× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Vestine yizihije isabukuru y’amavuko agenera Nyina ubutumwa bukomeye, Dorcas amuvugaho ibintu bitangaje

Category: Entertainment  »  April 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Vestine yizihije isabukuru y'amavuko agenera Nyina ubutumwa bukomeye, Dorcas amuvugaho ibintu bitangaje

Mu byishimo byinshi, Vestine Ishimwe mukuru wa Kamikazi Dorcas bafatanya kuramya no guhimbaza Imana mu itsinda rya Vestine & Dorcas, yizihije isabukuru y’amavuko.

Guhera kuwa Gatandatu tariki ya 01/04/2023, uyu mukobwa yakomeje gupostinga amafoto agaragaza ibyishimo byo kuba Imana imwongereye iminsi yo kubaho.

Mu kiganiro gito yahaye Paradise.rw ubwo umunyamakuru wacu yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko, Vestine Ishimwe yamushimiye, ariko amusobanurira ko isabukuru ye iba ku itariki ikurikira. Vestine yagize yabwiye Paradise ati: "Hoya si uyu munsi, ahubwo izaba ejo".

Paradise.rw yashatse kumubaza birambuye kuri iyi sabukuru, gusa yahise ava ku murongo. ’Tumwifurije umunsi mwiza w’amavuko, Umwuka w’Uwiteka akomeze kumubaho no kumukoresha iby’Ubutwari’.

Vestine yujuje imyaka 19

Mu mafoto atanu Vestine yasangije abamukurikira kuri Whatsapp, iya mbere yaherekejwe n’amagambo agira ati: "Ndagushimiye Umwami wanjye muri byose, wambereye inkingi nishingikirizaho amanwa ndetse na nijoro, komeza kurwanirira intambara, urwanye ibindwanya, uneshe ibinesha ndakwiragiza muri byose".

Iyi foto yaherekejwe n’indi yashyizweho n’uwo Vestine yise Daddy muri telefone ye, aho yamubwiraga ati: "Happy birthday our lovely daughter Vestine, may our Almighty God protect you" [Isabukuru nziza mukobwa wacu ukunzwe Vestine, Imana ishoborabyose ikomeze kukurinda].

Indi foto ya gatatu yo ni iyapostinzwe na murumuna we Dorcas banaririmbana, aho yamubwiraga ati"U yu munsi ni uwawe,ufate icyo ushaka, ahasigaye umbwire mukunzi, urabizi ndagukunda, uzabeho wongere ubehoooo. Imana izakugoteshe uburinzi bwayo gusa". Yaduherekesheje cake ebyiri.

Indi foto ya Kane yashyizeho, ni ifoto yafatiwe mu gitaramo cyo kumurika album yabo ya mbere bise "Nahawe Ijambo" cyabaye tariki 24 Ukuboza 2022 muri Camp Kigali. Iyi foto ari kumwe na Dorcas, yaherekejwe n’ubutumwa bukomeye ati"Ndagushimiye Mwami wanjye, muri byose wambereye inkingi nishingikirizaho".

Ifoto ya nyuma ni iya Mama we yapostinze arangije ati"Warakoze kumbyara Mama. Ndagukunda".

Aba bana batuye mu Karere ka Kamusanze, bafite igikundiro mu muziki wa Gospel, bakomeje kuba inyenyeri muri Gospel nyarwanda ndetse no muri Africa yose, dore ko bamaze kwegukana ibihembo bitandukanye.

Bamenyekanye mu ndirimbo "Nahawe Ijambo"

Bakunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo iyo bise "Isaha" yanditswe n’umuhanga mu myandikire Danny Mutabazi akaba n’umwe mu baramyi bafite igikundiro muri Gospel akaba n’umwe mu baririmbye mu gitaramo cyateguwe na MIE Empire isanzwe ifasha aba baramyi.

Ishimwe Vestine Taricy uzwi nka Vestine yujuje imyaka 19 y’amavuko kuko yabonye izuba tariki 2 Gashyantare 2004. Mugenzi we babana muri Vestine & Dorcas, ari we Kamikazi Dorcas uzwi nka Dorcas we, yavutse ku wa 28 Kamena 2006, ibisobanuye ko ari hafi kuzuza imyaka 17.

Vestine yashimiye umubyeyi we n’abandi banyuranye
Vestine na Dorcas barakunzwe cyane mu muziki wa Gospel

Vestine na Dorcas hamwe n’umujyanama wabo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.