× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Vestine na Idrissa basezeranye imbere y’Imana mu birori byitabiriwe na Israel Mbonyi, Bosco Nshuti na Bamporiki

Category: Artists  »  40 minutes ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Vestine na Idrissa basezeranye imbere y'Imana mu birori byitabiriwe na Israel Mbonyi, Bosco Nshuti na Bamporiki

Ishimwe Vestine wo mu itsinda Vestine & Dorcas bakoze ubukwe buryoheye ijisho bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Nyakanga 2025 mu Intare Conference Arena.

Ni ibirori byaranzwe n’isengesho rikomeye n’ubusabane bwuje ibyishimo, byayobowe na Pastor Jackson Mugisha wa Spirit Revival Temple wasangije abageni n’abitabiriye amagambo y’Imana, abibutsa ko urugo nyarwo rufite imizi ikomeye iyo rushingiye ku Mana.

Ubukwe bwe bwagaragayemo ibyamamare nka Israel Mbonyi, Bosco Nshuti [witegura gukora igitaramo gikomeye Unconditional Love kizaba kuwa 13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali], Anita Pendo, Danny Mutabazi [wanditse zimwe mu ndirimbo za Vestine na Dorcas];

Edouard Bamporiki [wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi], Junior Giti, Chriss Eazy, Niyo Bosco, Santana, n’abandi. Elie Bahati, Esther Niyifasha na Prosper Nkomezi baririmbye muri ubu bukwe.

Vestine na Dorcas bamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka Ihema, Yebo, Adonai, Nahawe Ijambo, Ku Musaraba n’izindi. Babarizwa muri Label ya MIE Empire y’umunyamakuru Irene Murindahabi wanashimiwe cyane mu bukwe bwa Vestine.

Tariki ya 15 Mutarama 2025 benshi baguye mu kantu bakimara kumva ko Ishimwe Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we witwa Ouedraogo Idrissa ukomoka muri Burkina Faso, igihugu kigizwe n’umubare munini w’abasiramu.

Benshi batunguwe n’uru rukundo. Gusa Paradise yari imaranye igihe aya makuru. N’ikimenyimenyi twahise dukora inkuru ikubiyemo amakuru ataratangajwe ku rukundo rw’aba bombi.

Paradise niyo yahishuye ko Idrissa Ouedraogo ari umwe mu bakire bakomeye cyane muri Burkina Faso akaba abarwa muri ba miliyoneri. Yaje kumenya Vestine binyuze ku mbuga nkoranyambaga amumenyeye mu ndirimbo zabo [Vestine na Dorcas].

Ouedraogo yashakishije nimero ye batangira kujya baganira kuri WhatsApp. Uru rukundo rwaje kugera mu muryango wa Vestine rugirwa ubwiru.

Idrissa Ouedraogo w’imyaka 36 y’amavuko yaje mu Rwanda bwa mbere mu ndege y’umuntu umwe (Privet jet) nyuma yo kubona ko urukundo rwo kuri social media rudahagije. Uyu muherwe yaje kuza mu Rwanda yakirwa neza n’uyu muryango yashatsemo.

Kuva icyo gihe urukundo rw’aba bombi rwabaye ikibatsi. Amakuru twakuye ahantu hizewe mu mpera z’ukwezi kwa 12 mu 2024 avuga ko uyu muherwe yagiye aza mu gihugu cy’u Rwanda inshuro nyinshi aje gusura uyu muryango wamuhaye ikaze.

Andi makuru avuga ko uyu muryango wasengeye kenshi uru rukundo ariko bakaza kumva ko ijuru riha ikaze uyu mukwe ufite imyaka 36 kuko yavutse mu mwaka wa 1989.

Andi makuru avuga ko uyu musore bitewe n’urukundo rwinshi akunda Vestine yaba yarashakaga ko bakora ubukwe mu buryo bwihuse ariko akazitirwa n’uko Papa wa Vestine yari mu butumwa bw’akazi hanze y’u Rwanda dore ko ari umusirikare.

Mu kwezi Kwa 12 ni bwo bafashe irembo

Mu buryo bw’ibanga rikomeye, mu kwezi kwa 12 abantu bageze kuri 40 baje gufata Irembo mu Rwanda. Ni ibirori byitabiriwe n’abantu bakeya cyane. Gusa twagerageje gushaka amafoto ariko bitubera ihurizo.

Ese umuziki uzahagarara?

Amakuru dufite avuga ko mu byaganiriweho harimo na gahunda z’umuziki dore ko Irene Murindahabi ureberera inyungu za Vestine na Dorcas ari umwe mu baganirijwe mu nyungu z’amasezerano. Mu yandi magambo, Vestine w’imyaka 22 azakomeza gukora umuziki.

Mu nyungu z’impande zombi biteganyijwe ko Vestine na Idrissa bazatura mu Rwanda kugira ngo iri tsinda ryabaye ubukombe ridasenyuka. Gusa uyu muherwe azajya ajya gukurikirana ibikorwa by’ubucuruzi akagaruka mu Rwanda.

Idrissa Ouedraogo ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya IPA mu gihugu cya Burkina Faso, akaba ayoboye uyu muryango mu bihugu 16 birimo n’u Rwanda. Ibi bivuze ko yubashywe mu bihugu 16 ayoboramo uyu muryango. Afite uburambe bw’imyaka irenga itanu akorana na IPA mu mirimo itandukanye.

Idrissa yakoze ku mishinga irenga icumi muri IPA, ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo guteza imbere ubuzima bw’abana bato, gahunda z’imibereho myiza/umutekano, imiyoborere, ubuhinzi n’uburezi.

Amakuru avuga ko Idrissa yageze mu Rwanda mu gihe gishize ubwo iki kigo cya IPA cyatangiraga gutera inkunga imwe mu mishinga iri mu karere ka Musanze.

Ibihugu Idriss ayoboramo imishinga ya IPA harimo Burkina Faso, Kenya, Malawi, Côte d’Ivoire, Rwanda, Ghana, Tanzania, Liberia, Uganda, Mali, Zambia, Nigeria, Sierra Leone, Colombia, Dominican Republic, Mexico, Paraguay, Peru na Philippine.

Idrissa, umugabo wa Vestine Ishimwe

Idrissa na Vestine basezeranyijwe na Pastor Jackson Mugisha

Vestine hamwe na Se

Vestine Ishimwe yahaye impano Mama we

Vestine na Idrissa bakoze ubukwe buryoheye ijisho

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.