Paradise yavumbuye impano ubwo habaga igikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo nshya "Nyigisha" ya Isaac Mahoro usanzwe ari umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, akaba afite indirimbo "Ibihishwe’’, "Isezerano", n’izindi.
Umunyamakuru wa Flash Fm, Justin Belis, hamwe n’abandi banyamakuru batandukanye, begereye umukobwa w’umudage witwa Eva wari mu ifatwa ry’indirimbo ya Mahoro Isaac, abaganiriza mu Kinyarwanda, anavuga ku by’umuziki we, n’umurimo w’Imana muri rusange.
Ubwo yabazwaga niba abona abanyarwanda bakunda Imana, Eva ukomoka mu Budage yavuze ko gukunda Imana bitagaragarira mu kubivuga cyane, kuko hari ababigaragaza bakanarira ariko we icyo yemera ni uko gukunda Imana ari ku mutima.
Ku bijyanye n’icyo yakunze muri shooting, yagize ati; "Bakunda gukorera hamwe, mu Rwanda nasanze abantu benshi bakunda gufashanya, gukorera hamwe no guhimbaza Imana".
Uyumuzungukazi Eva asanzwe akunda kuririmba nk’uko yabyitangirije ko aba muri korari, ariko kandi yanagaragaye mu mashusho y‘indirimbo ‘’Nyigisha ‘’ ya Isaac Mahoro.
Umunyamakuru yamubajije niba yayoboka iyo gukora umuziki, agashaka nk’itsinda risanzwe rikora umuziki akifatanya naryo nk’umuntu usanzwe ukunda kuririmba. Yasubije agira ati; ‘’Mu Rwanda hari abaririmbyi benshi cyane, njyewe ndi muri korari, kuri njyewe birahagije kuko nkunda kuririmba indirimbo y’Imana’’.
Umunyamakuru yamubajije niba yumva atabikora nk’umwuga yagize ati;’’Birashoboka ku bandi bantu ariko umuhamagaro wanjye ni ukwigisha’’.
Eva akunda cyane kuririmba ndetse arusha benshi Ikinyarwanda
REBA IKIGANIRO KIRYOSHYE TWAGIRANYE NA EVA