× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umwe afatira undi biroti ntibabimenye: Hyguette na Cynthia basohoye "Ibihe" yanditswe na Niyo Bosco

Category: Artists  »  14 minutes ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umwe afatira undi biroti ntibabimenye: Hyguette na Cynthia basohoye "Ibihe" yanditswe na Niyo Bosco

Impanga Ishimwe Hyguette na Ahishakiye Cynthia bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya "Ibihe", ikaba indirimbo ya karindwi aba baramyi basohoye kuva bakwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, Bwana Ishimwe Claude uhagarariye aba bahanzi yavuze imvano y’iyi ndirimbo. Ati: "Ubutumwa twashatse gutambutsa muri iyi ndririmbo yitwa "Ibihe" ni uguhumuriza abantu".

"Akenshi usanga abantu dusenga cyangwa n’abandi usanga dufite ubwoba bwo kuba muri iyi Isi igoranye kandi ijambo ry’Imana muri Yesaya 50:7 rigira riti "Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gitumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk’urutare, kandi nzi yuko ntazakorwa n’isoni".

"Rero dufite gukomera ntiduterwe ubwoba n’ibyo tubona ahubwo tukarushaho gukomera tunasenga". Yavuze ko iyi ndirimbo yanditswe na Niyo Bosco mu gihe AG Promoter na Micky umudamu we bari mu bababaye hafi muri uyu mushinga.

Kuba aba baramyi baririmbana nk’itsinda rigizwe n’abakobwa babiri b’impanga zitabyiyitirira aba baramyi babifata nk’umwihariko bafite.

Hyguette yagize ati: "Umwihariko wacu ni uko turi impanga zitabyiyitirira kandi uzarebe akenshi hari abantu biyita impanga atari impanga, rero twe twaciye impaka tuza turi impanga biri official (impanga original apana pilate)".

Kuri ubu aba bana Hyguette and Cynthia biga mu mwaka 3 w’amashuri yisumbuye barimo bawusoza ku kigo cy’amashuli cya Gass (Gisenyi Advantist Secondary School (GASS).

Ubwo babazwaga niba ku ishuli batajya babitiranya dore ko basa kubi nk’intobo, Cynthia yagize ati: "Yego bibaho cyane nk’urugero hari igihe umwe muri twe arwara mu gihe cyo gufata amanota byigeze kuba umwe yagiye gufatira undi amanota bagira ngo ni undi uje.

Urumva rero abarimu cyangwa abandi bantu ntibashobora kudutandukanya biba bigoye cyane. Na Claude udufasha byaramugoye kudutandukanya byatwaye igihe kinini kingana hafi n’umwaka n’amezi."

Kuri ubu Hyguette na Cynthia babarizwa muri Label yitwa MPA MUSIC (MPAYANA WORLD) Iyobowe na ISHIMWE Claude. Bavuga ko bahamagariwe gutambutsa ubutumwa bw’ihumure no kumenyesha isi ubwiru bw’ubwami bw’Imana.

Nyuma y’iyi ndirimbo, aba baramyi bavuga ko bafite imishinga myinshi kandi myiza irimo gukora indirimbo nshya mu buryo bwa Live Recording, Kumurika Album ya mbere, gusura abarwayi kwa muganga n’ibindi.

Hyguette na Cynthia basohoye indirimbo nshya "Ibihe" yanditswe na Niyo Bosco

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.