Yohana 3:1 Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye.
Uyu munsi [Valentine’s Day], indabo n’izindi mpano ziraba zicicikana hagati y’abakundana by’ukuri n’ababeshyana ese ufite umukunzi?
Hari umukunzi umwe wagupfiriye akiyanga we ubwe akagukunda akemera gupfa mu kimbo yawe uwo mbabwira nta wundi ni Kristo
Ese uwo mukunzi nawe uramukunda? Niba mukundana ese hari icyo wamuteguriye uyu munsi cyangwa wateguriye umusore cyangwa umugabo, umukobwa cyangwa umugore, wibagirwa umukunzi ubaruta bose?
Uwo mbabwira niwe Kristo muzabana mu bibi no mu byiza uzagukunda wowe utamukunda uzakumenyera byose uzabana nawe muri byose ndetse no mu rupfu muzaba muri kumwe.
Niba mukundana nako umukunda kuko we iteka aragukunda mwandikire akabaruwa umubwira uburyo ari mwiza umubwira uburyo umukunda nawe araguha akarabyo uyu munsi kandi nyine akarabyo ka Yesu ndakagutuye.
Ngaho ugire ibihe byiza mu rukundo na Kristo ndetse n’umukunzi wawe wahisemo ko akubera uw’ingenzi mu buzima. Imana ibana nawe.
Yari Ev Ishimwe Naphtar