× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

“Uriyo” ya Alicia na Germaine yarijije umusizi Ira Badena: “Yamwibukije uko yari agiye gucibwa ikirenge”

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

“Uriyo” ya Alicia na Germaine yarijije umusizi Ira Badena: “Yamwibukije uko yari agiye gucibwa ikirenge”

Indirimbo “Uriyo” ya Alicia na Germaine, yanditswe na Niyo Bosco, imaze gutuma benshi bongera kwizera ko Imana yigaragaza nk’inshuti ya hafi, idatsindwa n’intambara n’imwe. Ariko kuri bamwe, iyi ndirimbo si amagambo gusa, ahubwo ni ubuhamya bw’ubuzima bwabo, ibyatumye banasuka amarira.

Umusizi w’umunyempano Ira Badena, uzwi cyane mu kuvuga imivugo ifite ubutumwa burimo n’ubwo mu Ijambo ry’Imana, yasangije isi ubuhamya bwe bukomeye nyuma yo kumva iyi ndirimbo.

Ati: “Kumva iyi ndirimbo ‘Uriyo’ byatumye nibuka uko Imana yahagaze iruhande rwanjye igihe nta wundi washoboraga kumfasha. Mfite imyaka 10, nagize impanuka ikomeye, ikirenge cyanjye cy’iburyo cyari kigiye gucika burundu, kandi umutwe wanjye wakomeretse bikabije. Abaganga bakoze uko bashoboye, ariko gukira nyakuri kwaturutse ku Mana.

Nyuma y’imyaka, ububabare bwagarutse ku kirenge, abaganga bambwira ko bagomba kugikatira burundu. Ariko nsenga, Imana irongera irankiza.

Mu 2023 natangiye kugira ububabare bukabije mu mutwe, butavugwa, kugeza ubwo kwiga muri kaminuza byabaye ibintu bigoye. Abaganga baragerageje, ibisubizo byose byari byiza, ariko uburibwe bwo bwari nyabyo. Ijoro rimwe mu iteraniro, umuvugabutumwa yanshyizeho ibiganza aravuga ati: ‘Kira!’ kuva uwo munsi umutwe waratuje burundu.”

Ubu niga neza, ntuje mu mutwe kandi n’amaguru yanjye arakomeye. Iyi ndirimbo ‘Uriyo’ inyibutsa ko Imana iri hejuru y’amajuru, ku isi no mu kuzimu. Igihe abaganga batashoboraga kumfasha n’inshuti zitabyumva byarazirenze, Imana yarigaragaje. Nemeza ko byose bizagenda neza mu izina rya Yesu. Amen.”

Mu magambo ye bwite yabivuze uku: (“Listening to this song ’URIYO’ reminds me of the God who stood by me when no one else could. When I was 10, I survived a traumatic accident on my parents’ farm — my right foot was almost torn off, and my head suffered a severe blow. Doctors did what they could, but healing came from above. Years later, the foot pain returned, and doctors suggested a complete amputation.

But through prayer, God healed me once again. In 2023, I began suffering from intense, unexplainable headaches that made studying at university nearly impossible. Doctors found nothing, test results were clean, but the pain was real. One night in a congregation, a preacher laid hands on me and declared, ’Kira’ — from that day, the headaches disappeared. Now I study with a clear mind and walk with restored strength.

This song reminds me: URIYO hejuru y’amajuru, mw’isi, no mu kuzimu — You are everywhere, Lord. When doctors couldn’t help and friends couldn’t understand, God never failed me. I testify: everything will be alright in Jesus’ name. Amen.”)

Binyuze kuri iyi ndirimbo, Ira Badena yahaye isi ubuhamya bukomeye: ko Imana iriho, kandi ko itari kure y’abayizera. Ni Imana yigaragariza aho ibikoresho n’imbaraga by’abantu bigeze ku mpera; aho ibindi byose binanirirwa, ni ho Imana itangirira.

Indirimbo “Uriyo” ya Alicia na Germaine ni indirimbo idafite amabanga menshi ayihishe inyuma, ariko yuzuye imbaraga z’Imana, kandi bo ubwabo batangaje byinshi abantu batari bayiziho.

Abakobwa babiri bakomoka i Rubavu, Alicia na Germaine, bigaruriye imitima ya benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu, indirimbo yabo nshya y’amashusho bise “Uriyo”, yamaze guca ibintu kuva isohotse ku itariki 5 Kamena 2025.

Nubwo bamwe bakekaga ko yaba ifite amabanga yihariye cyangwa ibanga ryihishe, bo bahamya ko “nta mabanga ahari” uretse ubutumwa bwiza buhamya imbaraga z’Imana itsinda intambara zose.

Icyakora, ibanga riba ari cya kintu kitavuzwe, kitamenyekanye. Mu kiganiro bagiranye na Paradise, Alicia na Germaine bavuze ko indirimbo “Uri Yo” yaje mu gihe cyayo, ikaba yarakunzwe cyane ugereranyije n’izindi bakoze, nubwo ngo muri studio bitabagendekeye neza nk’uko babitekerezaga.

Nk’abamena ibanga babwiye Paradise bati: “Ni indirimbo yatugoye mu buryo bwo gufata amajwi ugereranyije n’izindi twakoze mbere, ariko yakiriwe neza cyane, cyane kuri YouTube no mu butumwa twagiye duhabwa inbox.”

Yanditswe na Niyo Bosco — umuhanzi uherutse guhindura umurongo agahagarika burundu umuziki w’Isi, akigira mu zo kuramya no guhimbaza Imana — iyi ndirimbo yasanze imitima ifite inyota y’Ijambo ry’Imana. Amashusho yayo yayobowe na Big Deal, amajwi akorwa na Popieeh.

“Uriyo” ishingiye ku murongo wa Zaburi 35:3, aho Bibiliya igira iti:
“Kandi ushingure icumu mu ntagara wimire abangenza, Ubwire umutima wanjye uti ‘Ni jye gakiza kawe.’”

Ni indirimbo isobanurwa nk’aho Imana yashinguye icumu mu ntagara — ikimenyetso cy’uko idutsindira intambara, iziboneka n’izitagaragara. Ubutumwa buyirimo bwakoze ku bantu benshi barimo n’umusizi Ira Badena, wavuze ko iyo ndirimbo yamwibukije igihe k’ibigeragezo bikomeye yanyuzemo kuva akiri umwana, aho yarokowe n’Imana mu mpanuka ikomeye, ikaba yaramukijije burundu.

Ira Badena yagize ati: “Imana yampagarariye igihe nta wundi nari mfite… Iyi ndirimbo inyibutsa ko URIYO hejuru y’amajuru, mu isi, no mu kuzimu.”

Mu gihe bamaze umwaka umwe gusa mu muziki wa Gospel, Alicia na Germaine bamaze gutanga icyizere gikomeye — bagaragaye neza mu ndirimbo nk “Urufatiro”, “Wa Mugabo”, n “Ihumure”, ndetse begukana n’igihembo cya “Best Gospel Artist” muri Rubavu Music Awards 2025.

Indirimbo “Uriyo” ni urugero rukomeye rw’uko Imana ikoresha indirimbo nk’igikoresho cyo kwatura imbaraga zayo, ihumure no gutanga icyizere. Ihishura ukuri ku Mana iriho kandi ikiza.

“Uriyo” ya Alicia na Germaine kuri YouTube:

Ubuhamya bwa Ira Badena

Ira Badena

Alicia na Germaine

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.