"Album yayikoze neza, tugomba kumushyigikira". Bosco Nshuti yavuze indirimbo ya Richard Nick Ngendahayo akunda.
Umuramyi Bosco Nshuti uri mu baramyi bafite umugabane munini muri Gospel nyarwanda, yasabye abantu gushyigikira mukuru we mu muhamagaro Richard Nick Ngendahayo ufite igitaramo tariki ya 29 Ugushyingo 2025 kikazabera muri BK Arena.
Benshi bamaze kugura imyambaro yo kuzaserukana muri "Niwe Healing Live Concert", abanyabitotsi bati: "Ibaze dukangutse igitaramo cyarangiye"!
Mu gihe ab’inkwakuzi amatike barimo kuyagura nk’abarangura kugira ngo ba mwirindirizi bazagure nk’abagurura"! Uko ni ko imitima ya bamwe yatangiye gukurura ikirere cy’u Rwanda cyuzuye amavuta bitewe n’ibihe byiza byo kuramya Imana bizabera muri BK Arena.
Icyamamare bikomeje kugaragaza ko nta kabuza bishyigikiye umuramyi Richard Nick Ngendahayo.
Bosco Nshuti wari umaze iminsi ku mugabane w’u Burayi yagaragaje imvamutima ze kuri uyu muramyi benshi bita mukuru wabo. Aganira na Paradise, Bosco Nshuti yavuze ku rwibutso afite ku muramyi Richard Nick Ngendahayo.
Yagize ati: "Urwibutso mfite kuri Richard Nick iteka rungarukamo nk’umuramyi, ni uko Album ye yose ikoze neza mu buryo bw’ubuhanga iryoheye amatwi". Yavugaga Album iriho indirimbo ze z’ibihe byose nka "Niwe", "Ibuka" n’izindi...
Indirimbo ya Richard Nick Ngendahayo y’ibihe byose kuri Bosco Nshuti
Ubwo yabazwaga indirimbo y’uyu muhanzi afata nk’iy’ibihe byose, yasubije ko akunda byahebuje indirimbo "Ntumbero". Iyi akaba indirimbo ishishikariza abantu gutumbira Kristo gusa.
Bosco Nshuti yagarutse ku gitaramo "Niwe Healing Live Concert" kizaba tariki ya 29/11/2025 kikazabera BK Arena, asaba buri wese ukunda umuziki wa Gospel kuzacyitabira.
Bosco Nshuti uzwiho gushyigikira abahanzi bagenzi be yaboneyeho gutumira abantu kuzitabira Iki gitaramo. Ati: "Mugomba kuza tukamushyigikira tukamwereka urukundo kuko ni umuramyi mwiza."
Uyu muramyi ukubutse ku mugabane w’uburayi aho yuriranye rutemikirere na Tonzi ku butumire bw’umuryango Family Corner uyoborwa na Ev Eliane Niyonagira, yavuze ko yiteguye gukomeza kumvira umwuka akajya aho amutuma hose.
Richard Nick Ngendahayo ni umuramyi w’ibihe byose mu gihugu cy’u Rwanda dore ko indirimbo ze zimaze imyaka hafi 25 zikiri ku gasongero mu ndirimbo zikundwa n’ibiragano byose.
N’ubwo amaze imyaka hafi 17 Atari mu Rwanda, ubutumwa atanga bwakomeje kumubera ambasaderi mwiza mu Rwanda no mu mahanga.
Niwe Healing live concert ni igitaramo cy’amateka gitegerejwe nk’imbonekarimwe mu Rwanda Rwa Gasabo.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rene Patrick, yatangajwe mu bazaririmba mu gitaramo “Niwe Healing Concert” cya Richard Nick Ngendahayo kizaba ku wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025 muri BK Arena.
Amatike akomeje kugurishwa. Ushobora kubona itike unyuze kuri www.ticqet.rw cyangwa se *513*01#
Harabura iminsi 4 gusa