Guhera mu myaka ya za 2000s, ubwo umushakashatsi Robert Emmons yandikaga ku kunyurwa, inyandiko ye yarishimiwe cyane, ikurikirwa n’abatari bake.
Umubare munini w’ubushakashatsi, inyandiko zijyanye n’amasomo, ibitabo n’izindi nyandiko zivuga ku kwiga zaje zivuga kuri iyi ngingo.
Kugeza magingo aya hakaba hari ama application muri telephone n’amavideo avuga ku buryo wabaho ubuzima unyuzwe nabwo. Abakristo bagomba kwakira ibyo byose.
Nyuma ya byose, dukwiye kuba abantu banyuzwe, tukabanira abantu bose. Urebye kandi ubuzima bubi nyuma y’icyorezo, politiki yacu ikaze, hamwe n’inkubiri yo guhagarika umuco muri iki gihe - biragoye kwiyumvisha igihe cyiza cyo kwikuba kabiri agaciro k’ishimwe.
Ku bakristo, birumvikana ko kunyurwa bigomba gutangira bikarangirana no gushimira Imana. Kandi nyamara benshi muri twe ntabwo tubibona mu buryo bw’inshuro, ubukana n’igihe kirekire, bisa nk’ibikwiye ukurikije inyungu z’Imana zidasanzwe iba yaduteganyirije nk’abantu.
Mu nkuru ducyesha Christianity today, igaragaza impamvu duharanira gushimira Imana, nubwo twizera - cyangwa byibuze tuvuga ko twemera - ko Imana ari umugiraneza wacu w’ikirenga kandi utagereranywa?
Ikibazo kimwe ni ukutita ku bintu. Dushobora kumenya mu buryo budasobanutse ko Imana ari yo itanga ibyo duhabwa, ariko kugeza igihe dutangiriye kwita aho ubuntu bw’Imana buva, ntabwo dushobora kubona aho buntuntu bwayo buva. Ikindi kibazo ni inzika.
Turabizi ko Imana akenshi ari nziza kuri twe, ariko kandi iyo tutabonye ibyo duhaka, bitubuza kunyurwa. Kwitondera cyane no guhangana n’inzika zacu ni ngombwa niba dushaka gukura dushimira Imana. Ariko nitutindora kubaho na nzika no kurarira imana kuri muri twe, bizatugora kuba tunyuzwe muri twe.
Movement iharanira Psychologiya igamije ikiza iteganya ko dusanzwe tuzi icyo kunyurwa icyaricyo; ikibuze nukwitondera amahitamo yacu. Ariko kunyurwa n’Imana n’ibintu by’ingenzi ku muntu nubwo bitikora gutyo gusa.
Tekereza ku bintu bigutera kunyurwa. Dushobora kubyubakira ku kuntu uduha aba atizigamye kandi akaduha ibyigiciro kinini.
Nyamara ineza y’Imana ntabwo igereranwa, kuko twashingira ku bintu Imana yaduhaye ibyo tutateganyaga, nko kuba dufite abo twashakanya, nko kuba dufite umuryango, mu yandi magambo ni ukubera iki tugomba gutungurwa no kuba Imana itugirira neza?.
Tubonera ubuntu bw’Imana mu bintu tubonera ubuntu bya buri munsi, nk’ubuzima bwiza, akazi keza, ubuzima bwiza, gusa dushingiye kuri ibi twaba tugiye guhindura Imana imashini iduha ibyodukeneye gusa.
Ahubwo, Pawulo avuga ko yize gushimira no kunyurwa "uko byagenda kose" (Abafilipi 4:11) - avuga ububabare bwe kuri Kristo (1: 29-30; 3:10) mu mwuka umwe. Ibi birerekana itandukaniro ritangaje hagati yibyiza byubwami bw’Imana nibiri kuri iyi si.
Ku bw’ibyo, ubuntu kuri Bibiliya gushingiye kubyo Imana ibona ko ari byiza, ukuri, icyubahiro, ubutabera, kandi bukwiye gushimwa. Nkuko John Chrysostom abisobanura mu nyigisho ye ku Bafilipi, “Bisobanura iki, ’ikintu cyose ari cyiza’? Gukunda abizerwa, gukunda Imana. ”
Iyo twize kwakira ubuzima bwacu nk’impano iva ku Mana, dutangira kubona neza ibyo Imana ibona ko ari byiza kuri twe. Ibi na byo, bidufasha gushima uburyo bushya bwo kunyurwa no kumenya no kwishimira ibyiza muburyo buzima kuko imana ari inziza.
Murakoze cyane.N’ijambo ry’Imana ridusaba kunyurwa.Haranditswe NGO kubaha Imana iyo gufatanyije no kugira umutima unyuzwe bigira umumaro muri nyinshi.