Umupasiteri ukomeye wo muri Malawi, Shepherd Bushiri uzwi nk’umuhanuzi, yongeye guhangana n’abanyamakuru bo muri Afurika y’Epfo nyuma y’igitaramo gikomeye cy’umuhanzi Chris Brown cyabereye muri FNB Stadium i Johannesburg.
Prophet Shepherd Bushiri azwi nka Major 1. Uyu mukozi w’Imana w’imyaka 41 y’amavuko, ayoboye itorero rya gikirisitu ridaharanira inyungu rizwi ku izina rya "Enlightened Christian Gathering" rifite icyicaro i Malawi. Mu 2018 yasuye u Rwanda, yakirwa na Bishop Dr Rugagi Innocent. Kuri ubu, Bushiri yakije umuriro ku itangazamakuru rya South Africa.
Abanyamakuru bo muri Afurika y’Epfo bashyigikiye cyane ibitaramo bya Brown barabyamamaza, na nyuma bakomeza kubyandikaho, dore ko byabereyemo udushya twinshi. Byitabiriwe n’abantu barenga 180,000 (umunsi umwe wazagaho abarenga ibihumbi 94) ku minsi ibiri, ni ukuvuga tariki ya 14 na 15 Ukuboza 2024.
Abafana bakomeje gushima uko Brown yabataramiye hamwe n’ibikorwa bye byiza yakoreye mu gitaramo, birimo gusubiza amafaranga umukobwa ufite ubumuga wari wifuje ko bifotozanya akishyura Amadolari 1,111, Brown akayamusubiza ndetse akamwongereraho ibihumbi 10 by’Amadolari (arenga Miliyoni 13 z’Amanyarwanda).
Mu bitangaje byabereye muri ibyo bitaramo ibinyamakuru bikomeye muri Afurika byakomeje kwandika, by’umwihariko ibyo muri Afurika y’Epfo, harimo no kuguruka hejuru y’ikibuga (stadium) yari yataramiyemo, ku migozi bari bamwambitse, kugira ngo buri wese abashe kumubona kuko bari benshi cyane.
Ibinyamakuru byakomeje kwandika izo nkuru, bituma Prophet Bushiri [ari mu bapasiteri bakize cyane muri Afrika] ajya kuri murandasi asaba abantu kubona ukuri, avuga ko abanyamakuru bo muri Afurika y’Epfo bafite ubwicanyi n’ivangura mu myandikire yabo, aho avuga ko ibiterane bye byabereye muri icyo kibuga byitabiriwe n’umubare munini kurusha abitabiriye ibya Brown ariko ntihagire ikinyamakuru cyibyandikaho.
Yanditse ku rukuta rwe rwa X, avuga ko abanyamakuru bo muri Afurika y’Epfo bameze nk’abatagira umutima. Yakomeje agira ati: "Chris Brown yakoreye igitaramo muri FNB Stadium, ku munsi umwe cyitabirwa n’abafana be bagera ku bihumbi mirongo icyenda na bine (94,000), abanyamakuru bo muri Afurika y’Epfo barabishima cyane bavuga ko ari ‘we ufite umubare munini w’abitabiriye’. Ibyo biteye isoni. Urwango ni inyamaswa rwose.”
Bushiri avuga ko mu biterane bye bya “Crossover Night” yakoreye muri FNB Stadium, abantu bagera ku bihumbi ijana na cumi (110,000) bitabiriye inshuro enye zose, ubateranyije bangana n’ibihumbi magana ane na mirongo ine (440,000), ariko akavuga ko nubwo abayobozi ba FNB babitangaje, abanyamakuru bo muri Afurika y’Epfo batigeze babivuga.
Amagambo ya Bushiri yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, kuko uretse kunenga abanyamakuru bamamaje igitaramo cya Chris Brown, nyuma bakakivugaho nta guhagarara, yanarengejeho ko bari kwambika Sekibi ikamba bakaryambura Ubutumwa Bwiza.
Yagize ati: “Afurika y’Epfo, abanyamakuru banyu bazabona ishyano kubera ko bishimira intsinzi ya Satani bagakomeza kwanga abantu b’Imana. Chris Brown mwamwambitse ikamba, muryambura Ubutumwa Bwiza. Muvuga ko abitabiriye ibitaramo bye bashimishijwe, nyamara mukagaragaza ko abitabiriye ibiterane byanjye banabarushaga ubwinshi bogejwe mu bwonko.”
Ibi, abyongeraho ko urwango banga abakozi b’Imana rwabahumye amaso, aho umupasiteri mwiza ku isura babona ari mubi cyane, na byo ntibabibone kandi ari ibigaragarira amaso. Anenga ko banga gushyigikira abapasiteri, bagashyigikira abahanzi basanzwe, ikibabaje b’abanyamahanga, batari abo muri Afurika.
Uyu mukobwa yari yatanze Amadolari 1111 ngo yifotozanye na Brown, arayamusubiza amurengerezaho ibihumbi 10 by’Amadolari, ibyatumye akomeza kwandikwaho cyane
Bushiri yahuje abarenga ibihumbi 110 mu biterane ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo ntibyamwandikaho, ahubwo byandika kuri Brown wahuje ibihumbi 94, ibyo abona ko biteye isoni
Byanditswe na Bushiri ku mbuga ze zitandukanye