Umuhanzikazi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi yatangaje byinshi ku myaka 30 irenga amaze mu muziki.
Ni umugore watangiye umuziki akiri muto cyane bishoboka, kuko abenshi mu bahanzi b’ubu ntibanafite imyaka amaze mu muziki. Tonzi ufata umuziki nk’ikintu gikomeye we ubwe yivugiye ko yakoze igitaramo cya mbere mu mwaka wa 1992 agira ati: “Igitaramo cya mbere nagikoze mu mwaka wa 1992 nkiri umwana kandi narishyuzaga. Siniyizi mfata umuziki nk’ibintu bisanzwe.”
Umuziki wamugejeje kuri byinshi harimo n’inuzanyo ya Leta yo kwiga amashuri (buruse) ndetse n’ibitari inguzanyo ahubwo wafata nk’igihembo. Yagize ati: “Kuva nkiri umwana ngitangira, umuziki ni wo wampaye buruse, nagiye muri segonderi nishyurirwa kubera umuziki, mbese Imana yawumpaye nk’impamba izamperekeza muri uru rugendo.”
Afite album icyenda kueza ubu kandi ni we muhanzi wa mbere mu bakora umuziki wamamaza Ubutumwa Bwiza wabashije kwesa aka ahigo, ariko we avua ko akurikije igihe yakoreye n’ubwinshi bw’indirimbo yanditse album icyenda ari nke cyane, ariko na zo akazishimira Imana.
Yabisobanuye avuga ati: “Album icyenda kuri nge ni nkeya nkurikije igihe maze nkora, uretse ko muri iki gihe wenda gukora indirimbo byoroshye, ariko indirimbo Imana yagiye inshyira ku mutima nkandika kuva mu bwana ni nyinshi cyane. Gusa no kuba narakoze album icyenda gusa ndabishimira Imana, kuko ari urugendo nshimira Imana kuko rwambereye umugisha mu mpande zose, haba mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’ibifatika no mu kwiyubaka mu buryo bw’amarangamutima.”
Yahuye n’imboamizi nyinshi ariko ntiyacika intege. Nk’uko yakomeje abisobanura, yakoze album ya cyenda yise Respect akuriwe yenda kubyara, ariko mu mbaraga nke yari afite ntiyacika intege, aremera afata amajwi yazo yicaye kandi ubusanzwe abandi bahagarara.
Aya ni amagambo yabivuzemo: “Nk’umubyeyi cyangwa umukobwa tuba dufite imbogamizi zitandukanye, harimo no gusama. Gusama ni umugisha ariko ntuba uzi uko bizagenda kuko hari igihe urwara cyangwa ubuzima bukaba butoroshye, ariko ndashimira Imana ko nasoje album natangiye nkuriwe.”
Yakomeje agira ati: “Nari ndi mu Bubiligi, ntangirana na Producer Didier Touch, ariko Imana yaranshoboje muri uko gutwita ngafata amajwi nicaye, nyuma yaho ndarwara, ariko sinacika intege kuko kuririmba ni umugisha kandi ni ubuzima. Nshimira Imana ko yampaye imbaraga ngakira kandi na yo igasohoka byose bikagenda neza.” Yavugaga album yitwa Respect.
Album ye ya mbere yayikoze mu mwaka wa 2003 isohoka mu wa 2008. Na bwo byari bigoye kuko yagize ati: “Narayikoze irabura, mfata umwanzuro wo gukora igitaramo muri 2007, cyabaye kinini cyane muri Mille Coline, abantu baruzuye bampa amafaranga ku buryo nasohoye album 2008 mfite amafaranga.
Nyuma yo kubura album ye nyuma y’imyaka isaga ine, yayisubiyemo mu wa 2008 kandi ayikora mu byumweru bitatu nyuma yo gutenguhwa n’abaproducer agakorana n’Uwo muri Kongo yari Zayire. Yabisobanuye ati: “Iyi album nayikoze mu byumweru bibiri. Ni album yitwa Humura. Indirimbo iriho yitwa Humura yanzamuriye izina ituma nitwa Tonzi Humura.”
Kugeza ubu Humura ni yo ndirimbo isobanura izina Tonzi mu muziki wamamaza Ubutumwa Bwiza. Icyakora afite n’izindi nyinshi zasohotse kuri album icyenda harimo n’iyo aheruka gusohora yise Respect. Si izo gusa kuko nyuma yazo afite indirimbo nshya yitwa Mukiza yashyize hanze muri uku kwezi kwa Cyenda 2024.
Ijwi rya Tonzi riracyari rya rindi ryo muri Humura na nyuma y’imyaka 30 muri rusange! Byumve mu ndirimbo nshya yise Mukiza