× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igikwiriye ni amahoro n’ubwitonzi muri buri gihugu kiri mu ntambara - Papa Francis ku ntambara ya Israel na Hamas

Category: Amakuru  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Igikwiriye ni amahoro n'ubwitonzi muri buri gihugu kiri mu ntambara - Papa Francis ku ntambara ya Israel na Hamas

Papa Francis noneho yavuze ku ntambara ikomeje guca ibintu hagati y’ingabo z’Abayahudi n’iz’umutwe wa Hamas muri Palestine.

Kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 3 Ugushyingo 2023, Papa yabajijwe n’umunyamakuru wa radiyo yo mu Butaliyani uko abona intambara iri kubera muri ibi bihugu byombi, ni ukuvuga Isirayeli na Palestine, asubiza avuga ati: "Igikwiriye ni amahoro n’ubwitonzi muri buri gihugu kiri mu ntambara".

Ibihugu yavugaga nta bindi bitari Isirayeli na Palestine. Ibi yabivuze nyuma y’amakuru y’ubwicanyi bukomeye cyane buri kubera mu ntara ya Gaza iyoborwa n’umutwe wa Hamas, mu gihugu cya Palestine.

Minisiteri y’ubuzima yo muri Gaza igenzurwa n’umutwe wa Hamas muri Palestine, yatangaje ko abagera hafi ku bihumbi icumi, ni ukuvuga abarenga ibihumbi icyenda bamaze kwicwa n’Igisirikare cya Isirayeli cya IDF (Israel Defence Force). Ikibabaje kurushaho ni uko abenshi mu bishwe ari abana.

Kenzie ni umwe mu bana barokotse ubwicanyi, ni ukuvuga ibitero bya Isirayeli. Umubiri wose wuzuye ibisebe kandi yaciwe ukuboko kw’iburyo. Undi ni umwana ufite umwaka umwe warokotse ari wenyine mu muryango wabo wose.

Ibitero bya Isirayeli byahanuye inzu yabo ihitana abandi bari bayirimo, aba ari we wenyine urokoka, ariko na we yavunitse uruti rw’umugongo. Ubu ntiyabasha no kwinyeganyeza kuko umutwe ni wo wonyine usigaye uri muzima.

Aho Isirayeli ikomeje gutera ibisasu muri Gaza biri guhitana benshi, imirambo y’abana ikomeje gukusanyirizwa hamwe kugira ngo ishyingurwe n’ubwo bitoroshye.

Abakirwaye, imiti bari guhabwa isa n’aho ari iya nyuma kuko iri kwinjira mu gihugu yose iri kubanza yoherezwa aho abanyamahanga bari, bigatuma ba kavukire ba Palestine bakomerekeye muri Gaza bayibura.

Inzobere zashyizweho na UN zasabye ko hongera kubaho agahenge kugira ngo nibura imbabare zibashe gufashwa kubona ubuvuzi.

Zakomeje zivuga ko ibiri kubera muri Gaza ari ibyaha by’intambara biri gukorwa na Isirayeli kuko abarenga miliyoni ebyiri z’Abanyapalesitine bahatuye bari kugorwa no kubona amazi. Isirayeli iri gutuma amazi atabageraho.

Kugeza kuri uyu munsi, nyuma y’uko umupaka wa Rafa muri Palestine wafunguwe, abenshi babonye uburyo, bari guhungishwa bagakurwa muri Gaza.

Muri abo harimo Abanyamerika 70 nk’uko Joe Biden, Perezida wa America yabitangaje. Gusa n’ubwo bahavuye, bavuze ko batishimye kuko bahasize bagenzi babo bagikomeje gukorerwa ubwicanyi.

Ku rundi ruhande, abarenga ibihumbi makumyabiri barakomeretse. Nk’uko umuryango w’abaganga muri Gaza wabitangaje, guhunga ntibyabashobokera.

Mu gihe ubwicanyi bukomeje, bamwe mu Bayahudi bitandukanyije n’Igihugu cyabo, birara mu mihanda yose bakora imyigaragambyo. Bari kuvuga ko ibiri gukorerwa Gaza ari jenoside atari ubwicanyi busanzwe.

Muri uko gusaba IDF guhagarika ubwicanyi, bambaye imipira yanditseho ngo "Muhagarike ubwicanyi muri gukorera muri Gaza", n’indi yanditseho ngo "Ibyo muri gukora ntimubikore mu izina ryacu (ry’Abayahudi)”.

Rosalind Petchesky ni umwe mu bari mu myigaragambyo isaba ko igihugu cyabo cya Isirayeli gihagarika intambara.

Yavuze ati:“Njye mfite inshuti muri Gaza. Ejo haburaga gato ngo ipfe. Nibahagarike iyi jenoside batangiye kuko n’Abaturage ba Palestine ni abantu”.

Mu gihe isi yose ndetse n’Abayahudi ubwabo bari gusaba ko iyi ntambara ihagarara, minisitiri w’intebe muri Isirayeli Benjamin Netanyahu, yatangaje ko ari bwo urugamba rugeze aho rukomeye.

Ati:“ Tugeze ku bintu byinshi bishimishije ndetse twabashije no kurenga mu nkengero z’umugi wa Gaza. Iyi ntambwe twateye irashimishije ntitwasubira inyuma.”

Papa Francis yavuze ko iyi ntambara iri mu ziteye ubwoba zaba zarabaye hagati y’ibi bihugu byombi kandi ko ikomeje byaba ibindi bindi isi yose itakekaga.

Nk’uko yabitangaje, mu kiganiro agirana n’abapadiri bo muri Gaza kuri terefone, bamubwiye ko abantu 560 barimo abakristo n’abisilamu bake bahungiye muri Kiliziya. Igishimishije ni uko ingabo za Isirayeli zitinya iyo Kiliziya.

Ubu intambara iracyakomeje. Bakristo bene Data, mwibuke aya magambo ya Yesu, kandi mukomeze gusengera abari mu byago by’intambara.

"Muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza". (Matayo 24:6).

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.