× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Byinshi ushobora kuba utari uzi kuri Dominic Ashimwe wizihiza isabukuru y’amavuko - IKIGANIRO KIRYOSHYE

Category: Entertainment  »  December 2022 »  Sarah Umutoni

Byinshi ushobora kuba utari uzi kuri Dominic Ashimwe wizihiza isabukuru y'amavuko - IKIGANIRO KIRYOSHYE

Turifashisha ikiganiro kiryoshye yatanze mu itangazamakuru mu kugufasha kumenya byinshi kuri uyu muhanzi w’umuhanga cyane mu muziki wa Gospel kuri ubu ubifatanya n’Itangazamakuru aherutse kuminuzamo muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Dominic Ashimwe wizihiza isabukuru y’amavuko uyu munsi tariki 10 Ukuboza, ni izina rikomeye mu muziki usingiza Imana, akaba yaramamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: ’Ashimwe’, ‘Nemerewe Kwinjira’, ‘Ingoma’,’Ari kumwe natwe’ n’izindi.

Ibihangano bye byahembuye benshi cyane ndetse bamwe bava mu Idini ya Islam bakira agakiza. Yabereye umugisha benshi barimo n’abahanzi bagenzi be dore ko ari we wamuritse ku mugaragaro impano nshya yifurizaga ibyiza no gutera imbere ari bo Bosco Nshuti na Papi Clever, mu gitaramo yakoreye kuri New Life Bible church Kicukiro tariki 11 Ukuboza 2016.

Mu mwaka wa 2014 Domini Ashimwe yagiranye ikiganiro n’urubuga rwa Gikristo, umugisha.com rwa Kwizera Ayabba Paulin, ahishura byinshi yanyuzemo mu buzima. Paradise.rw igiye kubasangiza icyo kiganiro bagiranye gikubiyemo ibibazo yabajijwe ndetse n’ibisubizo yatanze. Ibisubizo byose yatanze, bishimangira ubuhanga bwa Dominic Ashimwe kuko bigaragara ko buri jambo avana mu kanwa ke aba yaritekerejeho cyane.

1. Ubundi amazina yawe bwite wiswe n’ababyeyi ni ayahe ? Byari ryari?

Amazina yanjye niswe n’ababyeyi ari nayo aba mu byangombwa byanjye byose ni ASHIMWE Dominic nayiswe ndi umwana muto nkimara kuvuka,...

2. Mu bwana bwawe ni iki cyagukoze ku mutima wawe uhora wibuka?

Ni byinshi kuko no kubura umwe mu babyeyi banjye byankozeho bikomeye, ariko hirya y’icyo kugeza ubu mu ruhande rw’ikibabaje: nibuka ndi muto ntangira amashuri abanza nakubiswe na mwalimu kubera ko ngo nandikisha akaboko k’imoso (ashaka ko nkoresha akaboko k’iburyo nk’abandi), iki ni igikomere mporana buri uko ngize icyo nkora kuko n’ubu byose mbikoresha akaboko n’akaguru k’imoso, uko niko navutse.

Iyo rero ngize icyo nkoresha ako kaboko cyangwa akaguru k’imoso bihita binyibutsa inkoni nakubiswe na mwalimu igihe kingana hafi n’umwaka wose niga mu mashuri abanza yanyigishaga kwandika inyuguti, ibi byaje no kumviramo gusibira uwo mwaka. Naho mu ruhande rw’ikinejeje: ndi muto nakozweho kandi n’ubu nkomeza gukorwaho n’uburyo Uwiteka akomeza kunkoresha iby’ubutwari mu murimo we wo kumuhimbaza nkora. Ashimwe iteka!

3. Ukiri muto wumvaga uzaba iki? Kuki?

Nkiri muto numvaga nzaba umunyamakuru. Byaturutse y’uko kera ndi umwana muto nakundaga kumva Radio cyane, hari abanyamakuru nakunze ku buryo butagereranywa harimo uwitwa Amabirisi Sibomana wakoraga mu gisata cy’amakuru kuri Radio Rwanda n’undi witwa Jean Jules Mazuru wakoraga nawe mu gisata cy’amakuru mu rurimi rw’igifaransa hamwe n’uwitwa Sebanani kubera uburyo nawe yakinaga amakinamico neza naramukundaga nzi ko nawe ari umunyamakuru.

Aba bose batumye numva nimba mukuru nzaba umunyamakuru nka bo. Gusa nyuma nisanze Imana yaragambiriye yuko ngomba kuyibera umuramyi wayo w’ibihe byose by’ubuzima bwanjye. Nabyo numva binyuze. [Icyo gihe mu myaka 8 ishize ntabwo yari yakabaye umunyamakuru, ariko ubu inzozi ze zabaye impamo kuko nyuma yo gusoza Kaminuza mu itangazamakuru, asigaye akora kuri Radio Authentic (Radio O), ndetse yanakoze ku Isango Star, anafite igitangazamakuru cya Gikristo.]

4. Ni ikihe kintu giteye isoni cyakubayeho ku buryo iyo ucyibutse wiseka?

Ndibuka kera ntangira mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, nageze mu rugo nakerewe kujya muri korali (nabaga muri korali y’abana), noneho mvuye ku ishuri ku mugoroba ngera mu rugo nshonje mbanza gukora mu isafuriya ndarya umwanya muto.

Noneho kuko twari duturanye n’urusengero ngiye kumva numva abana batangiye kuririmba (iyo yari korali yacu), mpita mpaguruka ntakarabye ngeze muri korali ndaririmba kubera ko nari n’umuyobozi wabo ndirimba mfite ibiryo ku munwa kubera igihunga nahagurukanye mva mu rugo nibagiwe gukaraba ku munwa. Tumara hafi iminota nka 30 yose ndirimba gutyo mu bana mfite ibiryo ku munwa ntabizi.

Mwalimu wa korali yacu y’abana aje yakerewe asanga twatangiye ahageze ambonye ndi imbere y’abana (abana nabo bari banyihoreye) arampamagara ampanagura ku munwa ahita ambwira ko nari mfite ibiryo ku munwa. Nagize isoni bikomeye nubwo nari umwana, nubu njya mbyibuka nkumva biratangaje ngaseka!

5. Mu mikino yose ukunda uwuhe? Ufana iyihe kipe?

Mu mikino rero, nta n’umwe navuga ko uri hejuru kurusha indi kuri njyewe cyane cyane ko ndi umwana nta gihe kinini nabonye cyo gukurikirana ibintu by’umupira cyangwa indi mikino ijyanye nabyo ari nayo mpamvu uretse kumva ngo habaho ikipe y’u Rwanda yitwa Amavubi bigatuma nyikundira icyo gusa. Nkubeshye, nakubwira ko hari ikindi nzi pe! Gusa hirya y’ibyo nkunda kureba ibintu bijyanye na siporo ngorora-mubiri (kurushanwa koga…).

6. Umukobwa w’inzozi zawe wumva ayaba ateye ate?

Ni byinshi umuntu aba yifuza ko bimubera nk’uko abishaka mu buzima cyane cyane kuri iyo ngingo, ariko kimwe kiruta ibindi ni uko ntakunda umukobwa ugira amagambo menshi. Aha ariko kugira amagambo menshi no kumenya kuganira biratandukanye. Ushobora kuba uzi kuganira rwose mu bandi ariko na none utagira amagambo menshi arenze akenewe. Kuko na Bibiliya yemeza ko amagambo menshi avamo ibicumuro.

Ikindi ni uko abaye akunda Imana, andusha gukunda gusenga byaba ari akarusho. Naho ku miterere ’physique’ byo nkunda kubigira ibanga ryanjye bwite ariko kubaho byo birahari. Nimubereka, uko muzabona azaba ameze n’ibyo bizabereka ishusho y’uwo inzozi zanjye zashakaga.

7. Ni iyihe ndyo yawe urya ukumva uranuriwe?

Ubusanzwe nkunda imbuto kurusha ibindi ku buryo nshobora kuzirya zonyine nkumva ndahaze rwose. Ariko hirya yazo nkunda ibintu byose by’ibinyamisogwe (Ibishyimbo, amashaza,…) hanyuma umwumbati buriya nawo ndawemera cyane.

8. Inzu yawe ihiye ni iki wasohokana hagati ya: Passport, Bibiliya, Guitar n’igipfunyika cy’amafaranga?

Iki kibazo kirakomeye, cyane cyane ko byose umbwiye mbikunda nubwo wenda ntabikunda kimwe, ariko nta kindutira ijambo ry’Imana. Nkunda Bibiliya yanjye cyane iyo nyisoma numva ikindi kirere kidasanzwe cy’ubuzima bwanjye, niyo mpamvu kenshi mu gikapu ngira na Bibiliya yanjye ntiburamo. Cyakora uvuze bibiri nasohokana Bibiliya n’igipfunyika cy’ama-cash da!
 
9. Mu ndirimbo zawe ukunda iyihe? Kuki?

Bijya bingora kumenya indirimbo yanjye nkunda kurusha izindi, kubera ko buriya nubwo mubona ndirimba indirimbo zanjye, ariko buri ndirimbo iba ifite amateka yayo n’ubusobanuro bwayo bwihariye kenshi buba bujyanye n’ibihe nari ndimo nyihimba n’icyo nashakaga kuvuga muri yo. Akenshi rero indirimbo yanjye iyo ndimo nyiririmba inyibutsa ibihe byayo byihariye bigatuma muri uwo mwanya ndimo kuyiririmba iruta izindi zisigaye.

10. Mu mujyi wa Kigali wifuza gutura hehe? Kuki?

Eh! Ko bikomeye! Uyu mujyi wa Kigali rero uratangaje uburyo ugenda utera imbere byihuse, ku buryo n’ahantu utatekerezaga ko haba ahantu hazima ujya kubona ukabona hubatswe amazu atangaje n’ibikorwa remezo bitangaje wahagera ukibaza niba ari ha handi wari uzi ukumirwa.

Nshobora guhitamo aho mbona uno munsi ariko ejo cyangwa ejo bundi ugasanga ntihakiri heza bitewe n’ikigereranyo cy’ahandi haharenze hamaze kubakwa. Ariko ibi byose kuri njye, aho natura hose muri Kigali, mu by’ukuri mu buzima bwanjye nkunda ahantu hatuje pe, sinkunda induru cyangwa urusaku n’ibijyanye narwo.

Nubwo nkunda umuziki cyane ariko hari aho bigera nkumva byaceceka umutuzo ukagaruka. Aho ariho hose haba hameze hatyo biba ari amahoro kuri njye. Ikindi ni uko nkunda ahantu hafite ’fraicheur’ nawe urabyumva ahantu heza!!

Mu 2015 Dominic Ashimwe yabajijwe na inyaRwanda ikintu yifuza mu myaka asigaje kubaho ku isi yazahora wibukirwaho, asubiza agira ati "Numva ari byinshi rwose ntabwo nabimenya byose, ariko byibuze numva amateka yanyibukira ko nakoze uko nshoboye ku giti cyanjye no ku bw’ikiremwamuntu mu gukora no kuzuza inshingano zanjye mu nyungu z’isi yose n’igihugu cyanjye by’umwihariko;

Kugira ngo gihinduke igihugu cyubaha kikanubahisha Imana binyuze mu bikorwa byiza binyuranye nkora cyane cyane mu ndirimbo ndirimba kuko nzi neza ko hari icyo zihindura gikomeye ku buzima bw‘abazitega amatwi batuye kuri uyu mubumbe. Icyizere mfitiye Imana kiruzuye kandi kirahamye muri njye kuko itajya ihinduka".

Dominic Ashimwe arizihiza isabukuru y’amavuko

Dominic Ashimwe afite ibigwi bikomeye muri Gospel

Agira ukuri n’ubwenge bwinshi mu byo akora byose

Yakoze ibitaramo bitandukanye mu Rwanda n’i Burayi

Aherutse gusoza Kaminuza muri Mount Kenya

Dominic Ashimwe hamwe na bagenzi be bakorana mu itangazamakuru

Paradise.rw yifurije Dominic Ashimwe isabukuru nziza y’amavuko

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.