Mu nyigisho yo ku wa 19 Mutarama 2026, Apôtre Mignonne Kabera uyobora urusengero Noble Family Church, yateye inkunga abizera yo kwizera ko uyu mwaka uzababera uw’impinduka nziza.
Yagarutse ku gukura mu mwuka no kwizera Imana mu buryo bwihariye, asaba Abakristu kutagendera ku yo babonye mu bihe byashize ngo bumve ko ari byo bifite agaciro kandi ko bigena iby’ahazaza, ahubwo abatera inkunga yo gukomeza bagashikama ku byo Imana izabagezaho imbere, cyane cyane muri uyu mwaka.
Apôtre Mignonne yatanze urugero rukomeye rwo mu Byanditswe, avuga kuri Petero ubwo Yesu yamubwiraga ko mu kanya gato yari kumwihakana isake nibika gatatu.
Yabishimangiye ati: “Niba Yesu yarabwiye Petero ngo mu kanya gato uranyihakana, tugomba kwizera ko Imana izahindura ubuzima bwacu mu kanya gato cyane. Twasezeye iby’umwaka washize, turashaka iby’ubu. Isaka na we yarabibye kandi asarura muri uwo mwaka umwe, natwe uyu mwaka turimo, ni wo Imana izaduheramo umugisha.”
Yifurije buri wese ko uyu mwaka yazahura n’abantu bakorera Imana kandi, ntahure n’abashengerera Satani. Yibukije Abakristu ko bagomba guhitamo neza abo bagirana umubano na bo, bakita ku bantu bazabafasha mu rugendo rw’ukwizera
Yagize ati: “Nibura bazakubwire iby’ubugingo, bakubwire iby’agakiza, ibintu bizatuma wumva ko utahuye n’abantu b’imfabusa. Tugomba gukomeza ibintu muri uyu mwaka, ntiduhe umwanya abo kutubwira ubusa.”
Apôtre Mignonne yakoresheje urugero rw’abagabo batatu bagiye kwa Aburahamu, bagize uruhare mu gutuma Sara abyara, ashimangira ko Imana izahuza abayizera n’abantu beza, bazabafasha kuzigama umugisha no gukura mu kwizera. Yagize ati: “Nawe Imana izaguhuze n’abantu nk’abo, wibaze uti ‘Babaga he?’”
Yashishikarije abantu bose kwizera no gutangira uyu mwaka bashikamye ku Mana, bagakomeza urugendo rwabo mu kwizera n’ibikorwa byiza, bakibuka ko imigisha y’Imana izagera ku bantu bayishimira kandi bayikiranukira.
Apôtre Mignonne Kabera uzwi nk’umwe mu bigishakazi beza mu Rwanda, agera ku mitima ya benshi akoresheje Bibiliya, cyane cyane binyuze muri Noble Family Church na Women Foundation Ministries.
Yashimangiye ko gukorana n’Imana ari intambwe y’ingenzi izageza buri wese ku migisha y’umwaka mushya