Uzanywenayesu Mathoucellah wamenyekanye mu ndirimbo "Ngumana Amahoro" yanitiriye igitaramo aherutse gukora, yashyize hanze indirimbo nshya iryoshye cyane yise "Izina".
Uzanywenayesu Mathoucellah yavutse ku bw’umugambi w’Imana, yisanga ku isi ku bw’Impamvu, Yesu amuzana mu murimo w’Imana. Yisanze ari umuririmbyi, kuza muri Kigali byamubereye umugisha, nk’uko Rebeka yavuye i Padanaramu kwa Betuweli akisanga mu ihema rya Isaka, niko mu 2012 Mathoucella yasesekaye i Kigali yakiranwa yombi muri Korali Nioth.
Iyi korali yayibereye umugisha nayo imubera umugisha dore ko bitasabye igihe ngo ahabwe inkoni yo kuba umutoza w’Amajwi muri iyi korali izwiho kugira indirimbo zisusurutsa abasuherewe zikanabyutsa abaguye.
Nk’uko Rebeka yinjiye mu ihema rya Isaka akamurongora agashira umubabaro wa nyina Rebeka yapfushije (Itangiriro 24:67), uko niko mu mwaka wa 2013 umwe mu basore barundumuriye mu muhamagaro wo kuvuga ineza ya Yesu Kristo ariwe Bwana Hakizimana Jean Claude umuririmbyi wa Korali Naioth yasezeranye kubana akaramata na Uzanywenayesu Mathoucella amumara umubabaro wo kwitwa imfubyi ndetse n’ikinege.
Uyu muryango wa Hakizimana Jean Claude na Uzanywenayesu Mathoucellah bakomeje umurimo w’uburiimbyi muri iyi korali Naioth ari nako bakomeza inshingano zo kuba abatoza b’amajwi mu bihe bitandukanye.
Nk’uko Paradise.rw yakomeje kubigarukaho mu nkuru zahise, Claude uherutse kugirwa Mwalimu mu itorero rya ADEPR Rwampara yirundumuriye mu ivugabutumwa naho Mathoucella aba umuririmbyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ku ikubitiro yasohoye indirimbo nziza cyane yise ‘’Ngumana Amahoro’’ yamubereye umugisha ikundwa n’imbaga, icurangwa ahantu hatandukanye, bamwe bayifata nk’isengesho ryabo rya buri munsi.
Kuri ubu Mathoucellah yasohoye indi ndirimbo yise’’IZINA. Mu kiganiro na Paradise.rw, yagize ati ’’Iyi ndirimbo ‘’Izina’’ nayanditse ngamije kwamamaza izina rya Yesu Kristo kuko nta rindi zina twaherewemo gukira atari ryo.
Yakomeje avuga ko muri iyi ndirimbo yashakaga gutambutsa ubutumwa bugamije kwibutsa isi yose ko nta rindi zina rihwanye n’irya Yesu Kristo mu mbaraga, mu butware ndetse no mu bushobozi rikaba riri hejuru y’ayandi mazina. Iyi ndirimbo iririmbitse mu njyana yihuta bitandukanye n’izindi yaririmbye mbere.
Akomoza ku gitaramo yise ’’Ngumana amahoro", yatangaje ko nyuma y’iki gitaramo akomeje kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu muhamagaro we wo kuririmba anatangaza ko nyuma y’iyi ndirimbo ateganya ibindi bikorwa birimo gusohora izindi ndirimbo.
Mathoucellah akomeje kwerekwa urukundo mu muziki
RYOHERWA N’INDIRIMBO YE NSHYA YISE IZINA
Mathoucellah Courage,urashoboye