× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Vestine na Dorcas baba bafatirana ibihe? Bateguje indirimbo "Emmanuel" nyuma y’ubukwe!

Category: Artists  »  yesterday »  Jean D’Amour Habiyakare

Vestine na Dorcas baba bafatirana ibihe? Bateguje indirimbo "Emmanuel" nyuma y'ubukwe!

Ese Vestine na Dorcas bahisemo inzira idasanzwe yo kwifashisha ibikorwa by’ubuzima bwabo bwite nk’ibanga rikomeye mu kwamamaza ibihangano byabo? Ubukwe bwa Vestine bwabaye igikoresho cyo kwamamarizaho?.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ku wa 15 Mutarama 2025 mu Murenge wa Kinyinya, umuhanzi Vestine Ishimwe wo mu itsinda rya Vestine & Dorcas yakomeje kugenda avugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gihe benshi bari bagikomeje kwishimira intambwe y’ingenzi y’uru rukundo n’ubukwe bwe n’umukunzi we Ouedraogo Idrissa wo muri Burukina Faso, abandi bari kugira ibyo banenga, bafatiyeho bamamaza indirimbo yari igiye gusohoka.

No muri iki gihe bamwe bagifite amatsiko y’ibijyanye n’ubukwe bwabo mu rusengero, uko buzaba bumeze, aho buzabera, abazabwitabira, ibizakurikiraho nyuma yabwo n’ibindi, Murindahabi Irene ubareberera, yatangiye guteguza indirimbo nshya izaza abantu bakibavugaho. Ese ibi bintu birikora, cyangwa bamenye ibanga riri mu gukoresha ibihe (timing) neza?

Kwamamaza indirimbo “Yebo (Nitawale)” bifashishije “Gukora Umurenge”

Hashize iminsi mike basezeranye, itsinda rya Vestine & Dorcas ryatangiye guteguza indirimbo, “Yebo”, ku wa 5 Werurwe 2025. Indirimbo yaje mu gihe abantu bari bacyibaza byinshi ku by’ubukwe bwa Vestine, ndetse bamwe babyita ko ari ubukwe “bwatunguye benshi”. Ibi byabaye nk’umuyaga uhuha mu muriro, indirimbo yabo irushaho kwamamara.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, “Yebo (Nitawale)” imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 10 kuri YouTube, ibintu byemezwa na benshi ko ubuzima bwabo bwite bwagize uruhare rukomeye mu kwamamaza ibikorwa byabo by’ubuhanzi.

Kwamamaza indirimbo “Emmanuel” bifashishije ubukwe bwo mu rusengero

Ubu bamaze gutangaza indirimbo nshya yitwa "Emmanuel", izasohoka mu gihe abantu bazaba bakivuga ubukwe bw’imbere y’Imana buteganyijwe vuba aha. Abantu bazaba bakivuga ku bukwe no ku mubano wa Vestine n’uwo bashakanye, bitume “Emmanuel” na yo itegerezwa cyane, kandi nisohoka abantu bihutire kuyireba! Ubu bukwe buzaba ku wa 5 Nyakanga 2025, indirimbo isohoke nyuma y’iminsi mike.

Mu gihe abantu bagikeneye ibisobanuro ku bukwe bwa Vestine, hasohotse amakuru y’uko mu kwezi kwa Nyakanga 2025 azasezerana imbere y’Imana. Ayo makuru yatangajwe ari na ko batangira guteguza indirimbo nshya yitwa “Emmanuel”.

Iyi ndirimbo izasohoka nyuma gato y’uko ubukwe bwo mu rusengero buba, mu buryo buhura neza n’uko byagenze nyuma yo gukora umurenge kwe!

Ese ni imikorere myiza cyangwa ni ugukoresha ibihe nk’igikoresho?

Hari abavuga ko kwamamaza indirimbo ukoresheje ibihe bikomeye byo mu buzima bwite (nko kwambikana impeta, gusezerana, cyangwa ibindi birori) bishobora kuba nk’amayeri.

Icyakora, indirimbo zabo ziba ziteguranywe ubuhanga, ari nziza mu majwi no mu mashusho, kandi na mbere hose barakoraga zikagera ku mitima ya benshi. Ariko nanone, nta wabura kubona ko guhuza igihe cy’inkuru y’ubukwe n’isohoka ry’indirimbo biba bifite igitekerezo cyimbitse cyo kubyutsa amarangamutima y’abakunzi babo, bityo ubutumwa bukaba bwakirwa kurushaho, kandi ibikorwa byabo bikagera kuri benshi mu gihe gito.

MIE Empire & Murindahabi Irene: Abanyamwuga mu gukoresha "timing" neza

Itsinda rya Vestine na Dorcas riri mu maboko meza ya MIE Empire, iyobowe na Murindahabi Irene. Iyi sosiyete yashoboye gukoresha neza igihe cy’ubukwe nk’igikoresho cyo kumenyekanisha indirimbo mu buryo butagira uko busa, ariko binajyana n’ubutumwa bwa Gospel.

Ese Vestine na Dorcas bahisemo inzira idasanzwe yo kwifashisha ibikorwa by’ubuzima bwabo bwite nk’ibanga rikomeye mu kwamamaza ibihangano byabo? Ubukwe bwa Vestine bwabaye igikoresho cyo kwamamarizaho?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.