× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Vestine na Dorcas: Ibintu 10 byaranze urugendo rwabo na M. Irene mu myaka 5

Category: Artists  »  25 seconds ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Vestine na Dorcas: Ibintu 10 byaranze urugendo rwabo na M. Irene mu myaka 5

Nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze ku wa 13 Kamena 2026 rivuga ko Vestine na Dorcas batandukanye na Murindahabi Irene nyuma y’imyaka itanu bakorana, ni byiza kwibuka inkuru zabo zikomeye zabayeho mu muziki wa Gospel nyarwanda mu myaka ya vuba.

Ni imyaka itanu yuzuyemo intsinzi, ibibazo, impinduka, impaka, ibitaramo bikomeye, indirimbo zakoze amateka ndetse n’izamuka rikomeye ryatumye aba bakobwa bava ku rwego rwo kuririmba muri korali bakaba bamwe mu bahanzi bakomeye cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.

Nyina wa Vestine na Dorcas yitwa Elizabeth Uzamukunda. Se w’aba bakobwa we yitwa Nizeyimana Mazimpaka. Vestine (Ishimwe Vestine) na Dorcas (Kamikazi Dorcas) bakomoka mu Karere ka Musanze, bakurira mu muryango w’Abakirisitu wabafashije gukura bafite impano yo kuririmba no gukorera Imana.

Dore ibintu 10 byaranze urugendo rwabo na M. Irene kuva mu 2020 kugeza mu 2026.

1. Guhura na M. Irene byahinduye amateka yabo

Mu 2020, Vestine na Dorcas bari bafite impano idashidikanywaho ariko bataramenyekana cyane ku rwego rw’Igihugu.

Nyuma yo gufungura channel yabo ya YouTube tariki 2 Nyakanga 2020, Vestine and Dorcas, baje kugera i Kigali bashaka uburyo bwo kwamamaza ibikorwa byabo. Ni bwo bahuye na Murindahabi Irénée wabonye impano yabo agahitamo kubafasha.

Uyu mwanzuro ni wo wahinduye amateka yabo kuko bahise binjira mu muziki w’umwuga, babona studio, ubujyanama, itangazamakuru ndetse n’uburyo bwo kugera ku bantu benshi.

2. Indirimbo "Nahawe Ijambo" yabaye intangiriro y’ibihe bishya

Mu ndirimbo za mbere zakoze amateka harimo "Nahawe Ijambo", yasohotse mu 2020.

Iyi ndirimbo yabaye ikimenyetso cy’uko hari impano nshya ikomeye yinjiye muri Gospel nyarwanda.

Kugeza ubu imaze kurebwa hafi miliyoni 10 kuri channel yabo bwite, ikaba ari imwe mu ndirimbo zakomeje kubamenyekanisha mu Gihugu hose.

3. Bavuye muri korali bajya mu muziki w’umwuga

Mbere yo guhura na M. Irene, aba bakobwa baririmbaga muri ADEPR, banyuze muri Sunday School na Goshen Choir.

Nyuma yo kwinjira muri MIE, batangiye urugendo rushya rw’umuziki wigenga nk’abahanzi b’umwuga.

Iyi mpinduka ntiyabaye nto kuko yabahaye amahirwe yo kwibanda ku bikorwa byabo bwite aho kuguma mu rwego rwa korali gusa.

4. Inkundura ya "Cano y’Abana" mu 2021

Mu mwaka wa 2021 habaye ikibazo gikomeye hagati y’umuryango wa Vestine na Dorcas na M. Irene.

Impaka zari zishingiye cyane kuri YouTube channel, amafaranga yinjiraga ndetse n’uburenganzira ku bikorwa by’aba bakobwa.

Ni bwo nyina wa Vestine na Dorcas yavuze amagambo yabaye amateka ati: "Nta kindi nshaka usibye cano y’abana banjye."

Nyuma y’amezi make impande zombi zarongeye zirumvikana, ubufatanye burakomeza.

5. MIE Music yabaye imwe mu channels zikomeye muri Gospel nyarwanda

Mu myaka itanu yakurikiyeho, MIE Music yabaye urubuga rukomeye rwanyujijweho ibikorwa bya Vestine na Dorcas.

Indirimbo nka: YEBO — miliyoni 41 views, Emmanuel — miliyoni 15 views, Iriba — miliyoni 12 views, Ihema — miliyoni 11 views, Umutaka — miliyoni 9.7 views, Isaha — miliyoni 8.8 views, zose zafashije kubaka izina rikomeye ry’aba bahanzi.

Ni imwe mu channels za Gospel zabonye imibare ikomeye kurusha izindi nyinshi mu Rwanda, ikagira abayikurikira barenga miriyoni.

6. Bakoze igitaramo cyabo cya mbere gikomeye

Tariki 24 Ukuboza 2022, Vestine na Dorcas bakoze igitaramo gikomeye cyo kumurika album "Nahawe Ijambo" muri Camp Kigali.

Cyari kimwe mu bitaramo bikomeye byabaye muri Gospel nyarwanda icyo gihe. Iki gitaramo cyagaragaje ko aba bakobwa bari bamaze kuba amazina akomeye ku isoko rya muzika.

7. Batangiye kuririmba mu Giswayile

Muri uru rugendo na M. Irene ni bwo batangiye gahunda yo kwagura umuziki wabo bakaririmba no mu Giswayile.

Indirimbo nka: Neema, Yebo, Emmanuel, Usisite na Kisima yavuye ku Iriba, zabafashije kugera ku bantu benshi bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

By’umwihariko "Yebo" yabaye amateka kuko yarengeje miliyoni 40 z’abayirebye kuri YouTube.

8. Bageze ku rwego mpuzamahanga

Mu myaka itanu ishize, Vestine na Dorcas ntibagumye mu Rwanda gusa. Baririmbye mu Burundi, nyuma bategura ibitaramo bya "Yebo Concerts" muri Canada.

Uyu munsi bombi bari muri Canada aho Dorcas aherutse gusanga mukuru we Vestine usanzwe ahatuye. Ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwagura ivugabutumwa ryabo ku rwego mpuzamahanga.

9. Vestine yashatse umugabo hagati y’uru rugendo

Tariki 15 Mutarama 2025, Vestine yasezeranye imbere y’amategeko na Idrissa Ouédraogo, tariki 5 Nyakanga 2025 bakora ubukwe mu itorero.

Ibi byabaye imwe mu nkuru zavuzwe cyane mu Rwanda, cyane cyane kubera ko yari umwe mu bahanzi bakurikirwa cyane muri Gospel.

Mu mwaka wa 2025, nyuma y’amezi make asezeranye na Idrissa Ouédraogo, Vestine yagiye avugwaho ibibazo byo mu rugo ndetse hakwirakwira ibihuha bivuga ko yaba yaratandukanye n’umugabo we.

Ibi byakajije umurego nyuma y’uko ashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwumvikanagamo agahinda, nyuma akabusiba, ndetse akanakuraho amwe mu mafoto y’ubukwe bwe.

Nubwo ibyo byatumye abantu benshi batangira gukeka ko urugo rwabo rwaba ruri mu bibazo, nta ruhande na rumwe rwigeze rutangaza ku mugaragaro ko habayeho gutandukana, bityo amakuru yose yakomeje kuguma mu rwego rw’ibihuha n’ibitekerezo by’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’igihe gito, Vestine n’umugabo we bibarutse umwana wabo wa mbere, ibintu byongeye gufungura indi paji nshya mu buzima bwe.

10. Gutandukana kwa 2026 kwasojwe mu bwumvikane

Tariki 13 Kamena 2026, Vestine na Dorcas batangaje ko basoje ubufatanye na MIE Entertainment. Bukeye bwaho, M. Irene na we yemeje aya makuru, ahamya ko batandukanye mu mahoro.

Nubwo habaye impaka ku masezerano, uburenganzira ku ndirimbo ndetse n’amakuru menshi avuga ko aba bakobwa bashobora kwishyuzwa miliyoni 60 Frw, M. Irene yabwiye IGIHE ko ayo makuru atari yo.

Yasobanuye ko amasezerano yabo yari yararangiye kandi nta yandi mashya bari barasinyanye, ndetse ashimangira ko nta mafaranga ari kubishyuza. Mu myaka itanu ishize, Vestine na Dorcas na M. Irene banditse amateka akomeye muri Gospel nyarwanda.

Bavuye ku kuba abakobwa b’abanyempano bo mu Majyaruguru y’u Rwanda, bahinduka bamwe mu bahanzi bazwi cyane mu Gihugu, bafite indirimbo zirebwa na miliyoni nyinshi, abakunzi mu bihugu bitandukanye ndetse n’izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nubwo ubu inzira zabo zitandukanye, imyaka itanu bamaze bakorana izakomeza kwibukwa nk’imwe mu mapaji akomeye cyane mu mateka ya Gospel nyarwanda.

Dorcas

Vestine

Mu myaka itanu ishize, Vestine na Dorcas na M. Irene banditse amateka akomeye muri Gospel nyarwanda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.