Korali lriba ikorera umurimo w’lmana kuri ADEPR Taba, mu rurembo rwa Huye mu ntara y’amajyepfo. Ni korali ifite abaririmbyi 137 kandi b’abahanga ndetse bazwi no muri iki gihugu twasangamo nka Neema Marie Jeanne ndetse n’umuryango we n’abandi benshi.
Korali lriba yatangiye mu 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yatangijwe na bamwe mu bakirisitu basengeraga ku mudugudu wa Butare Ville ubu ni kuri ADEPR Taba mu rurembo rwa Huye.
Bagize igitekerezo bashinga korali mu rwego rwo kwikomeza kugira ngo gukomeza abandi nibwo bise iyo Korali Butare Ville, maze indirimbo yabo bayita "Komera ukomeze n’abandi".
lyi korali Butare Ville yatangiranye ubushake n’ishyaka rikomeye baritanga maze umurimo uraguka. Bakomeje gusenga bakora ivugabutumwa ahantu hatandukanye. Baje guhindurirwa izina mu mwaka 2000, bahabwa izina rishya ariryo "lriba" ryishimiwe cyane kugeza n’ubu ari ryo zina ifite.
lriba ni korali yakunzwe n’abatari bake, ni korali yagutse cyane ikora indirimbo nyinshi. lbihangano bya korali lriba byahembuye abatari bake. Indirimbo ya mbere y’amajwi yagiye hanze mu mwaka 2006 yiswe "Komera ukomeze n’abandi", hakurikiyeho "lrakubaha" na "Nzabana nawe".
Usibye no kuririmba, korali Iriba yaranzwe n’ibikorwa by’urukundo yubakira abatishoboye imbere muri korali ndetse no hanze yayo. lbi byakoze ku mitima ya benshi bibatera gukizwa nabo bagakurikira Yesu nk’Umwami n’umukiza wabo.
Umuyobozi w’iyi korali, Bwana MUHIRE Protogene mu kiganiro yagiranye na Paradise yagize ati: "Nka korali lriba dufite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza no kugarura intama zazimiye by’umwihariko hagati muri twe urukundo rukaganza tukaririmba ibiturimo biha ubuzima abandi"
Yashimiye kandi abantu babateye ingabo mu bitugu iyi korali.
Korali Iriba yagiye ikora ivugabutumwa ahantu henshi hatandukanye twasangamo i Musanze, Rubavu by’umwihariko ivugabutumwa baherutse gukora kuwa 02-03 Nzeri aho berekeje i Rusizi kuri ADEPR Bugarama mu gutaha urusengero. Bagiranye ibihe byiza n’umushumba mukuru wa ADEPR mu Rwanda Rev. lsaie Ndayizeye dore ko byaje kumenyekana ko ari ho uyu mushumba mukuru yabatirijwe.
Korali Iriba ukuyeho kuba ari korali ubwayo, ni umuryango ku bayigize, uwari imfubyi arabyibagirwa, bafatanya muri byose bagahuza amaboko. Si ibyo gusa iyi korali igabanyijemo ibice bibiri dusangamo abaririmbyi ba Taba ndetse n’abo bita Diaspora ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali.
lyi korali ifite indirimbo zamenhekanye cyane ndetse ziranakundwa bitangaje nka "Ntakibasha", "Wamunsi wageze", "Mbega lmana", "Nzabana nawe", "Irakubaha" na "Jehovah Shammah".
lherutse gushyira hanze indirimbo nshya bise "Umwihariko" ikoranye ubuhanga ndetse n’amagambo atanga ubuzima.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "UMWIHARIKO" YA KORALI IRIBA
Korali Iriba irakunzwe cyane mu gihugu
Korali Iriba yagiranye ibihe byiza n’Umushumba Mukuru wa ADEPR
Korali Iriba yakoreye ivugabutumwa ikomeye kuri ADEPR Bugarama