Victors Band ni itsinda ry’abaririmbyi b’abahanga rimaze kuba ubukombe mu ndirimbo zihimbaza lmana. Nyuma y’indirimbo baherutse gukorana na Papi Clever, baje mu yitwa "Urukundo rwa Yesu".
Ku itariki 5 Gashyantare 2024 ni bwo Victors Gospel band bakoze ’Live recording’ bakora indirimbo 8 hakaba hamaze kujya hanze indirimbo 2. Muri izi ndirimbo zabimburiwe n’iyo bise "Ndi amahoro" bafatanije na Papi Clever.
Kuri uyu wa 06 Gicurasi 2024 ni bwo indirimbo yitwa "Urukundo rwa Yesu" yagiye hanze ku isaha ya saa tanu z’amanywa (11:00 AM). Ni indirimbo nziza ifite amagambo meza aho batangira bagira bati;" Ndaririmba urukundo ruhejuje ,Nzahora ndirimba urukundo rwa Yesu
Verse1: Yambonye ndi mubi angirira imbabazi, ankuruza umurunga w’urukundo rwe,anyogesha amaraso yo murubavu rwe, Mpindurwa uwejejwe
Verse: 2 None urukundo rwa Yesu rwampindukiye indirimbo
inkora kumutima
Bridge: Sinabasha gusobanura urukundo rwa Yesu rwatumye asiga byose akaza kunshungura, ngewe wari umunyabyaha mpindurwa umwana w’Imananzahora nshima Yesu ndirimba urukundo rwe(Nanjye nzahora ndirimba, urwo rukundo, ndukwize mw’isi yose)
Umuyobozi w’iyi Band, Mugisha Elie yabwiye Paradise ati: "Nka Victors band intego yacu ni ukwampamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu, binyuze mu kuririmba indirimbo z’ubutumwa bwiza bwa Yesu, inkuru y’agakiza ikagera ku bantu bose batari bizera Yesu Kristo."
Iri tsinda rikorera mu Biryogo akaba ari abaririmbyi 12 bose hamwe n’abacuranzi ni 20. Ni itsinda rihuriyemo abaririmbyi bo mu matorero atandukanye gusa bose bahuriye ku kuba bose ari abakirisitu.
Bahereye ku ndirimbo abenshi bakunze kwita (Cover) yo mu rurimi rw’ikizulu. Ni indirimbo basubiyemo y’umuhanzi Benjamin Dube wo muri south Africa yitwa "Yiwo lawa" inyikirizo igira iti: "Amandla, Amandla! Amandla ka Jehovah" Bivuze "lmbaraga ! lmbaraga! lmbaraga z’Uwiteka.
lyi ndirimbo yarakunzwe cyane dore ko utanashingiye ku magambo wumva amajwi ibineza neza bikakuzura ni itsinda ryifitemo abaririmbyi b’abahanga .
Victoria gospel band batangiye taliki 10 Gashyantare 2023, hanyuma mu kwa 5 bakora Live recording bakozemo Cover y’indirimbo yitwa Yiwo Lawa.
Victors Band ni itsinda ry’abaririmbyi b’abahanga rimaze kuba ubukombe mu ndirimbo zihimbaza lmana