× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu myemerere ya Buda, Ijuru ntiribaho - Uku kuri kwatuma Abakristo basubira inyuma?

Category: Analysis  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Mu myemerere ya Buda, Ijuru ntiribaho - Uku kuri kwatuma Abakristo basubira inyuma?

Karma na nirvana, amagambo benshi bazi yavuye muri Buda, afite ubusobanuro burenze “icyaha n’igihano” cyangwa “ugusubizwa ibyo wakoze”. Ibi bisimbura ijuru kuri bo.

Mu myumvire y’aba-Buda, karma ni urugendo ruhoraho rugira ingaruka ku buzima bwacu, nubwo zitagaragara ako kanya. Buri kintu dukora gishobora kuzagaruka, ariko si muri ubu buzima – ahubwo ni mu buzima buzaza.

Benshi mu bemera inyigisho za Buda bizera ko umuntu avuka, agapfa, akazongera kuvuka mu yindi sura cyangwa mu kindi kiremwa, bitewe n’uko yabayeho. Buda atanga urugero ku bantu bashobora kuzavuka nk’imbwa, igisimba cyangwa nk’umuntu – byose bikagenwa na karma yabo (bavukira mu bintu bitandatu).

Gusa, n’iyo waba wavutse nk’umuntu, ntibisobanuye ko ugeze ku iherezo ry’urugendo. Ubugingo bukomeza kuzenguruka kugeza ubwo umuntu azagera ku rwego rwa nirvana, aho kwiyumva nk’umuntu wihariye bihagarara, maze akinjira mu "mwuka wa byose."

Kuba "Ubugingo bukomeza kuzenguruka kugeza ubwo umuntu azagera ku rwego rwa nirvana, aho kwiyumva nk’umuntu wihariye bihagarara, maze akinjira mu ’mwuka wa byose’", bishingiye ku nyigisho z’iyobokamana rya Buddhism.

Mu myizerere ya Buda, umuntu ntapfa ngo arangirire aho. Ahubwo, iyo apfuye, ubugingo bwe bukomeza urugendo. Aho ni ho havugwa reincarnation (kongera kuvuka).
Umuntu ashobora kuvuka nk’ikindi kiremwa: umuntu, inyamaswa, umuzimu, cyangwa ikindi.

Nirvana ni iherezo ry’urugendo rw’ubugingo rudasanzwe. Ni igihe umuntu aba ageze ku mahoro asesuye, akabohoka burundu ku mibabaro, ibyifuzo, n’amarangamutima yose amubuza amahoro. Ni nk’uko Abakristo bavuga "kujya mu ijuru", ariko mu myumvire ya Buda, nirvana si ahantu, ahubwo ni igihe umuntu aba abayeho adafite amarangamutima, ibyifuzo, cyangwa adafitanye isano n’isi.

Buda yigishaga ko kwiyumva nk’umuntu wihariye (ego, umutima, "jyewe") ari imvano y’imibabaro. Kugira "ego" ni ugutekereza ngo "ni njye", "mfite", "nkeneye"... Kugera kuri nirvana bisaba ko iyo "ego" ihagarara, ntube ugifata ibitekerezo byawe, umubiri wawe, cyangwa ibyifuzo byawe nk’“ibyawe” ku giti cyawe.

“Maze akinjira mu ’mwuka wa byose’” Iyi nteruro ni ishusho cyangwa igitekerezo cyo kugaragaza ko umuntu aba atandukanye n’isi y’abantu n’ibintu, agasanga ahurira n’ibindi byose mu mutuzo udafite imipaka. Si “ijuru” ririmo Imana n’abantu, ahubwo ni gutakaza ubuzima bwa muntu bwigenga, ugasandarira mu bintu byose.

Mu myizerere ya Buda, ubuzima ni ihurizo. Dukomeza kuvuka no gupfa bitewe na karma, kugeza igihe tuzagera ku rwego rwo kureka ibiduhuza n’isi: ibyifuzo, urukundo, kwikunda, ndetse no kwiyumva nk’abantu ku giti cyacu. Iyo tugeze kuri nirvana, tubohoka burundu — tugahagarika kuzenguruka mu buzima, tugasinzira mu mahoro adafite imipaka.

Mu gihe Abakristo bakora ibyiza kuko bavuga ko bazajya mu ijuru cyangwa bakabaho mu isi izahinduka nshya, aba-Buda bo bakora ikintu bazi ko kizabagaruka, bigatuma bihatira gukora ibyiza.

Bavuga ko iyo upfuye ukora nabi, karma igukurikirana ukazavukira mu wundi muntu cyangwa inyamaswa, mpaka uhanwe cyangwa wisubiyeho, ariko ukazongera gupfa, ukuvuka, ugapfa, ukazagera ubwo utakaza ubumuntu nk’umuntu, ukabaho iteka utakiri umuntu utekereza nk’abantu, wenda ukaba nk’igiti cyangwa ikindi kidahumeka.

Isoko: Marvin Olasky in Christianity Today

Ifoto ya Buddhists igaragaza ko ijuru ritabaho, yakozwe na Marvin Olasky wo muri Christian Today

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.