× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Urubyiruko n’abakuze benda kwicwa n’irungu ni iki cyabafasha?

Category: Health  »  yesterday »  Jean d’Amour Habiyakare

Urubyiruko n'abakuze benda kwicwa n'irungu ni iki cyabafasha?

Mu bihugu byo hirya no hino ku isi harimo n’u Rwanda, abakiri bato n’abakuze bugarijwe n’ikibazo cy’irungu rikabije. Ni iki cyabafasha?

Nk’uko Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru kibigaragaza, ugereranyije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe cya kabiri cy’abantu bakuze bavuga ko bafite ikibazo cy’irungu, ariko nanone icyo kibazo kigaragara cyane ku bantu bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 18 na 25.
—Our Epidemic of Loneliness and Isolation: The U.S. Surgeon General’s Advisory on the Healing Effects of Social Connection and Community, 2023.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryatangaje ko ryashyizeho komisiyo nshya izajya yita ku mibanire y’abantu.

Iyo komisiyo yashyizweho kugira ngo ifashe mu gukemura ikibazo cy’irungu kubera ko gihangayikishije cyane, mu guteza imbere ibikorwa bihuza abantu no gushakisha uburyo bwinshi kandi bwiza bwo kurwanya ikibazo cy’irungu mu bihugu byose ukurikije amikoro yabyo.”—Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ku itariki ya 15 Ugushyingo 2023.

Nubwo OMS igerageza gufasha abatuye isi guhangana n’ikibazo cy’irungu, Paradise yifashishije Bibiliya yakusanyuje inama Bibiliya itanga inama zafasha mu kubona incuti nziza kuko bituma urwanya irungu.

Gerageza kugabanya ibikorwa bituma witarura abandi. Urugero aho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, jya ushaka uburyo wamarana igihe n’abandi muri kumwe imbonankubone kandi ushake incuti nyakuri. Mu migani habyemeza havuga ko inshuti zikundana ibihe byose kandi zigakurana mu makuba. Nuba ufite inshuti, izakurinda irungu. - Imigani 17:17.

Jya ushakisha uko wafasha abandi. Iyo ukorera abandi ibikorwa byiza ntibituma urushaho kubabera incuti gusa, ahubwo binatuma wumva wishimye. Ushobora gusura abarwayi kwa muganga, ugafasha umukene muziranye, cyangwa ukigisha abantu ibyo batazi, byaba byiza bikaba bishingiye kuri Bibiliya.

Muri Bibiliya havuga ko iyo utanze wishima kuruta uwo uhaye. Ibyo byagufasha gukira irungu.
—Ibyakozwe 20:35.
Kugira irungu bikururira abantu benshi kwiheba, bakaba bakwitakariza icyizere cy’ubuzima, bagakora ibikorwa bibi birimo kureba amashusho mabi no gukora ibikorwa by’umwanda nko kwikinisha n’ibindi.

Irungu ni ribi kandi ryatuma ujya kure y’Uwiteka. Icyiza ni ugukurikiza izi nama niba nawe ujya ugira irungu, kandi nubwo waba utarifite wabikora kugira ngo uryirinde

Irinde irungu ushakisha inshuti nziza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.