Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe ya Kristo Yesu, mbohewe mwebwe abanyamahanga (Abefeso 3:1).
Iri jambo rya Pawulo ryankanguye ndetse rituma numva impamvu akenshi nsunikwa n’Umwuka w’Imana kuvuga ubutumwa. Mu by’ukuri, umukristo wese w’ukuri abereyeho abandi. Nk’uko Yesu yaje muri iyi si ku bwacu, ni na ko Umwuka we utura mu bantu yatoranije kubw’abandi.
Ni ukuvuga ko mu buryo butandukanye, abizeye Yesu twese turi imbohe ze. Tubohewe mu muhamagaro wo kubohora abo satani yagize imbohe. Turi imbohe z’amahoro, urukundo n’umunezero w’Imana. Dusabwa kuyasakaza mu isi yose.
Bamwe bakoresha indirimbo, abandi amafaranga, abandi ibyigisho, abandi ugufasha abatishoboye, abandi ubwingenge, abandi ubujyanama…Mbese buri wese uko ashobojwe, gusa umugambi ni umwe: gusohoza ubushake bw’Imana bwo gutuma satani asahurwa, n’Imana yunguka.
Impungenge mfite ni uko abakristo benshi babaye abo guterana gusa, ba ntibindeba, nk’aho icyubahiro cy’Imana kireba bamwe gusa, cyangwa se amaraso ya Yesu yamenetse menshi kuri bamwe na macye ku bandi. Twacunguwe kimwe, rimwe, n’amaraso amwe, ku bw’impamvu imwe: guhinduka abana b’Imana, bakora ubushake bwa Se.
Ibyo wirukaho byose bizashira, byibagirane. Ariko icyo uzakorera abandi ku bw’icyubahiro cy’Imana ntikizabora, ntikizibagirana kandi uzakigororerwa. N’utabikora, nabwo ntihazabura ubikora; gusa igihe nikigera uzabura icyo wasarura mu Bwami bw’Imana, kuko ntacyo uzaba wahabibye, ikirenze kuri ibyo ukazabazwa ibyo wahamagariwe.
Umwami Yesu adushoboze gukunda no guha agaciro icyo adushakaho.
Shalom, Pastor Christian Gisanura