Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo "Ibyo Ntunze", ari gutegura igitaramo gikomeye kizakurikirwa n’ubukwe bwe n’umukunzi we Vanessa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022, Bosco Nshuti yatangaje byinshi ku gitaramo yise ’Unconditional Love Live Worship Concert’ kizaba tariki 30 Ukwakira 2022 muri Camp Kigali aho azaba ari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo Patient, Josh Ishimwe, James and Daniella, Alex Dusabe na Alarm Ministries.
Yavuze ku bukwe bwe buzaba nyuma y’igitaramo, anavuga ku ruhare rw’umukunzi we Vanessa muri iki gitaramo cy’imbaturamugabo. Yatangaje ko umukunzi we ashobora kuzitabira iki gitaramo cyangwa se ntaze kuko adatuye muri Kigali. Icyakora yongeyeho ko iki gitaramo akizi, ndetse ko arimo no kumusengera. Avuga ko umukunzi we naramuka akitabiriye, azamwereka abantu.
INCAMAKE KU KIGANIRO N’ABANYAMAKURU HAMWE N BOSCO NSHUTI