Mu Itorero Anglican ry’u Rwanda, havugwamo ibintu byinshi byiza: urukundo, ivugabutumwa, ibikorwa remezo, amashuri, amavuriro, impinduka mu mibereho y’abantu mu buryo bw’umwuka n’ibindi. Ariko, bamwe mu bitanga muri ibyo bikorwa, bamenyekanye kurusha abandi.
Iri torero ryabereye abantu ibihumbi n’ibihumbi inzira ibageza ku kuri ko mu Ijambo ry’Imana. Ariko kandi, mu bantu baribarizwamo, hari abo amateka yahaye igikundiro, imirimo bakoze ikamenyekana cyane, n’uruhare bagize mu muryango nyarwanda rutuma bazamuka ku rwego rwo kuba izina ryumvikana kurusha ayandi, baba abastars.
Dore urutonde rw’abantu 10 bazwi kurusha abandi mu Rwanda bari mu Itorero Anglican, hashingiwe ku bikorwa byabo, amateka yabo, n’uburyo bazwi mu Rwanda n’imahanaga.
10. Niyifasha Didace – Yatumye ibikorwa bya EAR bigera mu itangazamakuru
Umunyamakuru ukomeye akaba n’umuyobozi wa Radio Inkoramutima, Niyifasha Didace ari mu ba mbere batangaje inkuru zivuga kuri EAR (Itorero Anglican ry’u Rwanda). Avuka kandi akorera muri Diyosezi ya Shyogwe. Yagize uruhare rukomeye mu kugeza ubutumwa bw’Itorero Anglican mu matwi y’Abanyarwanda, binyuze mu itangazamakuru rifite umurongo usobanutse.
9. Rusirare Jacques – Yitanze cyane birenze ibisanzwe
Rusirare ni nyiri Ameki Color, ikigo gicuruza ibikoresho by’arangia n’ibikoresho byo mu nzu. Ni we watanze intebe z’amatorero ya Kimironko na Kibagabaga, ndetse n’amarangi y’urukuta rwa Saint Etienne. Ibikorwa bye by’urukundo byagize uruhare mu gutunganya inyubako z’insengero nyinshi.
8. Tom Close – Umuhanga mu buvuzi, akaba n’umuhanzi
Tom Close [Dr. Muyombo Thomas] ni izina rizwi cyane mu Rwanda. Uretse kuba umuhanzi w’indirimbo zisanzwe zifite inyigisho n’indangagaciro, ni n’umuyobozi ukomeye muri RBC (Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuvuzi), aho ayoboye ishami rishinzwe amaraso. Ni Umukristo wiyemeje gukorera Imana mu buryo bwuzuye, nubwo mu bikorwa by’itorero atavugwamo cyane.
7. Umwanya uhuriweho n’abayobozi bakomeye mu Gihugu
Bose bafite inkomoko cyangwa umubano n’Itorero Anglican, kandi bafite aho bageze hatagerwa na benshi.
• a. Gertrude Kazarwa
Umuyobozi w’Umutwe w’Abadepite. Ubarizwa muri Paruwasi ya Kimironko.
• b. Serene Nyirahabimana
Yabaye Minisitiri, kandi azwi nk’Umukristo utanga urugero rwiza.
• c. Musoni James
Yigeze kuba Minisitiri, kandi agira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’itorero.
• d. François Kanimba
Umwe mu bayobozi b’inararibonye mu bukungu, wagaragaye mu bikorwa by’Itorero kenshi.
• e. Gen. Fred Ibingira
Umusirikare mukuru ufite amateka akomeye, ukunda itorero ndetse agakorera Imana mu buryo bwe.
• f. Stella Ford Mugabo – Yahoze ari Minisitiri
Stella Ford Mugabo yabaye Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri (Minister of Cabinet Affairs) mu Rwanda kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2013.
6. Diacre Sylvaire Nzayisenga – Ubutumwa yabwambukije imipaka
Avuka muri Diyosezi ya Shyira, ariko ubutumwa bwe bwarenze imbibi z’u Rwanda. Nzayisenga Sylvaire yagiye mu bihugu byinshi asakaza Ijambo ry’Imana, aba umwe mu ntumwa z’itorero mu ivugabutumwa mpuzamahanga. Ni intangarugero mu guhuza umuco n’ubutumwa bwiza.
5. Bishop Alexis Birindabagabo – Umwe mu batangije ibintu bikomeye
Ni we washinze Musekore Anglican Community, akaba n’umwe mu bayoboye Itorero Anglican ku rwego rw’isi. Yasengeraga muri Paruwasi ya Kacyiru, kandi yayoboye umuryango mpuzamatorero wa giporotesitanti. Yubatse ibikorwa by’imibereho, ashyiraho gahunda nyinshi zigamije gufasha abakene n’urubyiruko. Yayoboye Diyoseze ya Gahini muri Kayonza.
4. Bishop Nathan Gasatura – Yatangaje ubutumwa bukomeye
Yayoboye Diyosezi ya Butare, ahasiga amateka. Yagize isabukuru y’amavuko aho Umukuru w’Igihugu ubwe yamushyikirije imodoka nk’impano, ikimenyetso cy’icyubahiro no gushimira imirimo yakoze. Bishop Gasatura yayoboye ikigo cy’igihugu kirwanya SIDA, akanamenyekana cyane mu ivugabutumwa rifite imbaraga.
3. Bishop John Rucyahana – Umuyobozi ufite ibigwi bidasubirwaho
Ni we wubatse urusengero rwa mbere rwiza mu Rwanda, rwatashywe n’Umukuru w’Igihugu. Yatanze ibikoresho byose by’imiyoboro y’amajwi (sound system). Yayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ashinga n’ikigo Sun Rise ndetse na Hoteli Ishema. Yabaye umuvugabutumwa w’ibihe byose, wasize umurage usumba amagambo.
2. Rev. Dr. Antoine Rutayisire – Umuvugabutumwa w’ibihe byose
Yayoboye AEE igihe yari ikigo gikomeye mu gutegura ibiterane binini. Yabaye Pasiteri muri Saint Etienne na Remera, aho amazina ye atajya yibagirana. Aho haramwitiriwe, hazwi cyane ku izina rya “Kwa Rutayisire.” Ni umwe mu banyabwenge bazi kwigisha, uzi kuvuga ijambo, kandi akamenya imyitwarire y’abantu.
1. Archbishop Laurent Mbanda – Umusitari w’itorero Anglican
Ni we Muyobozi w’Ihuriro rya Anglican w’Isi yose (GAFCON), akaba n’umuyobozi wa Angilikani mu Rwanda. Ni umwe mu Banyarwanda bazanye gahunda yo gushyigikira imiryango ikennye (Compassion International).
Uyu musenyeri akorana n’amatorero menshi yo ku isi mu bikorwa by’ubugiraneza, ivugabutumwa, no kubaka umuryango nyarwanda uhamye mu kwizera no mu mibanire.
Aba bantu uko ari 10, kimwe n’abandi benshi bagerageza kugira uruhare rwiza muri sosiyete, ni urugero rw’uko gukorera Imana mu bice byose by’ubuzima – politiki, ubuvuzi, ubuhanzi, itangazamakuru, ibikorwa by’urukundo – bishoboka. Kandi si aba gusa bamamaye, hari n’abandi benshi.
Src: Ezra Joas Talk