× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo kujyana kuri Kiss FM, Tonzi na Bosco Nshuti uri mu kwa bucyi bagiye kujyana i Bruxelles mu Bubiligi

Category: Artists  »  8 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo kujyana kuri Kiss FM, Tonzi na Bosco Nshuti uri mu kwa bucyi bagiye kujyana i Bruxelles mu Bubiligi

Abaramyi babiri Uwiteka yahaye amavuta y’igikundiro ari bo Tonzi na Bosco Nshuti kuri ubu baritegura gufata rutemikirere bakerekeza i Bruxelles mu Bubiligi.

Ni mu gihe aba bombi bari baherutse guhurira ku ndangururamajwi za Kiss FM, imwe muri radiyo zikunzwe mu gihugu cy’u Rwanda, bakahavugira imbaraga za Kristo. Icyo gihe Tonzi yavugaga ku ndirimbo ye nshya "Urufunguzo", naho Bosco Nshuti yavugaga ku gitaramo cye cy’amateka "Unconditional Love - Season 2" cyabaye kuwa 13/07/2025.

Tariki ya 11 Ukwakira 2025 ni itariki abatuye mu gihugu cy’u Bubiligi babitse ahatagera ingese n’umwanzi, dore ko ari itariki izaberaho igitaramo cy’umuryango cyiswe "Family Healing", cyateguwe na Family Corner. Ni umuryango washinzwe kandi uyoborwa na Ev. Eliane Niyonagira.

Hagamijwe kwegereza abazitabira iki gitaramo intebe y’amashimwe, uyu muryango watumiye abaramyi bafite amavuta y’igikundiro n’ubwiza bw’Imana, aribo Tonzi (Uwitonze Clementine) ndetse na Bosco Nshuti. Aba baramyi kuri ubu bamaze imyaka itabarika bahetse busabo ibendera rya Gospel, yaba mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze yacyo.

Uwitonze Clementine, benshi basigaye bita "Mama Gospel" cyangwa "Igifaru", ni izina rifite icyubahiro n’ubusobanuro mu gihugu cy’u Rwanda. Ni umukozi ukorera Imana atizigama, dore ko afite agahigo ko kuba yitegura kuzamurika Album ya 10.

Uyu muramyi uherutse gusohora indirimbo "Urufunguzo" ni umwe mu baramyi bafite icyicaro gihoraho muri studio, dore ko nibura buri byumweru bibiri asohora indirimbo.

Gusa ubuzima bw’uyu muramyi bukomeje kuba amayobera matagatifu, dore ko benshi bibaza uburyo ahuza umuziki n’ibikorwa byo kuboha amahema nka Paulo, dore ko ari umwe mu bashabitsi bakomeye Imana yahaye umugisha binyuze mu mirimo y’amaboko yabo. Ibi bituma benshi bamufata nka Bandebereho.

Mu mezi make ashize, Tonzi yakoze indirimbo zirimo Omushagamba, Mu Gitondo, Ungumane, Uri Uwera, Huguka, Yesu Abane Namwe, Umbeshejeho, Waranyironkeye ndetse na Urufunguzo (Official Video). Iyi akaba ari imwe mu ndirimbo zihebuje zigezweho ku butaka bw’i Nyarugenge (ndavuga mu gihugu cy’u Rwanda).

Mbere yo kwerekeza mu gihugu cy’u Bubirigi, Tonzi akaba ateganya kumurika igitabo cyiswe "An Open Jail". Ni igitabo kizamurikwa tariki ya 14 Kanama 2025, ibi birori bikazabera ahitwa Crown Conference Hall Nyarutarama.

Bosco Nshuti kuri ubu yibereye mu kwezi kwa bucyi, dore ko amaze iminsi mu kiruhuko nyuma yo guhembura ibihumbi byitabiriye igitaramo rurangiranwa yise "Unconditional Love Live Concert" cyabaye ku wa 13 Nyakanga 2025.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare nka Israel Mbonyi, Tonzi, Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Prosper Nkomezi, Alexis Dusabe, Danny Mutabazi, Bishop Prof. Fidele Masengo n’umugore we Pastor Solange Masengo, Gaby Kamanzi, Chryso Ndasingwa, Papi Clever na Dorcas, David Kega, Divine Nyinawumuntu n’abandi benshi.

Bosco Nshuti yamuritse Album ya kane yise "Ndahiriwe", avuga ko yayise atyo kuko “kumva Yesu ari we soko y’amahirwe nyakuri” byamuhaye impinduka mu buzima. Iyi Album igizwe n’indirimbo 10 yanaririmbye muri iki gitaramo, zirimo: Ndahiriwe, Ndatangaye, Jehovah, Ni Muri Yesu n’izindi zirimo izo yafatanije n’abahanzi nka Aime Uwimana, Ben & Chance, Tracy na Rene.

Bosco Nshuti kuri ubu ni umwe mu baramyi bakunze gutumirwa mu bitaramo bibera ku mugabane w’u Burayi.

Ubwo yateguraga "Unconditional Love Live Concert", Bosco Nshuti yakoze ibitaramo bizenguruka umugabane w’i Burayi byiswe "Europe Tour 2025".

Ibi bitaramo byatangiriye mu gihugu cy’u Bufaransa, tariki ya 17–18 Gicurasi 2025, akomereza muri Norway tariki ya 24–25 Gicurasi 2025, muri Poland tariki ya 22 Kamena 2025, no muri Suède tariki ya 31 Gicurasi na tariki ya 1 Kamena 2025.

Uyu muhanzi kandi yakomereje ivugabutumwa muri Finland tariki ya 7–8 Kamena 2025, ndetse yaje gusubira muri Suède tariki ya 14–15 Kamena 2025, aza gusoreza urugendo rwe mu bitaramo bibiri yakoreye muri Denmark tariki ya 29–30 Kamena 2025.

Family Corner ni umuryango washinzwe hagamijwe kugarura ubusabane bw’Imana mu muryango, hagendewe ku mvano nyir’izina yatumye Imana ishinga umuryango nk’uko Ibyanditswe Byera bibigaragaza mu gitabo cy’Itangiriro, aho Imana yataramanaga n’umuryango wa Adamu na Eva, ariko icyaha kikaza gutokoza ubusabane bw’abantu n’Imana.

Mu gitabo cy’Itangiriro 3:8-10, hagaragazwa uburyo Imana yaje gusura Adamu na Eva, ariko ikaza gusanga inshuti zayo zamaze gucumura, bigatuma bajya kwihisha. Ev. Eliane ati: "Kuva ubwo, ubusabane bw’Imana n’umuryango bwajemo ikibazo, havuka kwicana, kwahukana, ubuharike n’ibindi tugenda tubona. Ariko umuryango ufite igicaniro gihoraho uzawusangana amahoro, umunezero ndetse no kunyurwa muri byose."

Family Corner ni umuryango ukomeje gutegura ibitaramo bitandukanye bigamije kugarura ubusabane mu muryango binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana. Mbere yo gutaramana na Bosco Nshuti na Tonzi, hateganyijwe ikindi gitaramo cyiswe "The Sound of Worship", kizaba tariki ya 30 Kanama 2025.

Ni igitaramo cyatumiwemo abarimo Nziza Clement, Jonathan na Pastor Livingston, kikazabera mu Ngoro ya Nyagasani ya Zion Temple i Bruxelles.

Ev. Eliane Niyonagira ni umukristo wubaha Imana Data, Umwana n’Umwuka Wera. Ni umubyeyi w’abakobwa batanu n’umugabo we, kandi akorera hamwe n’Umwuka Wera. Yakuriye mu nzu y’Imana, abatizwa mu 2006, ariko yakiriye agakiza by’ukuri mu 2008 ubwo Umwuka Wera yamusangaga akamwemeza ko akwiriye gukizwa. We n’urugo rwe ni abakristo muri Zion Temple kandi batuye mu Bubiligi.

Ev Eliane Niyonagira washinze Family Corner ni umukristo wubaha Imana

Itorero rihera mu rugo. Ev Eliane n’umutware we

Kuva mu 2012 ni bwo yatangiye kwiyumvamo umuhamagaro wo kwigisha ibijyanye n’ingo (umuryango), aranabitangira. Avuga ko icyatumye yibanda ku muryango ari uko ari ryo torero rya mbere, kandi ari na ryo satani aheraho asenya umukristo wese. Ati: "Bitangirira mu muryango bikagera ku itorero nyuma."

Uyu mubyeyi akomeje kugaragaza urukundo rw’Imana muri we n’ishyaka ry’inzu yayo binyuze mu bikorwa bitandukanye, birimo gutumira abaramyi bakunzwe mu bitaramo bitandukanye ndetse no kubwiriza ubutumwa bwiza.

Mbere yo kwakira Bosco Nshuti na Tonzi, hategerejwe Sound of Worship

Mu bihe bitandukanye, umuryango Family Corner wateguye ibikorwa birimo "Family Gala Night" yabaye ku nshuro ya mbere tariki ya 07 Ukuboza 2024, ibera mu Bubiligi kuri Rue Charles Parentee 11, 1070 Anderlecht.

Abitabiriye Family Gala Night bagiriwe ubuntu bwo kugaburirwa amata y’umwuka adafunguye n’abakozi b’Imana barimo Pastor Sugira H. Hubert, Pastor Eric Ruhagararabahunga na Pastor Aimable & Pastor Clarisse.

Nyuma y’iki gitaramo, Ev. Eliane Niyonagira wateguye iki gikorwa, yatangarije Paradise ko yakozwe ku mutima n’uko cyagenze.

Bosco Nshuti na Tonzi bategerejwe bikomeye muri Iki gitaramo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.