Kuri iki cyumweru ni bwo i Burundi basoza igiterane cy’iminsi itatu cyatumiwemo ibyamamare mu karere mu muziki wa Gospel, Theo Bosebabireba na Rose Muhando.
Ni igiterane cyiswe "Ubutumwa bwiza bw’ibitangaza bw’ukwimbura", cyabereye i Ngozi kuri Stade Agasaka tariki 24-26 Werurwe 2023. Cyateguwe na Ev. Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari umuyobozi w’umuryango w’ivugabutumwa witwa "A Light to the Nations".
Abarundi ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye iki giterane, bahimbaza Imana mu ndirimbo z’abahanzi b’ibyamamare, Rose Muhando wo muri Tanzania na Theo Bosebabireba wo mu Rwanda. Si ubwa mbere aba bahanzi bahuriye kuri stage kuko bombi bakunze guhurira mu bitaramo bikomeye yaba mu Rwanda, Tanzania n’ahandi.
Mu mashusho Paradise.rw yabashije kubona, byari ibicika ubwo Theo Bosebabireba yaririmbaga indirimbo ye "Ikigeragezo" kuko yateye akikirizwa n’abitabiriye bose. Yateye iyi ndirimbo, ibihumbi by’abarundi bihanika amajwi bamugaragariza ko iyi ndirimbo ibaryohera bihebuje.
Theo Bosebabireba atari yava i Burundi, yahise ashyira hanze indirimbo nshya yise "Kuba ku Isi bimeze nka tombora" aririmbamo ko azahahanyaza kugeza ku munota wa nyuma. "Inzozi zanjye zizaba impamo, abanzi banjye bahomberemo,..Kuba ku isi bimeze nka tombora hari igihe utombora umuruho, hari igihe utombora ubukene,..."
Bosebabireba na Rose Muhando
Hari abantu ibihumbi