× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

“Uri Yo” yatugoyemo ukuntu ugereranyije n’izindi- Alicia na Germaine batangaje ibitazwi ku ndirimbo nshya!

Category: Artists  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

 “Uri Yo” yatugoyemo ukuntu ugereranyije n'izindi- Alicia na Germaine batangaje ibitazwi ku ndirimbo nshya!

Indirimbo “Uri Yo” ya Alicia na Germaine ni indirimbo idafite amabanga menshi ayihishe inyuma, ariko yuzuye imbaraga z’Imana, kandi bo ubwabo batangaje byinshi abantu batari bayiziho.

Abakobwa babiri bakomoka i Rubavu, Alicia na Germaine, bigaruriye imitima ya benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu, indirimbo yabo nshya y’amashusho bise “Uri Yo”, yamaze guca ibintu kuva isohotse ku itariki 5 Kamena 2025.

Nubwo bamwe bakekaga ko yaba ifite amabanga yihariye cyangwa ibanga ryihishe, bo bahamya ko “nta mabanga ahari” uretse ubutumwa bwiza buhamya imbaraga z’Imana itsinda intambara zose.

Icyakora, ibanga riba ari cya kintu kitavuzwe, kitamenyekanye. Mu kiganiro bagiranye na Paradise, Alicia na Germaine bavuze ko indirimbo “Uri Yo” yaje mu gihe cyayo, ikaba yarakunzwe cyane ugereranyije n’izindi bakoze, nubwo ngo muri studio bitabagendekeye neza nk’uko babitekerezaga.

Nk’abamena ibanga babwiye Paradise bati: “Ni indirimbo yatugoye mu buryo bwo gufata amajwi ugereranyije n’izindi twakoze mbere, ariko yakiriwe neza cyane, cyane kuri YouTube no mu butumwa twagiye duhabwa inbox.”

Yanditswe na Niyo Bosco — umuhanzi uherutse guhindura umurongo agahagarika burundu umuziki w’Isi, akigira mu zo kuramya no guhimbaza Imana — iyi ndirimbo yasanze imitima ifite inyota y’Ijambo ry’Imana. Amashusho yayo yayobowe na Big Deal, amajwi akorwa na Popieeh.

“Uri Yo” ishingiye ku murongo wa Zaburi 35:3, aho Bibiliya igira iti:
“Kandi ushingure icumu mu ntagara wimire abangenza, Ubwire umutima wanjye uti ‘Ni jye gakiza kawe.’”

Ni indirimbo isobanurwa nk’aho Imana yashinguye icumu mu ntagara — ikimenyetso cy’uko idutsindira intambara, iziboneka n’izitagaragara. Ubutumwa buyirimo bwakoze ku bantu benshi barimo n’umusizi Ira Badena, wavuze ko iyo ndirimbo yamwibukije igihe k’ibigeragezo bikomeye yanyuzemo kuva akiri umwana, aho yarokowe n’Imana mu mpanuka ikomeye, ikaba yaramukijije burundu.

Ira Badena yagize ati: “Imana yampagarariye igihe nta wundi nari mfite… Iyi ndirimbo inyibutsa ko URI YO hejuru y’amajuru, mu isi, no mu kuzimu.”

Mu gihe bamaze umwaka umwe gusa mu muziki wa Gospel, Alicia na Germaine bamaze gutanga icyizere gikomeye — bagaragaye neza mu ndirimbo nk “Urufatiro”, “Wa Mugabo”, n “Ihumure”, ndetse begukana n’igihembo cya “Best Gospel Artist” muri Rubavu Music Awards 2025.

Indirimbo “Uri Yo” ni urugero rukomeye rw’uko Imana ikoresha indirimbo nk’igikoresho cyo kwatura imbaraga zayo, ihumure no gutanga icyizere. Ihishura ukuri ku Mana iriho kandi ikiza.

“Uri Yo” ya Alicia na Germaine — indirimbo itari iy’abantu gusa, ahubwo ni iy’Imana itsinda intambara zacu.

Alicia na Germaine bagezweho mu muziki wa Gospel

Yirebe kuri YouTube:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.