× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uwahoze ari umupfumu yahakanye ko amarozi yagambiriwe kuri Charlie Kirk ari yo yamuhitanye

Category: Pastors  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Uwahoze ari umupfumu yahakanye ko amarozi yagambiriwe kuri Charlie Kirk ari yo yamuhitanye

Nyuma y’urupfu rw’umunyapolitiki w’Umunyamerika Charlie Kirk wahoze ari inshuti ya Perezida Donald Trump, hari amakuru yavuzwe ko hari abarozi bamuvumye mbere y’uko yicwa.

Jenn Nizza, wahoze ari umupfumu ariko ubu akaba Umukristo, yahakanye ko ayo marozi yaba ari yo yatumye Kirk apfa. Avuga ko n’ubwo abarozi bashobora gukora imivumo, nta bubasha bafite bwo guhindura ibyo Imana itashatse, kuko Imana ari yo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bw’umuntu.

Charlie Kirk yari umwe mu bashinze ishyirahamwe rya Turning Point USA, rigamije kwigisha urubyiruko indangagaciro za gikristo no gukunda igihugu. Yamenyekanye cyane mu rubyiruko, by’umwihariko mu banyamerika bafite imyemerere ya gikristo ikomeye. Mu kwezi kwa Nzeri 2025, yishwe arashwe n’umusore w’imyaka 22 wavugwagaho ko afite ibitekerezo bya politiki bikabije bihabanye n’iby’abandi bose.

Iminsi ibiri mbere y’urupfu rwe, ikinyamakuru cyitwa Jezebel cyanditse inkuru ivuga ko cyishyuye abarozi bo ku rubuga rwa Etsy ngo bamuvume. Iyo nkuru yari ifite umutwe ugira uti “Twishyuye abarozi bo kuri Etsy ngo bavume Charlie Kirk.” Bavugaga ko bashakaga kumuteza urwango no kumukura mu nzira.

Nyuma y’urupfu rwa Kirk, iyo nkuru yakuweho n’abayanditse bavuga ko yari satire (urwenya rwa politiki), ariko bamwe bayifashe nk’igikorwa cyuzuyemo urwango. Umugore wa Kirk, Erika, yavuze ko iyo nkuru yamuteye ubwoba, ariko ko yaje kwihagararaho, yibuka amagambo ya Bibiliya agira ati: “Intwaro zaremewe kukurwanya nta cyo zizagutwara.”

Mu gushaka gutanga igitekerezo cyiza kuri ibi byose, Jenn Nizza, wahoze ari umupfumu ariko ubu akaba ari Umukristo n’umuvugabutumwa, yavuze ko abarozi bashobora gukora imivumo, ariko ko nta na rimwe baba bafite imbaraga zo gutegeka urupfu cyangwa ubuzima bw’umuntu.

“Imana yonyine ni yo ifite ububasha bwo kwemera cyangwa kwanga ko ikintu kiba. Satani n’abadayimoni be ntibarenga imbibi Imana yabashyiriyeho. Ntitugomba kugira ubwoba cyangwa gutekereza ko amarozi aruta ubushake bw’Imana.”

Jenn yasabye Abakristo kwirinda kugira ubwoba cyangwa inzika, kuko ngo ibyo ari uburyo bwa Satani bwo kubatandukanya n’Imana.

Yongeraho ko urupfu rwa Charlie Kirk rwabaye uburyo Imana yakoresheje kugira ngo abantu benshi bumve ubutumwa bwiza. Yavuze ko abantu benshi bitabiriye umuhango wo kumusezeraho i Glendale, muri Arizona, aho ubutumwa bwiza bwa Yesu bwavugiwe ku mugaragaro hari icyo babashije gutahana.

Ibi byatumye bamwe babyita “ingaruka ya Charlie” (The Charlie Effect), kuko abantu batari bake batangiye kongera kujya mu nsengero nyuma y’urupfu rwe.

Nubwo hari abavuga ko Charlie Kirk yarozwe mbere y’urupfu rwe, Jenn Nizza, wahoze ari umupfumu, avuga ko ibyo bidakwiriye gutera abantu ubwoba. Ahubwo, ahamya ko Imana igira ijambo rya nyuma, kandi ko n’iyo abantu bagambiriye ikibi, Imana ishobora kugihinduramo ibyiza.

Jenn ati “Satani ahora atsindwa, Charlie Kirk yagiye mu ijuru, kandi ubutumwa bwe bwarushijeho gukwira hose.”

Urupfu rwe rwasize isomo rikomeye, ko nta mbaraga z’umwijima ziruta ubushake bw’Imana.

Charlie Kirk avuga ijambo mu birori bya AmericaFest byateguwe na Turning Point USA, byabereye muri Phoenix Convention Center ku itariki ya 22 Ukuboza 2024, mu mujyi wa Phoenix, muri leta ya Arizona.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.