Igitaramo cya Pasika cyiswe Ewangelia Easter Celebration Concert, ni kimwe mu bitaramo bisize amateka atazibagirana mu Rwanda yo guhuriza hamwe Abakristo bo mu nzego zikomeye n’izoroheje, no mu madini n’amatorero atandukanye.
Iki gitaramo cyabaye kuri Pasika yo ku wa 31 Werurwe 2024, kibera mu nyubako yagenewe ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda izwi nka Kigali BK Arena, gihuza abakomeye mu rwego rw’idini mpuzamahanga n’abahanzi bakomeye mu Rwanda kandi bafite ibigwi no mu bihugu by’amahanga, utibagiwe n’amakorari akomeye.
Ni igitaramo cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, BSR, utabogamiye ku idini cyangwa itorero runaka, ikaba ari yo mpamvu abo muri ADEPR, Abakatolike, abo muri Restoration Church n’abandi bari bitabiriye mu byishimo bidasanzwe, cyane ko bose bizera Yesu Kristo kandi bakaba bemera ko gupfa no kuzuka kwe ari byo byatumye bacungurwa bakavanwa mu bubata bw’icyaha n’urupfu barazwe na Adamu.
Itsinda ry’abaramyi rya Alarm Ministries, imwe mu makorari akomeye mu Gihugu, ni ryo ryabanje ku rubyiniro, ryinjiza neza abantu mu mwuka w’igitaramo, ari na ko Korari Shalom na yo yiteguraga kujya kuyunganira, bagakomeza gutaramira abitabiriye. Imwe mu ndirimbo Korari Shalom yaririmbye ni ‘Yaranguraniye’, Abakristo n’abandi bari bahari barushaho kujya mu mwuka wo kwizihiza Pasika. Aya makorari ni ayo mu matorero ya Pantekote, cyane ko Shalom yo ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge.
Nyuma yaho, Korari Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Katolike mu Rwanda yataramiye abakunzi bayo ndetse n’Abakristo bose muri rusange. Yaririmbye indirimbo nyinshi zirimo iyitwa ‘Mana Idukunda’ n’izindi. Hakurikiyeho Korari Jehovah Jireh yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo ‘Gumamo’, ariko yo si iyo muri Katolike.
Nyuma y’aya makorari, hakurikiyeho itsinda ry’abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rizwi nka James na Daniella. Ubwo na Zoravo wo muri Tanzaniya na we yari ari kwitegura kujya imbere y’Abakristo babarirwa mu bihumbi, kugira ngo barusheho kwibuka izuka rya Yesu. Uyu muhanzi yasabye abantu gucana amatoroshi ya telephone nk’urumuri rwo kongera kubaho nyuma yo gucungurwa na Yesu Kristo.
Israel Mbonyi ni we washyize akadomo ku bahanzi n’amakorari yataramiye Abakristo bari bari muri muri BK Arena. Mu ndirimbo zose yaririmbye mu minota 40, ni ukuvuga kuva saa 11:19-11:58 z’ijoro, Nina Siri ni yo yabaye iya nyuma.
Mu baririmbye ntitwakwirengagiza umuhanzi uri mu bagezweho mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ellie Bahati waririmbye indirimbo zirimo Niseme Nini Baba, Uko Ngusabira na Ushimwe.
Uretse aba bagombaga kujya gutarama baririmba nk’abahanzi bo mu makorari, hari abandi bahanzi bari bicaranye n’abandi bataramirwa. Abo ni itsinda rya Vestine na Dorcas hamwe na Murindahabi Irene ureberera inyungu zabo (manager), umuhanzi Christoph Ndayishimiye, umuhanzi Jean Christian Irimbere, Bishop Gafaranga n’umugore we Murava Annet, n’umuhanzi Bosco Nshuti.
Si abo gusa kuko Arikiyepisikopi wa Kiliziya Katolike mu Mugi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, n’Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaie n’umugore we ari bamwe mu bahageze bakihera ijisho Alarm Ministries yagitangije, andi makorari n’abahanzi bose banyuze imbere ku rubyiniro.
Mu gusoza iki gitaramo, Arikiyepisikopi Antoine Cardinal Kambanda, akaba n’Umuvugizi Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wateguye iki gitaramo, ahagana saa 00: 5 yasenze, igitaramo kirarangira.
Nyuma yaho yahaye Israel Mbonyi impano ya Bibiliya nk’imwe mu ntwaro yageza buri wese kure hashoboka, cyane ko iki gitaramo cyari kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika bakanatera inkunga ibikorwa byo gucapa Bibiliya.
Ndayizeye Isaie n’umugore we
Bosco Nshuti
Vestine, Dorcas na Murindahabi Irene
Bishop Gafaranga na Murava
Zoravo wo muri Tanzaniya
Alarm Ministries
Shalom Choir
Jean Christian
Daniella
Christus Regnat Choir
Jehovah Jire Choir
Israel Mbonyi na Antoine Cardinal Kambanda wamuhaye impano ya Bibiliya