× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Salomon Biganiro wa Flame of the Holy Spirit Embassy azanye indirimbo yabanje kuririmbana n’Abamalayika 2-VIDEO

Category: Ministry  »  April 2023 »  Our Reporter

Pastor Salomon Biganiro wa Flame of the Holy Spirit Embassy azanye indirimbo yabanje kuririmbana n'Abamalayika 2-VIDEO

Abapasiteri baririmbira Imana bakomeje kwiyongera. Niba wari usanzwe uzi Apostle Dr. Gitwaza, Apostle Serukiza Sosthene, Pastor Julienne Kabanda n’abandi bafatanya Ubushumba n’Ubuhanzi, uyu munsi wongereho na Pastor Salomon Biganiro.

"Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda uyu munsi mbona uhagaze neza kuko ubona ko abaririmbyi (Abaramyi) benshi barimo bakorera muri Excellence mu by’ukuri.

Inama natanga ni uko buri wese akwiriye kubikora mu Kuri no mu Mwuka nk’ufite koko intego zo gushyira izina rya Yesu Kristo hejuru mbese nk’umubwizabutumwa bwiza ukoresha uburyo bwa muzika gusakaza inkuru nziza".

Ibi byatangajwe na Pastor Salomon Biganiro mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw. Yadutangarije ibi ubwo yashyiraga hanze indirimbo nshya yitwa "Yesu ni intsinzi yacu" iri kuri Album ye ya mbere y’indirimbo 8 z’amashusho yafashwe mu buryo bugezweho bwa ’Live Recording’.

Pastor Salomon Biganiro wahanuye abaramyi bo mu Rwanda, ni umukozi w’Imana ubirambyemo dore ko amaze imyaka 26 ari Umupasiteri. N’umuziki nawo yawutangiye kera, gusa yaririmbaga mu makorali, ariko ubu ari kuwukora nk’umuhanzi wigenga.

Ni Umushumba Mukuru w’Itorero ryitwa FLame of the Holy Spirit Embassy mu Rwanda. Iri Torero rikaba rifite icyicaro gikuru mu Karumuna mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Pastor Salomon afite abana bane yabyaranye na na Pastor Liberty Muhorakeye.

Uyu mukozi w’Imana yatangaje ko indirimbo nshya yashyize hanze, yayanditse nyuma yo kuyihabwa mu nzozi aho yabonaga arimo kuyiririmbana n’Abamalayika babiri. Yavuze ko icyo gihe yari ari mu bihe bikomeye aho yari afite ubwoba ko ashobora gutsindwa ikizamini cya Leta cya S.6.

Mu magambo ye yagize ati "Ubwo nigaga muri College Inyemeramihigo i Gisenyi mu mwaka wa Gatandatu, 2007, mfite ubwoba kuko nari wa munyeshuri ushyira umwanya we mwinshi mu murimo w’Imana kuko ari jye wayoboraga abandi, ndi umushumba wabo.

Ikizamini cya leta kiri hafi nibwira ko ahari ntateguye neza natsindwa. Maze ngira inzozi mbona Abamarayika bibiri baje mu kigo babaza ngo kwa Pasiteri wa hano ni he? Mbona babarangiye mu cyumba nabagamo; ntangiye gusenga isengesho ryo kubiyegereza, batera inyikirizo ivuga ngo: "Halleluya, Halleluya Yesu ni intsinzi yacu, Halleluya, Halleluya Yesu yaranesheje".

Nanjye ndeka gusenga ndirimbana nabo, nkanguka nyiririmba, maze menya ko ari ubutumwa Imana impaye bugendanye n’ikibazo cyari kimpagaritse umutima kandi numva ko ku bwa Kristo nzatsinda. Iyo njyana n’ayo magambo ndabifata nkomeza kubiririmba uko nabihawe nezerewe, nyuma nza gushaka ibitero bijyanye n’intsinzi dukura ku musaraba wa Yesu ndetse no mu muzuko we".

Nguko uko Pastor Salomon yakoze indirimbo "Yesu ni intsinzi yacu". Si iyi ndirimbo gusa, ahubwo n Album ye ya mbere yose irimo ubutumwa buhamya ko Yesu ari intsinzi y’abamwemeye bose bakizera zina rye. Yavuze ko buri umwe azajya ashyira hanze indirimbo nshya.

Pastor Salomon Biganiro yahishuye uko yaririmbanye n’Abamalayika

Pastor Salomon Biganiro n’umugore we Pastor Liberty Muhorakeye

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA PASTOR SALOMON BIGANIRO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.