× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyo Siloam choir ikoreye Shalom choir bikwiriye kubera urugero rwiza abaramyi bose b’ibyamamare

Category: Analysis  »  September 2023 »  Bishop Agabus Mfitubwoba

Ibyo Siloam choir ikoreye Shalom choir bikwiriye kubera urugero rwiza abaramyi bose b'ibyamamare

Siloam Choir yakoreye agashya Shalom Choir, akaba ari ibintu bikwiriye kuba umuco mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uti ’bimeze gute se bwana munyamakuru?’

Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge na Siloam Choir ya ADEPR Kumukenke, ni zo korali zo mu Itorero rya ADEPR zifashe ibendera ry’umuziki wa Gospel. Mu yandi magambo, niyo makorali akunzwe cyane muri iri torero ndetse niyo ari gukora cyane. Imibare irabigaragaza.

Ushobora kubita impanga cyangwa ugashaka ukundi ubita mu kumvikanisha ko bayoboye rwose, aho umwe abanza, undi agakurikira cyangwa bakagenda baringaniye. Bibaye ari mu ihangana ry’ab’isi, wabita abakeba, ariko kuko bose bahuriye mu murimo wo kwamamaza Yesu, ndetse bakaba basangiye Itorero, baruzuzanya cyane. Halelua!

Murabizi ko Shalom Choir iri mu myiteguro y’igitaramo gikomeye yise "Shalom Gospel Festival" kizabera muri BK Arena tariki 17 Nzeri 2023 aho imiryango izaba ikinguye saa sita z’amanywa. Ni igitaramo cy’amateka batumiyemo Israel Mbonyi kandi kwinjira ni ubuntu.

Shalom Choir yamamaye mu ndirimbo "Nyabihanga", "Abami n’Abategetsi" n’izindi, ivuga ko impamvu kwinjira byagizwe ubuntu kandi kubona BK Arena bikosha, ni uko intego yabo ya mbere ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bukagera ku mahanga yose.

Nsubiye inyuma kuri Siloam choir ikunzwe bihebuje mu ndirimbo "Warandondoye" imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni ebyiri, yakoreye agashya aba baririmbyi b’i Nyarugenge, yifatanya nabo mu gutumira abantu muri iki gitaramo cy’imbaturamugabo kizabera muri BK Arena.

Siloam choir yifashe amajwi n’amashusho, itumira abakunzi bayo n’aba Gospel muri rusange, ibasaba kuzitabira iki gitaramo cya Shalom choir. Nkibona ubu butumwa, nahise nuzura Umwuka Wera kuko bidasanzwe rwose mu muziki, kandi nyamara ni byo bikwiriye kuranga abana b’Imana.

Siloam choir yakabaye yaragiriye ishyari Shalom choir kuko igiye kwandika amateka yo gutaramira muri BK Arena (inyubako ihenze cyane kuko kuyihabwa bisaba hafi Miliyoni 20 Frw), ariko mu gikorwa cyuje Ubumana, Siloam choir yagaragaje ko ishyigikiye bikomeye Shalom choir.

Ni ikintu cyashimishije abatari bacye ndetse bamwe babyibazaho. Hari uwambajije niba Siloam choir izaririmba muri iki gitaramo, mubwira ko itazaririmba ahubwo ko irimo gushyigikira bagenzi bayo Shalom choir, ibafasha gutumira abantu. Byahise bimutungura ariko biramunezeza cyane.

Gushyigikirana ni umuco mwiza ukwiriye kuranga abantu bose by’umwihariko abana b’Imana. Bibiliya idusaba gushyigikirana ndetse no gutsazanya nk’uko icyuma gityaza ikindi. Imigani 27:17 "Uko icyuma gityaza ikindi, Ni ko umuntu akaza mugenzi we".

Buri wese mu mpano ye aba akwirye gufasha mugenzi we kabone nubwo mwaba mufite impano zitandukanye. 1 Petero 4:10 "Kandi nk’uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriye ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bwinshi".

Muri iki gihe usanga abantu benshi barabaye ba nyamwigendaho. Mu muziki wacu naho birahari. Uzasanga umuhanzi ukomeye adashobora gufata ukuboko abana bakizamuka. N’abana bakizamuka usanga badacira bugufi bakuru babo ngo bumve impanuro zabo. Ntabwo bikwiriye.

Isomo twakura ku bumwe n’ubufatanye bw’amakorali abiri y’ibikomerezwa: Shalom choir na Siloam choir, ni uko dukwiriye gukundana no gufashanya mu buzima bwa buri munsi. Abahanzi bakwiriye kwikubita agashyi kuko nibo bakiri inyuma cyane mu bijyaye n’ubumwe.

Biragayitse kuba umuhanzi runaka ukomeye yakora igitaramo ariko ugasanga mugenzi we nawe ukomeye ntashobora kumushyigikira ngo atumire abamukurikira ndetse anitabire igitaramo cye. Subiza amaso inyuma urahita ubona abameze gutyo.

Si bose bameze gutyo, ariko hafi ya bose bakorana nk’abahanganye kandi bidakwiye. Ubumwe ni ingenzi. Si abahanzi gusa, ahubwo n’abanyamadini bakwiye kwikosora. Bishop Karagire Canisus aherutse kubwira Paradise Tv ko bibabaje kuba abapasiteri babiri bakomeye mu gihugu nta bumwe bafitanye. [Reba HANO ikiganiro twagiranye na Bishop Karagire].

Yavuze ko abo bapasiteri ari Apotre Masasu na Apotre Gitwaza aho usanga nta n’umwe wakwitabira igikorwa cyateguwe na mugenzi we, kandi nyamara bose barakomeye - bityo ubumwe bwabo bwahungabanya ingabo za satani. Yavuze ko impamvu ibitera ari "Superiority", ’abe ari njye ugaragara’.

Ubutumwa bwa Siloam Choir Kumukenke

Siloam choir ni korali ikunzwe bikomeye muri Kigali

Shalom choir ni korali ikunzwe bikomeye muri Kigali

Shalom Gospel Festival izabera muri BK Arena tariki 17 Nzeri 2023

RYOHERWA N’INDIRIMBO "WARANDONDOYE" YA SILOAM CHOIR KUMUKENKE

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "YASANNYE UMUTIMA" YA SHALOM CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.