Sibomana Placide, umusore ukizamuka mu muziki uhimbaza Imana, yatangiye kuririmba ku mugaragaro
Sibomana Placide, umusore ukiri muto ukomoka mu Karere ka Rusizi, yinjiye ku mugaragaro mu muziki uhimbaza Imana mu mwaka wa 2020. Azwi ku izina ry’ubuhanzi “Voice” akaba abarizwa mu Itorero ADEPR Gihaya, muri Paruwasi ya Gihundwe.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, uyu muhanzi yatangaje ko yahisemo kwinjira mu muziki nyuma yo guhagarika amasomo ye ageze mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri (S2) bitewe n’ibibazo by’amikoro.
Ati: "Natangiye uyu muhamagaro w’umuziki mu mwaka wa 2020 ubwo nari mvuye mu ishuri. Kubura ubwishyu byatumye mbihagarika, mpitamo kwiga gucuranga gitari no gucurangira korali.”
Mu mpera z’umwaka wa 2024, Voice yakoze indirimbo ye ya mbere yise "Nuzuye Ishimwe", ayikorana n’itsinda Holy Worshiper Rwanda rikorera mu Murenge wa Nkombo, mu Karere ka Rusizi. Iyi ndirimbo iri kuri YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga.
Nubwo amaze kwandika indirimbo zigera kuri 25, Sibomana Placide avuga ko atarabona ubushobozi bwo kuzitunganya neza mu mazu abigenewe, bityo akaba yifuza ubufasha bw’abantu bose bashobora kumuba hafi no kumutera inkunga mu rugendo rwe rw’umuziki.
Abifuza kumushyigikira bashobora kumuhamagara kuri nimero ye igendanwa: 0784222747.
REBA INDIRIMBO YABASHIJE GUSHYIRA HANZE NUZUYE ISHIMWE KURI YOUTUBE:
Sibomana Placide uzwi nka Voice, yatangiye kuririmba ku mugaragaro
Uwomu ghee ntacike intege kuo imizikiye ibirimo imana kd zubaka nubwo bikimugora ark bizageraho bikunde ntacikintege kuo arashoboye
Gumya ushikame kd ntucike intege inkono ihira igihe humura