× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Upendo Ministries yamamaye mu ndirimbo ’Umujura’ yasohoye indi iryoshye cyane iterwa na Aime Frank-VIDEO

Category: Choirs  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Upendo Ministries yamamaye mu ndirimbo 'Umujura' yasohoye indi iryoshye cyane iterwa na Aime Frank-VIDEO

"Wanyeretse ineza" ni indirimbo nshya ya Upendo Ministries, itsinda rihagaze neza cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni indirimbo yageze hanze kuwa 10 Werurwe 2023, ikaba yarakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Nicolas, naho amashusho yayo akorwa na James pro. Kuva itangiye kugera irangiye, iterwa na Jacques na Aime Frank kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Upendo Ministries ni itsinda ry’abaramyi rikora umurimo w’Imana biciye mu kuririmba indirimbo z’ubutumwa bwiza. Yatangiye kera ikorera muri EENR (eglise evangelic de la Bonne nouvelle Au Rwanda) kuva 2010, batangira ari korali y’abana bato b’urusengero.

Bakomeje kugenda bakura, gusa kugeza ubu "ntabwo twakomeje gukorera muri urwo rusengero kuko ishami twakoreragamo rya Kimisagara ryaje gufunga mu 2016, ntitwacitse intege twakomeje gukora kugeza uyu munsi" nk’uko babitangarije Paradise.rw

Rutabara Aimable uyobora Upendo Ministries yakomeje adutangariza ko byabaye ngombwa ko mu 2019 bakora umurimo bategamiye itorero runaka "ahubwo ubu dukorana umurimo n’amatorero yose. Ubu tubarizwa muri Restoration Kimisagara ni ho dufite icyicaro".

Yavuze ko intego yabo ari ugukora ivugabutumwa rigamije kuzana abantu kuri Christo, "tubabwira ubutumwa bubatura, bw’agakiza twaherewe mu kwizera Yesu Christo".

Mu bikorwa bamaze gukora harimo gukora ibitaramo bitandukanye nk’icyo bakoze mu mwaka wa 2019 cyabereye ku Gisozi aho bita kwa Rugamba muri Bethesda Holy Church. Ati "Twagiye dufasha abantu mu buryo buri personal, gusura abatishoboye,.."

Yavuze ku ndirimbo yabo nshya "Wanyeretse ineza", ayihuza na Zaburi 116:12. Baririmbamo ko batabona ibyo bituma Uwiteka ku byiza byose yabagiriye.

Aimable yabwiye Paradise ati "Hari uburyo bwinshi tubonamo ineza y’Imana, nyamara ntitumenye ko ariyo yabikoze. Tuributsa abantu ko n’agatoya ufite ko ari ukubera ineza ikomeye y’Imana yakugiriye. Byose ufite ni ku bw’ubuntu bw’Imana".

Iyi ndirimbo yahimbiwe muri practice iyobowe n’abayobozi b’indirimbo harimo Jacques ndetse na Frank.

Izindi ndirimbo bamaze gukora harimo: Wamwenda, Umujura, Hejuru y’Abami, Baratarama, Yerusalemu, Wamenye kera n’izindi. Indirimbo yabo ’Umujura’ niyo yakunzwe kurusha izindi, ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 483 kuri Youtube.

Hari izindi ndirimbo bashaka gushyira hanze nka "Yakobo" n’indi bita "Ikirara", "turashyira hanze
amashusho yazo vuba ndetse n’ibitaramo bitandukanye".

Aime Frank yaririmbaga muri Upendo Ministries mbere yo kujya gutura muri Amerika

Upendo Ministries igizwe n’abiganjemo urubyiruko

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "WANYERETSE INEZA" YA UPENDO MINISTRIES

RYOHERWA N’INDIRIMBO ’UMUJURA" YA UPENDO MINISTRIES

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.