× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uyu mutima ugira bake! Umunyana Assia (Madamu Pastor Theogene) yihanganye ajya gushyingura Donath

Category: Ministry  »  June 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Uyu mutima ugira bake! Umunyana Assia (Madamu Pastor Theogene) yihanganye ajya gushyingura Donath

Nyuma y’umunsi umwe Pastor Theogene Niyonshuti bitaga Inzahuke ashyinguwe, umugore we Madame Umunyana Assia yagaragaye mu karere ka Gicumbi ari mu bagiye gushyingura umuhanzi Ntezimana Donath witabye Imana azize impanuka y’Imodoka yanahitanyue na Pastor Theogene.

Iyi mpanuka yabaye kuwa 22 Kamena 2023 ibera muri Uganda muri Kabale. Tariki 28 Kamena 2023 ni bwo Pastor Theogene yashyinguwe i Rusororo mu muhango witabiriwe n’abantu ibihumbi. Nyuma yo gushyingura umugabo we, Umunyana Assia yihanganye ajya gushyingura umuhanzi Ntezimana Donath wahitanywe n’impanuka yatwaye umugabo we.

Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko iki ari igikorwa cy’indashyikirwa uyu mudamu akoze dore ko abenshi bumvaga ko nyuma yo guherekeza umutware we, uyu munsi yakagombye gufata ikiruhuko na cyane ko amaze icyumweru cyose atagoheka.

Kuri ubu abahanzi benshi barangajwe imbere n’umuramyi Thacien Titus ndetse na Stella Manishimwe bakaba baherereye mu karere ka Gicumbi aho bitabiriye umuhango wo gushyingura mugenzi wabo Donath Ntezimana.

Amakuru dukesha aba bahanzi aho abenshi babarizwa mu itsinda ryitwa ADEPR Artist Unity ndetse n’abandi bibumbiye hamwe mu rubuga bise "Abahanzi ba ADEPR Kigali", ni uko bashenguwe n’urupfu rwa Nyakwigendera Donath.

Babashije no gukusanya inkunga yo gushyigikira uyu muryango wa Nyakwigendera. Ahagana saa yine z’amanywa zo kuri uyu wa Kane bahagurukiye rimwe berekeza i Gicumbi nk’uko byagaragaye mu mafoto, bakaba banagaragaye baririmba mu rusengero rwa ADEPR Bugunga.

Abandi bakozi b’Imana barimo Pastor Moise ndetse na Past Justin banasanzwe nabo ari abahanzi ni bamwe mu bagaragaye bifatanyije n’uyu muryango.

Madamu Umunyana Assia yihanganye ajya gushyingura Nyakwigendera Donath

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Uyumubyeyi imana ikomeze kumuha ubumuntu

Cyanditswe na: Emeline mubalala  »   Kuwa 12/07/2023 13:03