× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alicia uririmbana na Germaine yasoje amasomo ya Bibiliya muri Blossomed Esther’s Ministry

Category: Artists  »  7 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Alicia uririmbana na Germaine yasoje amasomo ya Bibiliya muri Blossomed Esther's Ministry

Umuririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alicia Ufitimana, umwe mu bagize itsinda rya Alicia and Germaine, yasoje amasomo ya Bibiliya muri Blossomed Esther’s Ministry.

Umuhanzikazi Alicia Ufitimana yavuze ko amasomo ashingiye kuri Bibiliya yize muri Blossomed Esther’s Ministry yamufashije gukura mu buryo bw’Umwuka no gusobanukirwa neza umuhamagaro we nk’umuhanzi uririmbira Imana.

Uyu muhanzikazi yabitangaje nyuma yo guhabwa impamyabumenyi y’amasomo ya Bibiliya yari amaze umwaka yiga muri uyu muryango wa Gikristo ufasha abakobwa gukura mu kwizera no mu ndangagaciro za Gikristo.

Ibirori byo gutanga izi mpamyabumenyi byabaye ku Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026 muri Scheba Hotel i Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, bihuriza hamwe abanyeshuri basoje aya masomo, imiryango yabo ndetse n’inshuti zabo.

Alicia yabwiye Paradise ko ashimira Imana ku bw’ubuntu n’urukundo rwayo byamubaye hafi mu rugendo rwo kwiga no gusobanukirwa Ijambo ry’Imana.

Ati: "Aya masomo yamfashije gukura mu buryo bw’Umwuka, gukomera mu kwizera no gusobanukirwa neza umugambi w’Imana ku buzima bwanjye. Kwiga Bibiliya ntabwo byanyongereye ubumenyi gusa, ahubwo byamfashije kwegera Imana no kurushaho kuyimenya."

Uyu muririmbyi yavuze ko nk’umuhanzi wa Gospel, amasomo yize yamwigishije ko kuririmba bitagarukira ku majwi meza gusa, ahubwo ko ari umurimo wo kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu.

Ati: "Byanyigishije ko kuririmba atari amajwi gusa, ahubwo ko ari umurimo wo gutambutsa ubutumwa Imana ishaka kugeza ku bwoko bwayo. Iyo umuhanzi asobanukiwe neza Ijambo ry’Imana, ubutumwa atanga buhumuriza kandi bugakiza imitima y’abakomeretse ndetse bukayobora abantu mu nzira y’agakiza."

Alicia yanashimiye Blossomed Esther’s Ministry ku murimo ikora wo gufasha abakobwa bo mu matorero atandukanye gukura mu kwizera no kwigira ku ndangagaciro za Esiteri uvugwa muri Bibiliya.

Blossomed Esther’s Ministry ni umuryango wa Gikristo ugamije gufasha abakobwa gukura mu buryo bw’Umwuka, kwiteza imbere no kugera ku bushobozi bwabo bwuzuye, ubategurira kuba abagore bafite icyerekezo, ubutwari n’indangagaciro za Gikristo.

Mu gihe cy’umwaka n’igice bamaze bakora umuziki, Alicia na Germaine bamaze gushyira hanze indirimbo zirindwi zirimo "Rugaba", "Urufatiro", "Ibendera", "Uriyo", "Wa Mugabo"… n’izindi zikomeje gukundwa n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.

Alicia yavuze ko ubumenyi yungukiye muri aya masomo buzakomeza kumufasha mu murimo wo kuririmba no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu bihangano bye.

Ati: "Iyo umuhanzi asobanukiwe neza Ijambo ry’Imana atanga ubutumwa bw’agakiza bwuzuye."

REBA INDIRIMBO "IBENDERA" YA ALICIA AND GERMAINE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.