muri Live Recording

Category: Choirs  »  31 January »  Alice Uwiduhaye

Victors band igiye gutaramana na Papi Clever na Dorcas muri Live Recording

Ubusanzwe Victors band ni itsinda ry’abaririmbyi b’abahanga rimaze kuba ubukombe mu ndirimbo zihimbaza lmana.

Victors band irabura imitsi mike ngo umwaka ushyike kuva batangiye gukora kuko batangiye mu kwa kabiri (Gashyantare) umwaka ushize. Kuba bamaze umwaka mu mirimo wo gukorera Imana mu ndirimbo, byazamuye amashimwe menshi muri bo.

Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2024 Victors band yateguye recording izitabirwamo n’umuryango wiyeguriye lmana mu kuyikorera aribo Papi Clever na Dorcas. Ni abahanzi bakunzwe cyane kandi baririmba neza imitima y’abantu igahembuka. Si ibyo gusa kuko Papi Clever azakorana indirimbo na Victors band.

Ni umugoroba ukomeye cyane kuko uzayonorwa (MC) na Aloys President wa korali Johovah Jileh naho umwigisha akaba ari Jean Paul. Byitezwe ko Victors band bazafata amashusho y’indirimbo 8 bafite muri iki gitaramo.

Umuyobozi wa Victors Band, Mugisha Elie yabwiye Paradise ati: "Nka Victors band intego yacu ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu, binyuze mu kuririmba indirimbo z’ubutumwa bwiza bwa Yesu, inkuru y’agakiza ikagera ku bantu bose batari bizera Yesu Kristo".

Iri tsinda rya Victors Band rikorera mu Biryogo, akaba ari abaririmbyi 12, bose hamwe n’abacuranzi ni 20. Ni itsinda rihuriyemo abaririmbyi bo mu matorero atandukanye, gusa bose bahuriye ku kuba ari abakirisitu.

Iri tsinda ryari riherutse gushyira hanze indirimbo abenshi bakunze kwita (Cover) ikaba iri mu rurimi rw’ikizulu .Ni indirimbo basubiyemo y’umuhanzi Benjamin Dube wo muri South Africa yitwa "Yiwo lawa", inyikirizo igira iti: "Amandla, Amandla! Amandla ka Jehovah" Bivuze "lmbaraga ! lmbaraga! lmbaraga z’Uwiteka".

lyi ndirimbo yarakunzwe cyane dore ko utanashingiye ku magambo wumva amajwi ibineza neza bikakuzura ni itsinda ryifitemo abaririmbyi b’abahanga.

Bagiye gukora igitaramo batumiyemo Papi Clever na Dorcas

RYOHERWA N’IYI NDIRIMBO YASUBIWEMO NA VICTORS BAND

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.