× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sobanukirwa indirimbo Emmanuel ya Vestine na Dorcas mu Kinyarwanda ijambo ku rindi

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Sobanukirwa indirimbo Emmanuel ya Vestine na Dorcas mu Kinyarwanda ijambo ku rindi

Ku wa 17 Nyakanga 2025, Vestine na Dorcas bongeye gushimangira umwanya bafite mu muziki wa Gospel basohora indirimbo nshya bise “Emmanuel”, ishimangira ko Yesu ari kumwe n’abantu be, haba mu byishimo cyangwa mu makuba.

Mu gihe cy’ikiruhuko gito nyuma y’ubukwe bwa Vestine Ishimwe bwabaye ku wa 5 Nyakanga 2025, umwe mu baririmbyi ba Vestine na Dorcas, abakunzi babo bahawe impano y’umwihariko: indirimbo nshya bise “Emmanuel”, isohotse ku mugaragaro kuri YouTube ya MIE Music, ku wa 17 Nyakanga 2025.

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwimbitse bugaragaza uburyo Yesu adasiga abe kabone n’iyo isi yabatererana. Yuzuyemo amagambo y’ihumure n’amasezerano atuma uyumva atwarwa n’amarangamutima y’ukwemera, by’umwihariko ahasobanura ko “Emmanuel”, ari ukuvuga “Imana iri kumwe natwe”, ayobora, arwana intambara zacu, kandi ahora yiteguye kudufasha.

Amagambo y’indirimbo n’ibisobanuro byayo mu Kinyarwanda

Dore amagambo y’indirimbo “Emmanuel” hamwe n’ibisobanuro byayo ijambo ku rindi, mu Kinyarwanda:
Verse 1 (Igitero cya 1)
Kwa upande wako nitasimama himara
➡️ Ku ruhande rwawe nzahagarara ntanyeganyega.
Hata marafiki wanitenge
➡️ N’iyo inshuti zantererana,
Kila mahali nizatungukwa na neema
➡️ Aho hose nzahabwa n’ineza izanshorera.
Nitazidiwa na nyimbo za sifa
➡️ Nzuzura indirimbo z’ishimwe (zizambera nyinshi cyane).

Nimeona waliopondwa wamerejeshwa tena
➡️ Nabonye abacitse intege bongera kuzamurwa.
Waliocoka hupata nguvu mpya
➡️ Abari barananiwe bongeye kubona imbaraga nshya.
Roho tasa ziriokorewa kwa pumzi wako takatifu
➡️ Roho zambaye ubusa (zari zitarakira) zikizwa n’umwuka wawe wera.
Kwa kila ajabu uliofanya, niliona sababu za kukuabudu.
➡️ Kubera ibitangaza byose wakoze, nabonye impamvu yo kugusenga.
Kwenye kila chozi oliyofuta kuna ishara ya uku wako
➡️ Kuri buri rira wahanaguye hagaragaramo icyubahiro cyawe.

Ukiishi nami Yesu
➡️ Niba uri kumwe nanjye Yesu,
Nimuogope nani Yesu
➡️ Naba ntinya nde Yesu?
Askari wangu Hodari (x2)
➡️ Ni we murinzi wanjye w’intwari.
Bila masharti ulinichaguwa
➡️ Wanyitoranyije nta kintu unsabye.
Ulinipenda jinsi nilivyokuwa Emmanuel
➡️ Wankunze uko nari meze, Emmanuel.
Siwizije kuhisi kubarikiwa na wema wako kubwa uliomimina (x2)
➡️ Ntabwo nshobora kudasobanukirwa ko nahawe umugisha kubera ineza yawe nyinshi wansutseho.
Kwa juu yangu
➡️ Hejuru yanjye.
Ooooooh Niligonga mlango

➡️ Oooooh nakomanze urugi.
Ooooooh ukanifunguliya
➡️ Oooooh waramfunguriye.
Ooooh I will Glorify you
➡️ Oooooh nzaguhimbaza.
I ‘go lift you high
➡️ Nzagushyira hejuru.
Kwa uhuru nimepata
➡️ Kubera ubwigenge nabonye.

Verse 2 (Igitero cya 2)
Umekaa nami katika zhoruba
➡️ Wabanye nanjye mu makuba.
Kupitia mwoto tumekuwa pamoja
➡️ No mu muriro twari kumwe.
Myoyo yetu ilijaliwa na Woga.
➡️ Imitima yacu yari yuzuyemo ubwoba.

Huruma yako ikanikomboa
➡️ Impuhwe zawe zarankijije.
Upendo wako ni ngao yangu
➡️ Urukundo rwawe ni ryo ngabire yanjye.
Golliati hatanizowea
➡️ Goliati ntazamenyera kuntinyuka.
Ushindi wako ni fahari yangu
➡️ Intsinzi yawe ni ishema ryanjye.
Fimbo yako inaniongoza
➡️ Inkoni yawe inyobora.
Mwana kondo mwenye miujiza
➡️ Umwana w’intama ukora ibitangaza.

Ushindi wako ni fahari yangu
➡️ Intsinzi yawe ni ishema ryanjye.
Kwa kila ajabu uliofanya.
➡️ Kubera ibitangaza byose wakoze.
Niliona sababu za kukuabudu.
➡️ Nabonye impamvu yo kugusenga.
Kwenye kila chozi oliyofuta
➡️ Kuri buri rira wahanaguye,
Kuna ishara ya uku wako
➡️ Harimo ikimenyetso cy’icyubahiro cyawe.

Bridge (Igice cya nyuma)
Kwa pleasure na sorrow through every hollow
➡️ Mu byishimo no mu gahinda, no mu mwijima wose.
I will always walk in steps you called me to follow
➡️ Nzahora ntembera mu nzira wansabye gukurikira.
Katika kila tatizo iwe kubwa ao dogo nitaweka Imani yangu yote kwako
➡️ Mu kibazo cyose, kinini cyangwa gito, nzashyira ukwizera kwanjye kose muri wowe.

Mu bihe byinshi abantu bacika intege, bakumva batariho neza, indirimbo nka “Emmanuel” ije nk’igisubizo giturutse mu ijuru. Abavandimwe Vestine na Dorcas bifashishije amagambo y’icyizere, indirimbo yuzuyemo ihumure no kwibutsa ko Yesu ari kumwe n’abantu be, kabone n’iyo isi yose yaba yabataye.

Reba indirimbo "Emmanuel" kuri YouTube ya MIE Music, hanyuma wumve ubutumwa bwihariye itanga.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.