× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yishyura 1,200,000 Frw mu kwezi: Theo Bosebabireba aratabaza ngo abashe kuvuza umugore we ukeneye impyiko

Category: Ministry  »  19 January »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Yishyura 1,200,000 Frw mu kwezi: Theo Bosebabireba aratabaza ngo abashe kuvuza umugore we ukeneye impyiko

Uwringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba yishyura amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000Frws) buri cyumweru kugira ngo umugore we abashe kubaho abifashijwemo n’imashini mu gihe impyiko itaraboneka. Uyakubye n’ibyumweru bine bigize ukwezi, yangana na miriyoni n’ibihumbi magana abiri (1,200,000Frws) utabariyemo ibindi bikenewe.

Umuhanzi Theo Bosebabireba wakunzwe kuva kera kugeza na magingo aya kubera gutanga ubutumwa buhumuriza kandi butanga icyizere ku bihebye binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aririmba, ahangayikishijwe bikomeye n’umugore we, Mushimiyimana Marie Chantal bakunda kwita Mama Eric, urembeye mu Bitaro by’i Rwamagana, kubera indwara zitandukanye zimurembeje zirimo no kuba akeneye impyiko kugira ngo akomeze abeho bidasabye ko abeshwaho n’imashini, kuko ubu agowe no kwishyura ibihumbi 300 buri cyumweru utabariyemo ibyo kurya, amatike n’ibindi.

Aganira na Paradise, Theo Bosebabireba utuye ku Gisozi ho mu Karere ka Kicukiro mu Mugi wa Kigali, yasobanuye byinshi ku burwayi bw’umugore we ahereye ku itangiriro. Yagize ati: “Umudamu wange amaze nk’amezi ane yarafashwe n’uburwayi.

Yagiye arwara, nkajya mbona ananuka, asubira inyuma, ngo yumva isereri. Bukeye nkumva arambwiye ngo umwuka ubaye mukeya, ngo uri kugabanuka, ndamubwira tujya kwa muganga, bamufata ibizamini, basanga arwaye umuvuduko n’igifu. Nyuma y’ibyo yagiye ku miti bamwandikiye ayimara nta cyo bitanze, asubirayo barongera bamufata ibizamini bamuha indi.”

Icyo gihe uburwayi bwe bwari bukiri mu ntangiriro, ntibwari bwagakomeye nk’uko bimeze uyu munsi wa none. Yakomeje agira ati: “Aho byakomereye ni uguhera mu Gushyingo kuko twageze mu Kuboza 2024 yarageze mu Bitaro by’i Rwinkwavu, amaramo icyo gihe cyose, avayo, agiye kumaramo ukwezi bamuzana i Rwamagana.”

Kugeza kuri uyu munsi, muri uyu mwaka wa 2025, Mutarama, i Rwinkwavu ni ho arwariye, kandi basanze akeneye impyiko yindi. Theo ati: “I Rwinkavu bari baravumbuye ko arwaye impyiko, bamuzana i Rwamagana byaramurenze kugera ubwo ata umutwe. Umurwayi wange ari ku byuma, bidahari yahita apfa, kuko babivumbuye yatangiye kubyimba amaso, abyimba inda, abyimba ibirenge n’intoki, abyimba cyane ku buryo nabonye ifoto ye nkayisiba. Ubu turatabaza ngo tubone umuntu uduha impyiko, ni byo byihutirwa.”

Uku ni ko yasobanuye akaga ahanganye na ko mu gihe impyiko itaraboneka: “Abaganga bavuga ko uburyo bwo kumufasha kubaho adafite impyiko buhenze, mu cyumweru haba hasabwa amafaranga ibihumbi 300 hatarimo imiti, ibyo yifashisha, ibyo kurya n’ibindi, kuko kuri iyo mashini ajyaho gatatu mu cyumweru.”

Theo Bosebabireba, umubyeyi w’abana barindwi biga, barimo n’abakenera byinshi kuko bamwe ari abakobwa kandi biga mu yisumbuye, ni we wenyine urwaje umugore we, kuko amugeraho buri munsi, ibyo bikaba bituma adashobora gukora akandi kazi. Gusa ashimira abakomeza gukora uko bashoboye bakamufasha mu bundi buryo. Ati: “Ni ibintu ntashobora. Turasaba ubufasha kugira ngo haboneke impyiko abagwe. Mu gihe tukiyitegereje ni ugukomeza kwishyura. Bamwe baradufasha, bakaduha ingemu n’amatike, ariko ibindi biragoye.”

Uyu Mukristo mu Itorero rya ADEPR-Kicukiro, umwe mu bafashije benshi batandukanye mu Rwanda n’ahandi mu gukira ibikomere no kubaremamo icyizere binyuze mu kwitangira umurimo w’Imana, akeneye ubufasha kugira ngo umugore we avurwe. Nawe usomye iyi nkuru ukayigeza ku musozo, ushobora kugira icyo ukora.

Tekereza nawe: Wari uzi ko abantu bose bazasoma iyi nkuru, buri umwe umwe atanze amafaranga agera nibura mu ijana rimwe (igiceri), ashobora kubona ayo yishyura ibitaro mu cyumweru kimwe, bibiri, bitatu cyangwa mu kwezi?
Paradise yihanganishije umuryango wa Theo Bosebabireba. Muri Yesaya 33:24 hagira hati: “Nta muturage waho uztaka indwara, kandi abahatuye bazababarirwa gukiranirwa kwabo.”

Isengesho ryawe na ryo ni ingenzi ku muryango wa Theo Bosebabireba urwaje umugore

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.