Muri uyu mwaka wa 2023 mu kwezi kwa Karindwi mu Ntara y’Iburazirazuba hazabera ibiterane bibiri by’Ibitangaza n’Umusaruro bizaririmbamo abahanzi b’ibyamamae mu Karere ari bo Theo Bosebabareba na Rose Muhando.
Ibi biterane byateguwe na A Light to the Nations, umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa washinzwe na Ev Dana Morey, umunyamerika weguriye Imana ubutunzi bwose, akiyemeza kogeza izina rya Yesu Kristo mu mahanga yose kugira ngo benshi bakire agakiza abandi babohoke.
Igiterane cya mbere kizabera i Rukomo muri Nyagatare tariki 7-9 Nyakanga 2023 kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Igiterane cya kabiri kizabera mu Karere ka Bugesera kuwa 14-16 Nyakanga 2023. Ni ivugabutumwa ry’ibiterane by’ibitangaza n’Umusaruro.
Igiterane cy’i Bugesera ni cyo kiri kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga na cyane ko ari bwo bwa mbere mu Karere ka Bugesera hagiye kubera igiterane kinini nk’iki. Ibyamamare mu ngeri zitandukanye, byambariye kutazacikwa n’iki giterane cy’imbonekarimwe i Bugesera.
Ibyo byamamare harimo KNC wa Tv1, Miss Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine, Mc Nario, Dj Brianne, Miss Umuratwa Anitha wabaye Miss Supranational Rwanda, Bahavu Janet wamamaye nka Diane muri City Maid, Mama Sava, Ev. Ireney Mercy, Tman wa inyaRwanda, Briane Blessed, Rose Muhando, Theo Bosebabireba, Joel Sengurebe wa Iyobokamana, n’abandi benshi.
Muri ibi byamamare reka twitse kuri Dj Brianne
Gateka Brianne uzwi nka DJ Brianne akomeje guhamya izina ry’Imana akoresheje imbuga ze nkoranyambaga aho yanditse amagambo yafasha buri wese mu buzima bwa buri munsi. Yagaragaje ko yemera Imana kandi akaba ari yo yonyine ikwiriye gucira urubanza abatuye Isi. Yagize icyo yisabira abantu cyane cyane abakunze gucira imanza bagenzi babo.
Mu butumwa yanditse mu rurimi rw’Icyongereza, Dj Brianne wamamaye mu kuvanga imikizi, yagize ati "God is the one who knows the true truth about a person and also knows what is good and bad in a person. do not judge a person because you do not know what God has said about him. #TrustGod only".
Ubu butumwa bwa Dj Brianne ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 197 kuri Instagram, tubushyize mu kinyarwanda, wavuga ko yashatse kwandika ati "Imana ni yo izi ukuri nyako ku muntu kandi ni yo izi icyiza n’ikibi mu muntu. Ntugacire umuntu urubanza kuko utazi icyo Imana yamuvuzeho. #IzereImana yonyine".
Si ubwa mbere Dj Brianne agaragaje inyota mu bijyanye n’Ijambo ry’Imana, kuko mu myaka ibiri ishize yagaragaye afite Bibiliya mu ntoki anasangiza abamukurikira kuri Instagram ayo mafoto. Si ibyo gusa kuko ari no mu bitabiriye igitaramo cya Aline Gahongayire cyabereye muri Serena Hotel tariki 30 Ukwakira 2022. Kwinjira byari 100,000 Frw kuri buri muntu.
Reka tugaruke ku giterane kizabera mu Bugesera!
Pastor Dr. Ian Tumusime, Perezida wa A Light to the Nations Africa Ministries, yabwiye Paradise ko Ev. Dana Morey utegerejwe mu Rwanda muri ibi biterane by’ibitangaza n’umusaruro, ari umukozi w’Imana wicisha bugufi cyane, akaba afite umutwaro wo kwamamaza ubutumwa bwiza aho amaze kuzenguruka ibihugu byinshi agamije kwamamaza ubutumwa bwiza.