× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rubavu: Ababyeyi b’abakristo baratabariza umwana wabo w’imyaka 2 wocyejwe n’igikoma gishyushye

Category: Health  »  August 2025 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Rubavu: Ababyeyi b'abakristo baratabariza umwana wabo w'imyaka 2 wocyejwe n'igikoma gishyushye

Umwana w’imyaka ibiri wo mu Mudugudu wa Burima yakomeretse bikomeye kubera kugwa mu gikoma gishyushye; umuryango urasaba kugirirwa impuhwe no guhabwa ubufasha, kuko byabaye ku wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2025, kugeza ubu akaba atarakira.

Byabereye mu Mudugudu wa Burima, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, ho mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni inkuru ibabaje y’umwana w’imyaka ibiri waguye mu gikoma gishyushye bikamuviramo gukomereka bikomeye. Kuri ubu ari kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Gisenyi, aho akomeje kwitabwaho n’abaganga.

Iyi mpanuka yabaye ubwo nyina, Musingakazi Emeline, yari yagiye gushakisha imibereho nk’uko bisanzwe, asize abana mu rugo. Uwo mwana w’imyaka ibiri yasigaranye mu rugo n’abandi barimo n’umwana w’imyaka 13 wari uri guteka igikoma. Mu mvugo ya nyina, birakekwa ko yaba yaraguye ku isafuriya y’igikoma kikamumenekaho, ubwo uwo mwana mukuru yari agishyiramo isukari.

Musingakazi yagize ati: "Sinzi uko byagenze neza hagati yabo bombi, kuko uwo mwana w’imyaka 13 yahise ahahamuka, amuta mu rugo ariruka, ajya kwihisha hafi y’umugezi avuga ngo arapfuye. Babanje kumubura, nyuma baza kumusanga yicaye aho hafi y’amazi."

Inkuru y’iyi mpanuka yageze kuri nyina hashize igihe, nyuma y’uko se w’umwana, Kubwimana Jean-Claude, ahamagawe mbere akihutira kujyana umwana kwa muganga. Musingakazi yamenye ibyabaye ahagana Saa Tanu n’igice z’amanywa.

Uyu mubyeyi ashimangira ko batishoboye kandi ko imibereho yabo ishingiye ku kazi k’ubuzunguzayi akora umunsi ku wundi. "Turi abakene pe! Nta nzu, nta murima, abana barya ari uko mvuye kuzunguza. Ntacuruje, nta cyo tubona. Papa wabo ntabona akazi gahoraho. Kugeza ubu, ni we ugeza amafunguro aho ndi mu bitaro, aho ndwarije umwana."

Ubufasha yahawe ni ukumujyana kwa muganga bakamushyira mu ndembe, bakamwandikira umuti wa ugura ibihumbi 50 FRW, aga-tube kagura ibihumbi 15FRW n’akandi kagura ibihumbi 25FRW. Musingakazi yagize ati: “Uwo wa 25000 narawushatse ndawubura. Naguze undi ujya gukora nka wo. Ni uko babigenje ahagana Saa Kumi, baramwomora, bakuraho uruhu rwari rwasataguritse, baramuvura.”

Umwana wakomeretse, Imananinziza Imbahafi Olivier, azuzuza imyaka ibiri y’amavuko ku wa 19 Kanama 2025.

Uyu muryango usengera mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, uratabaza Abanyarwanda, imitima y’impuhwe, amadini n’amatorero, kugira ngo bifatanye na bo haba mu isengesho no mu buryo bw’ubufasha bw’amafaranga, imiti, cyangwa ibindi bikoresho by’ingenzi, kugira ngo Olivier akire vuba.

Paradise yagerageje kuvugana n’abayobozi b’aho atuye, yaba uw’Umurenge wa Nyambyumba n’uw’Akagari ka Rubona, ntibafata telefoni. Icyakora, uwungirije umuyobozi w’akagari, utahise yivuga izina, yemeje ko uwo mubyeyi batamuzi, ariko ko barakurikirana uko bimeze.

Mu Bagalatiya 6:10, hasaba abantu bose bafite ubushobozi runaka, bwaba buke cyangwa bwinshi, kugirira neza bose, cyane cyane abizera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo. Mu Baroma 12: 15 ho hagasaba buri wese, yaba Umukristo cyangwa asengera ahandi “kurirana n’abarira.”

Ushaka gutanga ubufasha wahamagara cyangwa ukohereza kuri nimero: 0784671863 ibaruye kuri (Musingakazi Emeline).

Nk’uko Bibiliya ibiduhamagarira, “Mugirire neza bose,” ni igihe cyo kugaragaza ko imbabazi z’Imana zitagarukira mu magambo gusa, ahubwo zigaragarira mu bikorwa bifatika. Ubufasha bwawe bushobora kuba igisubizo gikenewe cyane uyu munsi.

Akigezwa mu bitaro yitaweho, nubwo amafaranga ari menshi, bigoye umuryango kugura imiti

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.