Urwego rushinzwe ubugenzacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), rwagabye igitero mu rugo rwa Pasiteri wafatanywe amashusho y’abana bato bakora poronogarafiya kandi yavuze ko ababajwe nuko adashobora kubihagarika.
Pasiteri Jose Saez wo mu itorero rya Iglesia Cristiana Alumbrando El Camino i Brentwood, New York, ni umugabo wubatse ufite abana batatu.
Yatawe muri yombi nyuma yuko FBI igabye igitero ku rugo rwe rwa Brentwood ngo yemeye ko yakusanyije amashusho y’abana bato bakora imibonano mpuzabitsina maze abwira abashinzwe iperereza ati: “Mbabajwe n’uko ntashobora kubihagarika”.
Abayobozi bavuga ko bavumbuye amashusho 15 arimo porunogarafiya y’abana kuri telefone igendanwa ya Pasiteri Jose Saez Jr. w’imyaka 28 nyuma yo kugaba igitero iwe.
FBI ya New York yavuze ko igitero cyagabwe ku rugo rwa Saez cyakozwe na Task Force yabo, kandi amakuru avuga ko Pasiteri yakoranye imibonano mpuzabitsina n’abana.
Amashusho yabonetse mu kiganiro cyacishijwe kuri Telegram, nk’uko biri mu kirego cy’inshinjabyaha cyatanzwe na New York.
Imwe muri videwo ngo yerekana umuhungu w’imyaka 16 akora imibonano mpuzabitsina. Saez ngo yabwiye abashinzwe iperereza ko yari azi ko umuhungu yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye kandi ko yamusabye kohereza amashusho.
Saez yabwiye ushinzwe iperereza ati: "Mbabajwe no kuba ntashobora guhagarara." Pasiteri yemeye ko kandi yohereje amashusho y’abasambanyi ku bana n’abandi bantu 10.
James Assistant, umuyobozi wungirije ushinzwe FBI New York, mu ijambo rye yavuze ko porunogarafiya y’abana ikomeje kuba icyaha giteye ubwoba muri sosiyete,.
Ati: “Gukora porunogarafiya y’abana ni kimwe mu byaha biteye ubwoba duhura nabyo muri sosiyete yacu. Ndetse birarenze cyane cyane igihe icyaha bivugwa ko cyakozwe n’umuyobozi mu nzu isengerwamo".
Smith ati: “FBI yiyemeje kurinda abana bacu no gukorana n’abafatanyabikorwa bacu mu kubahiriza amategeko kugira ngo tumenye kandi dufate inyamaswa zangiza ibyo byaha biteye ubwoba.”
Src: Christian Post