Rejoice Room izwiho gutegura ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana, aho buri mugoroba wo kuwa kane wa buri cyumweru abaturiye i Kanombe baba bahuriye mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza (Worship Evening) kuri Living Word Church.
Rejoice Room muri uyu mugoroba yakira kandi abavugabutumwa batandukanye, abaramyi, abanyempano aho itanga urubuga (stage) bamwe bakayobora kuramya no no guhimbaza (Worship Leading), abandi bakabwiriza Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bigaca ku muyoboro wa YouTube (Nshuti Appolinaire).
Uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza kuva watangira muri uyu mwaka, benshi bahamya ko umaze kubageza ku kintu cyiza kandi hari aho wabavanye n’aho umaze kubageza.
Dore ibintu 3 byiza kandi by’ingenzi uyu mugoroba wateje imbere ubu bikaba bimaze gukomera
1. UBUTUMWA BWIZA
Iyi ngingo ibanziriza izindi kandi ni nayo mfundo ya byose. Rejoice Room yabaye igisubizo gikomeye ku ivugabutumwa rya Yesu Kristo. Mu bihe bitandukanye, Rejoice Room yagiye yakira abakozi b’Imana batandukanye mu Rwanda n’abavuye hanze yarwo. Muri bo harimo nka Rev. Dr. Antoine Rutayisire, Pastor Désiré, Pastor Cadeau n’abandi barimo n’abavugatumwa nka Ev. William kuva muri Kenya.
2. GUHA URUBUGA ABAHANZI (Stage)
Mu Rwanda twagiye tubona abahanzi batandukanye bitotombere bamwe mu bashumba batabaha umwanya wo gukoresha impano zabo ndetse n’umwanya uhagije wo kuririmba. Rejoice Room yabaye umuyobora ukomeye ku bahanzi ba Gospel nyarwanda.
Rejoice Room yakiriye abahanzi bakomeye barimo nka Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Nelson Mucyo, Liliane Kabaganza, Ben&Chance, Confiance n’abandi. Ibi byashimangiye cyane umubano ukomeye abahanzi bagirana n’amatorero cyane cyane nka Living Word Church Kanombe.
3. UMUSARURO KU ITORERO
Kuri iyi ngingo, Rejoice Room yabaye kandi umuyoboro ukomeye ku itorero, ibitewemo inkunga n’ubuyobozi bwa Living Word Church Rwanda burangajwe imbere na Bishop Karemera Emmanuel wabaye umuterankunga wa mbere ukomeye wa Rejoice Room.
Bishop Karemera ni umwe mu bashumba bashyigikiye umuhamagaro n’impano mu rugendo rwa Rejoice Room n’ubu agishyigikiye iyerekwa ryo guha abakiri bato urubuga rwo kurota no gukoresha impano zabo mu guteza imbere ivugabutumwa mu itorero. Gushyigikira abaramyi ni ibintu bimubamo dore ko yanashyigikiye Gogo, Asa, Jimmy Claude n’abandi.
Appolinaire Nshuti ni we wagize iri yerekwa maze ariganiriza umushumba we ari nawe wamuteye inkunga kugeza magingo aya aho iyi gahunda ikorerwa muri Living Word Church.
Appolinaire Nshuti nyiri iyerekwa ya Rejoice Room na Worship Experience
Aganira na Paradise.rw, Evangelist Appolinaire Nshuti yashimiye cyane ubuyobozi bw’Itorero rye cyane cyane Bishop Karemera, abashumba ndetse n’abahanzi bagikomeje kwitabira Rejoice Room, abizeza gukomeza kubategurira urubuga (stage) aho impano zigirira akamaro itorero.
Bishop Karemera Emmanuel arashimirwa gushyigikira Rejoice Room
Ibi bitaramo by’ivugabutumwa bimaze guhembura benshi