Umuramyi Diana Kamugisha uri kubarizwa muri Israel, yageneye ubutumwa abahanzi bagenzi be abibutsa ko bafite uruhare runini mu kubaka igihugu.
Diana Kamugisha wamenyekanye mu ndirimbo "Haguruk", atanze izi nama mu kwifatanya n’u Rwanda n’Isi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yabwiye abahanzi uburemere bw’ubutumwa batanga, bityo abasaba gutanga ubutumwa bwiza mu rwego rwo kubaka igihugu.
Diana Kamugisha aganira n’umunyamakuru wa Paradise.rw, yagize ati "Umuhanzi afite uruhare runini mu kubaka igihugu cyacu. Afite uruhare rwo gutanga umusanzu mu buhanzi bwe kugira ngo habeho gusanwa kw’imitima. Abahanzi ni abantu bagira amagambo menshi yubaka, kimwe n’uko bashobora kugira n’amagambo asenya.
Ariko ubu turimo kuvuga ko umuhanzi cyangwa umuhanzikazi ashobora guhanga ibihangano byubaka imitima ya benshi, amagambo meza akomeza abantu, amagambo meza yubaka abantu, amagambo meza azana amahoro, amagambo meza azana ibyiringiro.
Umuhanzi afite uruhare runini cyane rwo gusana imitima, akaririmba amagambo cyangwa se akavuga amagambo ahumuriza imitima. Ijambo ry’Imana riravuga ngo nimuhumurize abantu banjye, nimubabwire ibyururutsa imitima. Abahanzi bafite uruhare runini cyane mu kubaka imitima yashenjaguritse (...)".
Yakomeje avuga ko kuri iyi nshuro ya 29 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ngombwa ’kwibuka twiyubaka’ anibutsa ko abanyarwanda bafite ubuyobozi bwiza bubafasha kwiteza imbere. Ati "Dushobora kuva mu bwihebe n’ubwigunge hakagira umusanzu natwe tuzana ku gihugu twiteza imbere, duteza imbere n’abandi, duteza imbere n’igihugu cyacu".
Diana yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ’Haguruka’
Diana ni umwe mu baramyi bakunzwe cyane i Kigali