× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Vestine na Dorcas banditse amateka muri Gospel buzuza miliyoni mu minsi 5 gusa kuri ’Yebo [Nitawale]’

Category: Artists  »  yesterday »  Jean d’Amour Habiyakare

Vestine na Dorcas banditse amateka muri Gospel buzuza miliyoni mu minsi 5 gusa kuri 'Yebo [Nitawale]'

Vestine na Dorcas baciye agahigo ko kuba abahanzikazi ba mbere bujuje miliyoni mu minsi itanu ku ndirimbo.

Ku wa 5 Werurwe 2025, abahanzikazi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Vestine na Dorcas, basohoye indirimbo yabo nshya yitwa Yebo [Nitawale].

Mu gihe cy’iminsi itanu gusa, iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n’abasaga miliyoni kuri YouTube, ikaba ari yo ndirimbo ya mbere yo kuramya no guhimbaza Imana y’abahanzikazi mu Rwanda igeze kuri iyo ntera mu gihe gito gityo.

Ibi ni amateka adasanzwe kuko nubwo hari abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bagejeje izabo kuri za miliyoni nyinshi z’abazirebye, ntihari harigeze habaho indirimbo ya mbere yuzuza miliyoni imwe mu minsi itanu gusa ari iy’abahanzikazi.

Uwabikoze ni Meddy ku ndirimbo ‘Ni yo Ndirimbo’ yakoranye na Adrien Misigaro, ariko bo si abahanzikazi. Undi wabikoze ni Israel Mbonyi, ariko we ntiyabikoze kuri miliyoni ya mbere.

Ku ndirimbo Nina Siri yagize umuvuduko ukomeye, yatinze kuzuza miliyoni ya mbere ugereranyije na Yebo [Nitawale] ya Vestine na Dorcas.

Indirimbo yubakiye ku butumwa bukomeye

Indirimbo Yebo (Nitawale) ishingiye ku magambo yo muri Yesaya 42:13, aho Uwiteka avuga ko azarwana ishyaka nk’intwari mu ntambara, akarangurura ijwi maze agakuraho ibibi.

Iki ni cyo gitekerezo nyamukuru kigaragara muri iyi ndirimbo, aho aba bahanzi bagaragaza ubushobozi bw’Imana bwo guhangana n’ibigeragezo.

Mu mashusho yayo, Vestine na Dorcas bagaragara bambaye imyambaro y’abashinzwe umutekano, igaragaza ubutumwa bukomeye bwo guharanira kuba umukiranutsi no gukomeza kuba abagaragu b’Imana mu buzima bwa buri munsi.

Amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo agira ati:
"Mwokozi wangu nakuhitaji Zaidi"
("Mukiza wanjye, ngukeneye kurushaho")
"Na moyo wangu unalilia uwepo wako"
("Kandi umutima wanjye wifuza kubana nawe")
"Nitawale sasa"
("Ngaho nyiyoborere")
"Hata milele bwana"
("Ndetse iteka ryose, Mwami")
"Overpower all of me the way you truly desire"
("Unyigarurire wese nk’uko ubishaka")

Gusatira isoko mpuzamahanga

Vestine na Dorcas basanzwe bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel, bakaba barakunzwe cyane mu ndirimbo nka Nahawe Ijambo, Simpagarara, Iriba, Adonai n’izindi. Banakoze indirimbo mu zindi ndimi, harimo Neema yasohotse mu Giswayile muri Nyakanga 2024.

Izo zose zarebwe n’ababarirwa mu mamiliyoni, ibigaragaza ko zitarebwa n’Abanyarwanda gusa. Iki kikaba ikimenyetso cy’uko bamaze kuba abahanzikazi mpuzamahanga.

Vestine, uherutse kurushinga, akomeje urugendo rwe mu muziki, kandi iyi ndirimbo nshya igaragaza umwete wabo wo gukorera Imana mu buryo bw’umuziki, ndetse no kugera ku rwego rwo hejuru mu muziki wa Gospel.

Kugera ku rwego rwo kugira indirimbo igeze kuri miliyoni y’abayirebye mu gihe gito nk’iki ni ikimenyetso cy’uko ubuhanzi bwabo buri ku rwego rwo hejuru kandi bukomeje gukura. Abakunzi babo bakomeje kugaragaza ko bishimiye iyi ndirimbo ndetse bayitezeho gukomeza kubageza ku rwego mpuzamahanga.

Ongera uryoherwe n’iyi ndirimbo Yebo [Nitawale]

Vestine na Dorcas banditse amateka nk’abahanzikazi ba mbere mu Rwanda baririmba Gospel bujuje miliyoni mu minsi mike

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.