Umushumba Mukuru wa Zion Temple ku Isi, Apostle Dr. Paul Gitwaza, yifurije abantu bose Noheli nziza anabaturaho isengesho ry’ubuhanuzi aho yabasabiye ko umwaka wa 2023 wazababera uwo guhindurirwamo no kurabagirana.
Ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze buherekeje ifoto ari kumwe n’umufasha we yagize ati: "Shalom bakundwa! Ubwo twinjira mu gihe cyo kwizihiza ukuvuka kwa Yesu no gusoza umwaka; njyewe n’umufasha wanjye, n’abana bacu hamwe na AWM/ZTCC tubifurije wowe n’umuryango wawe Noheli nziza n’Umwaka mwiza 2023.
Uwiteka ahembure ubusabane bwawe n’Imana, ahembure amagara yawe, ubutunzi bwawe n’umuryango wawe. Ndagusengera ngo utumbire impano irenze izindi zose ya Noheli ari yo “Yesu Kristo”. Uyu mwaka tugiye gutangira Uwiteka azasimbure ibyawe bitagenze neza. Uzabe umwaka wo guhindurirwamo no kurabagirana.
Noheli Nziza n’Umwaka mwiza wa 2023".
Apostle Dr. Gitwaza hamwe n’umugore we