Abashinwa bari kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza mu bugingo bwabo ku rwego rwo hejuru!.
Mu gihe Leta y’u Bushinwa igikaza umurego mu kugenzura ibikorwa by’amadini, by’umwihariko amatorero ya Gikristo atemewe n’ubutegetsi, hari impinduka zitagaragara ku mugaragaro ariko zifite uburemere ziri kuba mu mijyi itandukanye y’u Bushinwa: abantu barimo kwakira Yesu Kristo ku bwinshi, nk’abahinzi bagura amasuka bategura isarura rinini.
Nibura abantu miliyoni ijana (100,000,000) bashobora kuba barimo gusenga mu nsengero zitazwi na Leta – ibyo bita “underground churches”, amatorero akorera mu bwiru mu nzu z’abantu, mu byumba bitoya no mu byumba by’ubucuruzi.
Abo bantu nubwo batagira uburenganzira bwo kwisanzura mu myemerere yabo, barimo gutera imbere mu kwizera, bigishwa Bibiliya, bakabatizwa, ndetse bamwe bakoherezwa nk’ab’amisiyoneri hirya no hino.
Pastor umwe watanze ubuhamya butagaragaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano, yavuze ati: “Ntabwo dukeneye inyubako nini cyangwa uburenganzira bwa Leta kugira ngo dusenge. Dufite Ijambo ry’Imana n’umurava, kandi Umwuka Wera ari hagati yacu.”
Abasesenguzi bavuga ko izamuka ry’ivugabutumwa mu Bushinwa by’umwihariko mu mijyi, rishingiye ku bushake bw’abantu bafite inyota yo kugira icyo bizera kirenze ubuzima bwabo bwa buri munsi, no gushaka igisubizo cy’indangagaciro zaba zarasenyutse.
Nubwo hariho igitutu n’iterabwoba, aho amatorero atemewe asenywa, abayoboke batabwa muri yombi, ndetse bamwe bagakorerwa iyicarubozo, abenshi bemeza ko ibyo bitababuza gukomeza umurimo wo kwamamaza inkuru nziza.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka @pills_of_faith?, hariho ubutumwa buvuga ngo: “Mu Bushinwa bari gukorera Yesu mu ibanga, ariko ni isarura rirambye riri gutegurwa.”
Uru ni urugero rwerekana ko Ubwami bw’Imana bukomeje kwaguka kabone nubwo isi ibuzitira. N’ubwo ubutegetsi bushyiraho amategeko akomeye, Ibyanditswe ntibishobora kubuzwa kwamamazwa.
Ubukristo bwariyongereye mu Bushinwa
Abashinwa biga Bibiliya mu ibanga, bakabatizwa bakaba Abakristo, bagahabwa inshingano mu matorero, bamwe bakoherezwa nk’abamisiyoneri