× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

It’s Our 2 Year Anniversary: Amashimwe 10 abyigana muri Paradise n’uburyo 10 wadushyigikira

Category: Amakuru  »  2 months ago »  Paradise CEO

It's Our 2 Year Anniversary: Amashimwe 10 abyigana muri Paradise n'uburyo 10 wadushyigikira

Imyaka ibiri irashize Paradise ibonye izuba. Amashimwe ni menshi mu muryango mugari wa Paradise. Ntabwo nicuza kuba narashinze Paradise kuko Uwiteka akomeje kubana natwe. Zaburi 126:3 "Uwiteka yadukoreye ibikomeye, Natwe turishimye".

Benedata muri Kristo Yesu, munyemerere mbashimire cyane ku bw’urukundo mukomeje kutugaragariza. Mu mwaka wa kabiri wacu, twabonye ukuboko kw’Imana. Kuvuga ibi si ukwirata, ahubwo ni itegeko ry’Umwami wacu Yesu. 1 Abatesaronike 5:18 "Mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu".

Kandi twese turebye neza aho turi uyu munsi, tukareba n’aho twavuye, nta n’umwe wabura icyo ashimira Imana. Ni muri urwo rwego natwe dufite amashimwe menshi nyuma y’imyaka ibiri tumaze ku Musozi w’Itangazamakuru rya Gikristo. Buri mwaka, tubasangiza ibyiza twagezeho, tukanabereka ibyifuzo byacu kugira ngo mukomeze kudusengera.

Mu ntangiriro z’Ukwakira 2022 ni bwo Paradise yabayeho, ibyawe n’Ikigo cyitwa TPN. Kugeza ubu tumaze kwandika inkuru 3,751. Inkuru zacu zose hamwe zimaze kugera ku bantu barenga Miliyoni n’igice, ni intambwe nziza twishimira cyane kuko umwaka wacu wa mbere twanditse inkuru igihumbi, none umwaka wa kabiri urangiye zimaze kuba inkuru 3,751.

Iryo ni ishimwe rya mbere kuko inkuru zacu zariyongereye cyane, ndetse n’abadukurikira bariyongera bikomeye. Umwami ni mwiza! Turabashimira kandi kuba mukomeje kuba abacu mukanabitugaragariza, ibitekerezo muduha yaba ku nkuru zacu ndetse n’abatwegera mu gikari, ni ukuri mubihererwe umugisha. Muri abacu kandi natwe Turi abanyu.

Ishimwe rya kabiri ni ukuba uyu mwaka wa kabiri twarabashije kwandika inkuru mu Ndimi zitandukanye ziyongera ku zo twandikagamo mu mwaka ubanza. Ibaze ko twabashije kwandika inkuru mu Gishinwa n’Ikigande kandi zikishimirwa cyane. Ni ndimi zaje ziyongera ku Ikinyarwanda, Ikirundi, Icyongereza, Igiswahili n’Igifaransa.

Ishimwe rya Gatatu: Twahawe ’Certificate’ n’abafatanyabikorwa batandukanye ku bw’umurimo w’Imana duhagazemo twemye kandi ntituzacogora ni ryo sengesho ryacu. Mwebwe mwadushimiye, ni ukuri natwe turabashimiye, kandi Imana ibibahere umugisha.

Ishimwe rya Kane: Abasomyi bacu bariyongereye cyane ugereranyije n’umwaka wa mbere. Imana yaturinze gukura nk’isabune, ahubwo iduteza intambwe uko bwije n’uko bucyeye. Ni nde utayishima?. Abasomyi bacu bamaze kuba benshi kandi baherereye hirya no hino ku Isi.

Ishimwe rya Gatanu: Abatuye hanze y’u Rwanda batweretse urukundo rwinshi cyane. Mu gihe mu mwaka wacu wa mbere twari dufite abasomyi biganjemo abo mu Rwanda, mu mwaka wacu wa kabiri, abasomyi bacu benshi baherereye mu bihugu by’amahanga.

N’ikimenyimenyi inkuru y’ibihe byose imaze gusomwa kurusha izindi ni iyo twanditse mu rurimi rw’Icyongereza. Ni inkuru ifite umutwe ugira uti " ’Yanitosha’ song lyrics by Israel Mbonyi in English translations". Yanditswe n’umunyamakuru wacu Jean d’Amour Habiyakare akaba ari nawe Mwanditsi Mukuru wa Paradise.

Inkuru ya kabiri yasomwe cyane ari nayo ya mbere mu zanditse mu Kinyarwanda, ni inkuru ngarukamwaka nk’iyi yo gushima Imana, yanditswe na CEO, ikaba ivuga ngo "It’s Our 1 Year Anniversary!: Impamvu 10 ukwiye gutera inkunga Paradise n’uburyo wabikoramo",

Ishimwe rya Gatandatu: Paradise yabonye ubutumire bwo kujya mu Ivugabutumwa hanze y’u Rwanda. Iki kintu kirakomeye cyane kuko na n’ubu ntiturabyiyumvisha. Hari ibinyamakuru bimaze imyaka hafi 10 bitarabona aya mahirwe, ariko twe tubigezeho ku mwaka wacu wa kabiri. None tuvuge iki ubwo Imana iri mu ruhande rwacu?!! Yesu ashimwe cyane.

Ishimwe rya Karindwi: Twabonye ibigo bya Gikristo binyuranye byatwiyambaje mu nkuru zitewe inkunga, ndavuga izijyanye na Business ndetse n’izindi zigamije gushyigikirana hagati y’impande zombi. Niba waraduhaye ’Banner’ yo gushyira kuri Website, niba waraduhaye inkuru yamamaza, niba twaragukoreye ’Special promotion’,...ni ukuri wumve ko tugushimiye cyane. Imana igira neza iguhe umugisha.

Ishimwe rya Munani: Abahanzi b’Ibyamamare muri Gospel, Amakorali y’Ibigugu n’Abashumba bakomeye mu gihugu, barushijeho gukorana neza na Paradise yaba mu bikorwa byabo by’umuziki nk’indirimbo nshya no mu bitaramo. Kandi turabishimira Imana mu buryo bukomeye. Amarembo ahora akinguriye gukorana namwe!.

Ishimwe rya Cyenda: Paradise yabonye abayihagararira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Canada, Ubugereki n’ahandi. Byadukoze ku mutima kuko byari mu byifuzo byacu mu mwaka wacu wa mbere. Ntituragera aho twifuza, ariko turashima Imana.

Ishimwe rya Cumi: Twungutse umufatanyabikorwa w’Imena. Muri uyu mwaka wa kabiri turi kwizihiza, Paradise yishimira imikoranire ifitanye na Radio O ndetse na TvO birebererwa na Authentic Word Ministries / Zion Temple. Amakuru yacu menshi anyura kuri Radio O ndetse na TvO kubera iyo mikoranire myiza mu bana b’Imana bagabura ibyayo.

Natwe kuri Website yacu, uhasanga Banner iriho Logo yabo ndetse n’umurongo bumvikaniraho [Radio O: 92.8 FM] na [TvO: Canal+ Channel 384 ndetse na Star Times Channel 111]. Natwe dukunze kwifashisha cyane inkuru zabo. "Dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro, Ko abavandimwe baturana bahuje! ..." Zaburi 133:1 -3.

Munyemerere ngire abo nshimira mbavuze amazina, ni aba Paradise bo kubahwa. Ndashimira Bishop Prof Dr. Fidele Masengo [uri inshuti ikomeye ya Paradise], Pastor Dr. Ian Tumusiime uyobora A Light to the Nations muri Afrika [Imana ukorera izaguhe Ijuru]; Aline Gahongayire [ukwiye ibyiza byinshi], Rev Baho Isaie [Baho nk’izina ryawe], Tonzi [ni umugisha ukomeye kukugira];

Antoinette Rehema, Brian Blessed, Prosper Nkomezi, Apostle Joshua Masasu, Jado Sinza, Umusizi Murekatete, Rev Alain Numa, Justin Belis, Steven Karasira, Frank Mario, Muhoza Honette, Ev. Uwagaba Joseph Caleb, Bosco Nshuti, Dj Spin, Fiacre, Mahoro Isaac, Gaby Kamanzi, Laetitia Dukunde, Dudu Rehema, Prophet Claude Ndahimana, Serge Iyamuremye n’abandi benshi.

"Mose yamanika amaboko Abisirayeli bakanesha, yayamanura Abamaleki bakanesha." Kuva 17:11. Ngizi impamvu ari umugisha ukomeye kuba watubera amaboko nk’uko Mose yahawe amaboko na Aroni na Huri, bagafatanya bakanesha urugamba rutari rworoshye. Yesu Ashimwe!.

1. Turi isoko y’amakuru yizewe ya Gospel: Ikintu cya mbere Paradise yirinda ni ugutangaza amakuru y’ibinyoma. Bene ayo ntashobora kudukandagirira mu nzu. Twizera ko amakuru y’ukuri byongeye y’Iyobokamana ariyo afasha umuryango mugari w’abakristo kunezererwa mu Mwami.

2. Paradise ni Iwabo w’abahanzi: Turangamiye gutera ingabo mu bitugu abaramyi bakora umurimo utoroshye wo kwamamaza Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo. Niba uri umuhanzi/umuririmbyi wumve ko kuri Paradise ari mu rugo iwawe.

Kandi tumaze no kubyerekana kuko tumaze gukorana n’abahanzi hafi ya bose mu Rwanda, kandi inkuru nziza ni uko bishimira serivisi tubaha. N’abakunzi babo ntibahwema kutugaragariza ko bishimira amakuru tubaba y’abaririmbyi. Ibi ntituzabihagarika, turakomeje, ngwino udushyigikire.

3. Kuzamura impano nshya ni umutwaro wacu: Hari ibitangazamakuru usanga byibanda gusa ku byamamare bikiyibagiza ko n’izibika zari amagi. Kugira ngo umuhanzi agere ku rwego rwo kuba icyamamare ahera ku kuba umuhanzi mushya. Ni urugendo ruvunanye benshi bahuriramo n’amahwa menshi. Niyo mpamvu Paradise yaziye kuba hafi cyane abanyempano bose.

4. Turi isoko y’amakuru aruhura n’akebura: Ntabwo kuri Paradise uzahabona amakuru y’amatiku, ibihuha, n’andi akura umutima abakristo. Twe twibanda ku makuru aruhura mu buryo bw’Umwuka ndetse n’akebura igihe habayeho gutana. Imigani 29:18 "Aho guhishurirwa kutari abantu bigira ibyigenge, ariko ukomeza amategeko aba ahirwa".

5. Roho Nzima mu mubiri muzima: Mu makuru dutangaza, tunibanda ku kwigisha abakristo ko bakwiriye gukura amaboko mu mifuka bagakora, ntabwo twemeranywa n’abashobora guhitamo guhagarika imirimo yose bakajya mu byumba by’amasengesho icyumweru cyose, ukwezi kose.

Gusenga ni byiza ariko wibuke iki cyanditswe. Hoseya 4: 6. “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe". Iyo ubuze ubwenge Imana irakureka. Imana idufashe.

Paradise yizera ko umukristo akwiriye guharanira kugira ubuzima bwiza, noneho Roho ikaba mu mubiri muzima. Abakristo bakwiye gukora siporo, bakwiriye kwivuza igihe barwaye, bakwiye kujyana abana babo mu mashuri, bakwiye kwambara neza,..Muri make twifuza kubona umukristo w’umusirimu ku mubiri ndetse n’imbere. Gukora ubu bukangurambaga, birasaba ubushobozi, ni ukuri dushyigikire!

6. Ntidukora amakuru yo mu Rwanda gusa dukora ayo ku isi yose: Indi mpamvu ukwiye kudushyigikira ni uko tutibanda gusa ku makuru yo mu Rwanda ahubwo twandika amakuru y’Isi yose. Twifuza ko umukristo wo mu Rwanda, amenya ibyabereye hose mu Isi y’Iyobokamana.

Kumenya amakuru y’ahandi, bifasha abakristo kubona ikiraka cy’amasengesho (igihe ari inkuru z’ibibazo byugarije bamwe bityo hakaba hakenewe amasengesho), kandi iyo ari ibyiza bibatera ishyaka ryo kubikora nabo. Abaheburayo 10:24 "Kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza".

7. Dufite umushinga ukomeye wa Paradise Fm na Paradise Tv: Mudusengere cyane kandi mutube hafi. Twifuza gutangiza Paradise Fm ndetse tugashyira imbaraga nyinshi muri Paradise Tv. Si imishinga ya vuba, ariko hamwe n’Imana yaduhamagaye ndetse namwe mudukunda, turi abatsinzi.

8. Turi iwabo w’amatorero yose n’amadini: Twavuze ko Paradise ari iwabo w’abahanzi ba Gospel, ariko si bo gusa ahubwo turi n’umuyoboro waje gufatanya n’amatorero yose mu kogeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Ntiturobanura idini cyangwa itorero. Twita ku Itorero rya Kristo. Kugira ngo duhaze bose, hakenewe umusanzu wawe kandi Imana izabiguhembera.

9. Dufite umushinga wo gukorera abanyempano indirimbo ku buntu: Iki ni ikintu kirengagizwa n’abakomeye benshi, kandi nyamara buri umwe mu bifashije aramutse ashatse umunyempano umwe gusa ashyigikira, satani yata umutwe. Twifuza kujya dushaka umunyempano dushyigikira nibura umwe mu gihembwe, tugakorera uwo mugisha, ari na ko tubishishikariza abandi.

10. Mu 2025 twifuza kuzaba dufite abaduhagararira mu bihugu nibura 20 ku Isi: Ubu dufite abaduhagarariye mu bihugu 7. Mudusengere kandi mutube hafi kuko uyu mwaka dutangiye twifuza kubona abaduhagararira mu bihugu 20 ku Isi.

Uko wadushyigikira:

1. Dusengere buri uko uzamuye isengesho

2. Twandikire kuri [email protected] uduhe inama n’inkunga

3. Dushyigikire unyuze kuri MoMo: +250785307752

4. Duhamagare uduhe amakuru ndetse n’akazi

5. Tubere umufatanyabikorwa uhoraho kandi biroroshye

Ukeneye ubundi buryo watugeraho, watwandikira unyuze ku mbuga nkoranyambaga zacu yaba Facebook (Paradise.rw), Instagram: Paradise_rw, Twitter: Paradise__Rwanda.

IMANA IBAHE UMUGISHA!!

Paradise CEO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.